Rayon Sports yongeye gutsindira i Bugesera nyuma y’imyaka ibiri

Imikino - 2026-11-24 20:45
Sangiza:

Umwanditsi:

Rayon Sports yongeye gutsindira i Bugesera nyuma y’imyaka ibiri

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Bugeserq FC ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2026/2027 wakinwe kuri uyu wa Kabiri saa Cyenda kuri Stade y’akarere ka Bugesera.

Rayon Sports yaherukaga kunganya na APR FC yatangiranye umukino imbaraga ndetse ku munota wa 5 uwitwa Muderi Akbar yagerageje uburyo bwa mbere ariko umunyezamu wa Bugesera FC, Ibrahim Dauda aratabara.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru yakomeje kuba hejuru ariko na Bugesera FC ikanyuzamo ikagera imbere y’izamu rya Rayan Sports. Ku munota wa 23 myugariro wa Rayon Sports, Charles Tchouplaou yagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Nshuti Didier.

Murera yakomeje gusatira binyuze ku bakinnyi bayo barimo Kameni Junior ariko gushyira umupira ku nshundura akaba aribyo biba ikibazo.

Ku wa 35 yaje gufungura amazamu ku gitego cya Hirwa Jean de Dieu witsinze ku mupira wari uvuye kuri Issa Djiguiba.

Nyuma y’iminota ine Rayon Sports yahise ibona igitego cya kabiri gitsinzwe na Kameni Junior nyuma yo kwandagaza ba myugariro ba Bugesera.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Rayon Sports yabonye igitego cya 3 ariko umusifuzi acyanga avuga ko yakoze ku mupira n’ukuboko.

Bugesera FC yaje mu gice cya kabiri ishaka uko yakishyura binyuze ku bakinnyi bayo barangajwe imbere na rutahizamu Akpeseri Naibe.

Iyi kipe yo mu karere ka Bugesera yashatse uko yabona n’igitego cy’impozamarira ariko biranga birangira itsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-0.

Rayon Sports yaherukaga gutsindira i Bugesera muri shampiyona tariki ya 20 z’ukwezi kwa 4 2024.


Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0

Kameni Junior yishimira igitego yatsinze 




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...