Rayon Sports ikubye itako i Gicumbi, inganya umukino wa kabiri muri ine Lomami Marcel amaze gutoza. Wari umukino w'umunsi wa 11 wa shampiyona, ukaba umukino wa mbere Lomami Marcel yari atoje hanze ya Kigali gusa ananiwe gusarura amanota atatu.
Abakinnyi Rayon Sports yabanjemo:
Adolph HAKIZIMANA
Mackenzie Nizigiyimana
François MUGISHA
Clement NIYIGENA
JMV MUVANDIMWE
Blaise NISHIMWE
Kevin MUHIRE
Youssef Rharb
Willy Onana
Manase Mutatu
Justin Mico.
Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports ifite ikizere ko ishobora gukora impinduka mu gice cya kabiri, gusa uko bagiye mu karuhuko k'igice cya mbere ni nako bashoje umukino.
Abakinnyi Gicumbi yabanje mu kibuga:
Muhawenayo Gady, Niyibizi Emmanuel, Fedele Harerimana, Manzi Olivier, Epaphrodite Kwizera, Peter Nsengiyumva Daniel, Mushimiyimana Telesphore, Nsengayire Shadady, Muhumure Omar.
Rayon Sports yagiye gukina uyu mukino yarambuwe umwanya wa Mbere na APR FC, kandi umusaruro ibonye ushobora gutuma amanota y'ikinyuranyo yiyongera mu gihe APR FC yatsinda ejo.
Indi mikino yabaye, Marine FC yatsinze Etoile de L'Est ibitego bibiri kuri kimwe byatsinzwe na Mugiraneza Frodouard ku munota wa 30, ku munota wa 60 Mfitumukiza Nzungu ashyiramo icya kabiri, naho Etoile de L'Est itsindirwa na Harerimana Jean Claude bakunze kwita Kamoso kuri Penariti.
Musanze FC yanganyije na Etincelles FC igitego kimwe kuri kimwe, cyatsinzwe na Ocen ku ruhande rwa Musanze, naho Bizimungu Omar atsindira Etincelles FC.
Indi mikino irakomeza kuri uyu wa kabiri, Police FC yakira Gasogi United, Bugesera FC yakire Kiyovu Sport naho APR FC yakire Espoir FC.