Abategura ibihembo bya Grammy Awards batangaje kuri uyu wa Mbere urutonde rw’abahanzi n’ibihangano mu byiciro bitandukanye by’ibi bihembo, bigiye gutangwa ku nshuro ya 69.
Iri tangazwa ryagaragaje ko uyu mwaka urimo guha umwanya munini abahanzi b’abagore, by’umwihariko mu byiciro bikomeye birimo Album of the Year, Record of the Year na Song of the Year.
Raye ni we uyoboye abandi bose n’ibihembo 11 ahataniye, ibintu byamushyize mu mwanya ukomeye wo kwegukana ibihembo byinshi muri uyu mwaka.
Akuriwe na Rosalía ufite ibyiciro icyenda, mu gihe Ella Langley, Miranda Lambert, Olivia Rodrigo na Phoebe Bridgers bahuriye ku byiciro birindwi buri umwe.
Bruno Mars, Leon Thomas na Olivia Dean bo buri umwe ari mu byiciro bitandatu, mu gihe Taylor Swift afite ibyiciro bitanu.
Abagore bigaruriye ibyiciro bikomeye
Mu cyiciro cya Album of the Year, gifatwa nk'imwe mu bihembo bikomeye muri Grammy, abagore barindwi ni bo bahatanye mu gihe umugabo umwe ari we ugaragara kuri uru rutonde.
Abahataniye iki gihembo barimo Raye uri mu bahataniye Album ye yise This Music May Contain Hope, Rosalía na Lux (Complete Works), Phoebe Bridgers na Lost Weekend, Olivia Dean na The Art of Loving, Ella Langley na Dandelion, Bruno Mars na The Romantic, Olivia Rodrigo na You Seem Pretty Sad for a Girl So in Love ndetse na Taylor Swift na The Life of a Showgirl.
No mu cyiciro cya Song of the Year, abagore barindwi ni bo bahatanye mu gihe umugabo umwe ari we ugaragara ku rutonde.
Ibi byerekana uburyo abahanzi b’abagore bakomeje kugira ijambo rikomeye mu muziki mpuzamahanga no muri ibi bihembo.
Taylor Swift na we yakomeje kwandika amateka, aho album ye The Life of a Showgirl yayihesheje amahirwe yo guhatanira Record of the Year, bituma anganya agahigo ko kuba umuhanzi umaze guhatana muri iki cyiciro inshuro eshanu zikurikirana, agahigo asangiye na Kendrick Lamar.
Afurika yagaragaje imbaraga muri Grammy 2027
Umuziki wa Afurika na wo wagaragaye ku rutonde rw’abahataniye Grammy 2027, by’umwihariko mu cyiciro cya Best African Music Performance, kirimo indirimbo eshanu.
Abahanzi bahataniye iki gihembo ni Asake na “Gratitude”, Angélique Kidjo na Ayra Starr “Aye Kan (Are You Coming Back?)”, King Ayisoba na Rocky Dawuni “No Tradition, No Africa”, Tems “Big Daddy”na Wizkid na Asake “Jogodo”
Kuba Wizkid na Asake bahuriye mu ndirimbo “Jogodo” ihataniye iki gihembo, mu gihe Asake na we afite indi ndirimbo yihariye ihatanye, ni kimwe mu byaranze uru rutonde.
Tems na we yongeye kugaragaza ko ari umwe mu bahanzi b’abagore bo muri Afurika bakomeje guhangana ku rwego mpuzamahanga, aho indirimbo ye “Big Daddy” ihataniye igihembo.
Uretse iki cyiciro, Tems yanahataniye Best R&B Solo Performance binyuze mu ndirimbo “What You Need”, ndetse album ye Love Is a Kingdom ihatanira Best Global Music Album.
Davido na we agaragara mu cyiciro cya Best Global Music Album, aho album ye Oriadé ihatanye n’iz’abandi bahanzi bakomeye barimo Anitta, Angélique Kidjo, Ayra Starr na Tems.
Ayra Starr na we afite amahirwe yo kwegukana igihembo binyuze mu bufatanye yagiranye na Angélique Kidjo mu ndirimbo “Aye Kan (Are You Coming Back?)”, ndetse album ye Starrgirl ihataniye Best Global Music Album.
Taylor Swift na Bruno Mars na bo bagaragaje ubuhanga mu guhitamo indirimbo
Taylor Swift afite ibyiciro bitanu ahataniye muri uyu mwaka, birimo Album of the Year, Record of the Year na Song of the Year.
Mu ndirimbo ze, “The Fate of Ophelia” ihataniye Record of the Year, mu gihe “I Knew It, I Knew You” yo muri filime Toy Story 5 ihataniye Song of the Year ndetse na Best Song Written for Visual Media.
Bruno Mars na we yakoresheje uburyo bwo gutanga indirimbo zitandukanye mu byiciro bya Record of the Year na Song of the Year, bituma indirimbo ze ebyiri zibona amahirwe.
Indirimbo “I Just Might” ihataniye Record of the Year, mu gihe “Risk It All” ihataniye Song of the Year.
Harry Styles na Noah Kahan batunguranye ku rutonde
Nubwo hari abahanzi benshi bari biteganyijwe ko bazitwara neza muri Grammy 2027, hari n’abatunguranye kubera kutabona amahirwe menshi.
Harry Styles ni umwe mu batabonye nomination n’imwe, mu gihe Noah Kahan we yabonye nomination imwe gusa, nubwo album ye yari yaragize ibihe byiza mu muziki no mu bitaramo.
Ibi byagaragaje ko guhatana muri Grammy bitagendera gusa ku kuba umuhanzi yarakoze neza mu bijyanye n’ibyamamare cyangwa ibitaramo, ahubwo hari n'ibindi bipimo bigenderwaho n’abatoranya.
Igihembo cya Grammy 2027 kizatangirwa i Los Angeles
Ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards ku nshuro ya 69 biteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 7 Gashyantare 2027.
Bizabera muri Crypto.com Arena mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikazanyura kuri televiziyo ya ABC ndetse no ku mbuga za Disney+ na Hulu.
Uyu mwaka, amaso menshi azaba ahanzwe kuri Raye, Rosalía, Tems, Wizkid na Asake, mu gihe abakunzi b’umuziki bazaba bategereje kureba abegukana ibihembo mu byiciro bitandukanye.

Raye yaciye agahigo muri Grammy 2027 ahataniye ibihembo 11

Taylor Swift afite ibyiciro bitanu ahataniye muri uyu mwaka

Igihembo cya Grammy 2027 kizatangirwa i Los Angeles