Amakipe yombi yari aherutse guhatanira itike yo gukina imikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, ariko nta n’imwe yabashije kuyibona.
Umusifuzi Rulisa Patience yahushye mu ifirimbi atangiza umukino, amakipe yombi agaragaza inyota yo gusatira izamu no gushaka igitego hakiri kare. Ibi byatumye haboneka uburyo butandukanye bw’ibitego mu minota ya mbere y’igice cya mbere.
Ku munota wa 12 gusa, Rayon Sports yari imaze kwiharira umukino yabonye igitego cya mbere ku mupira wari utewe neza na Issa Djiguiba, avuye hagati mu kibuga. Uyu mupira waje kurangira umuzamu wa APR FC, Hakizimana Adolphe, awushyize mu izamu rye.
Nyuma yo gutsindwa igitego, APR FC yakomeje gushaka uko yakwishyura. Ku munota wa 36, Dauda Yousif yahaye umupira Amani Michel, ariko ntiyabasha kuwubyaza umusaruro.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ku munota wa 45, William Togui yatsindiye APR FC igitego cyo kwishyura, nyuma y’ikosa no kutumvikana hagati y’umuzamu n’abamyugariro ba Rayon Sports. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports, aho Muhoza Daniel wari wabanje ku ntebe y’abasimbura yinjiye mu kibuga asimbuye Atisso Kodjo.
APR FC na yo yakoze impinduka mu busatirizi, ikuramo Hakim Kiwanuka, yinjizamo Uwiyaremye Fidali mu rwego rwo kongera imbaraga mu gushaka ibitego.
Muri uyu mukino kandi, Issa Djiguiba wari watsinze igitego cya Rayon Sports yaje gukurwa mu kibuga ajyanywe ku ngobyi nyuma yo kugira imvune. Yahise asimburwa na Nkundimana Fabio.
Nubwo amakipe yombi yakomeje kugerageza gusatira izamu mu gice cya kabiri, nta yigeze ibasha kubona ikindi gitego. Umukino warangiye anganya igitego 1-1.
Iyi ntsinzi y’amanota angana yahise ituma Rayon Sports FC igira amanota icyenda, ikomeza ku mwanya wa cyenda, mu gihe APR FC yagumye ku mwanya wa cumi na kabiri n’amanota umunani.


William Togui watsindiye APR FC igitego




