"Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'umwuka wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge" 1 abakorinto 6:19

- 21/05/2013 8:03 AM
Share:

Umwanditsi:

"Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'umwuka wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge" 1 abakorinto 6:19

Urusengero rw'Imana ni aho ukubaho kw'Imana kuba kuri, aho niho itura mu ikuzo ryayo ryose imbaraga n'ubutware. mu isezerano rya kera uku kubaho kwabaga mu isanduka y'isezerano, yabikwaga mu ihema Mose yubatse.

Ibi byari mbere yuko salomo yubaka urusengero rurimo ibintu by'ifeza n'izahabu uru rusengero rwari rufite igice cyarwo cyitwa ahera, hanyuma hakaza ahera cyane. bamaze kubaka urwo rusengero rwari inzu nk'izindi,ariko rwahindutse ubuturo bw'Imana aho baruzaniyemo isanduka y'isezerano(2 ingoma 5:12-14).

Ariko Imana ishimwe ukubaho(presence)kwayo ntabwo kukiri munzu zubatswe n'amaboko (ibyak 17:24) ubu Imana ituye mu mitima yacu kubw'umwuka wayo. ubwo Yesu yapfaga ku musaraba, Bibiliya iravuga ngo "Umwenda ukingiriza ahera cyane h'urusengero utabukamo kabiri, isi iratigita, ibitare birameneka"(Matayo 27:51)

Ibi byavugaga ko ukubaho kw'Imana kwari kwavuye muri rwa rusengero rwakozwe n'umuntu.

Ubu ubwo wabyawe ubwa kabiri, wahindutse igikoresho cyateguwe, igikoresho kejerejwe Imana. kubw'ukubaho kwayo muri wowe, wahindutse umuntu wejerejwe( washyiriwe ku ruhande) Imana, wahindutse igicaniro cyayo kizima.

Mu 1 abakorinto 6:20 haravuga ngo uhimbaze Imana yawe mu mubiri wawe, no mu mwuka wawe. Ku bw'ibyo rero ni inshingano yawe kumenyekanisha ko Imana ikuzwa muri wowe, kuko ari wowe rusengero rwayo.

Nuhesha Imana icyubahiro mu mubiri wawe uzabuza indwara, ubumuga cyangwa urupfu kuwangiza kuko umubiri wawe ari urusengero rw'Imana nzima kandi ni wowe murinzi warwo, rero ibintu ugomba kwemerera mu mubiri wawe gusa ni ibihesha Imana icyubahiro kandi bigakuza izina ryayo kuko uri igikoresho cyayo cyejerejwe ikuzo ryayo.

Amahoro y'Imana abane namwe!!

Shema Prince


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...