Hari ibihuru baharuye mu isi y'Umwuka - Prophet Ernest ku mpamvu apfukama agasengerwa n'abamubanjirije

Iyobokamana - 2026-11-27 13:07
Sangiza:

Umwanditsi:

Hari ibihuru baharuye mu isi y'Umwuka - Prophet Ernest ku mpamvu apfukama agasengerwa n'abamubanjirije

Umushumba Mukuru wa Elayono ku Isi, Prophet Ernest Nyirindekwe yasabye abantu kwigira ku bababanjirije mu murimo w'Imana no kubaha umurimo ukomeye bakoze anahishura ko ari yo mpamvu na we ajya yemera gupfukama akarambikwaho ibiganza n'abakozi b'Imana bamubanjirije.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Propher Ernest yashishikarije abantu kwegera ababanjirije mu murimo w’Imana, bakabigiraho ubunararibonye, inama n’amasomo y’intambara zo mu buryo bw’umwuka barwanye.

Yagize ati: “Twebwe kuri uyu musozi w’Igipasitori, iyo umuntu ari mu bihe bye uhita utangira kuvuga ngo ‘ugiye ha handi bajya ikuzimu’. Umuntu yagusize emera. Musabe rendez-vous mwicare akubwire uburyo abana n’Imana, akubwire intambara z’umwuka yarwanye.”

Yakomeje avuga ko umuntu atagomba kuba mu mwanya umwe, atazi ibyo abandi bamubanjirije banyuzemo, kuko bishobora kumubuza kubona inama n’ubumenyi byamufasha mu rugendo rwe.

Ati: “Bitabaye ibyo urigumira mu kibaya, umukungugu uri buve mu mirenge bye urakomeza uguheze hasi, kandi burya iyo uza ukamwegera mwari buganire akakugira inama.”

Yatanze urugero ku buryo na we ubwe yagiye yegera abakozi b’Imana bamubanjirije, agapfukama hasi, akabasaba kumusengera no kumuhesha umugisha, nubwo na we ari umukozi w’Imana.

Ati: “Ntujya ubona iyo nagiye gushaka aba bakozi b’Imana bambanjirije mpfukamye, barimo bandamburaho ibiganza, nabashyiriye n’abana banjye ngo babasabire umugisha? Nonese njye sindi umukozi w’Imana, simfite amavuta?

Ariko mbemerera ko hari ibihuru bagiye baharura mu isi y’umwuka nkagenda nkapfukama, bakandambikaho ibiganza nkavuga nti: ‘Mumpeshe umugisha, ibyo mwakoze sindabikora.’”

Prophet Ernest yigeze kugaragara apfukamye ari gusengerwa na Apostle Gitwaza

Mu bihe binyuranye, Prophet Ernest yagize atangaza ko yigira byinshi kuri Apostle Dr. Paul Gitwaza, ndetse avuga ko ari we mubyeyi wanyu mu Mwuka.

Ubwo yamuvugagaho mu kiganiro na inyaRwanda mu 2025, Prophet Ernest yaragize ati: "Apostle Dr. Paul Gitwaza ni umubyeyi wanjye wo mu Mwuka. Ni umunyabwenge mvajuru kandi agakundisha ijambo ry’Imana abantu".

Yakomeje agira ati: "Ni umwe mu bagiriwe ubuntu n’Imana bwo guhishurirwa inyigisho zo kubohoka, guhindura imyumvire, kwaguka mu bitekerezo no guhishurirwa Yesu Kristo birushijeho mbere yanjye n’abandi benshi mu Rwanda.

Ndamushimira kuko yemereye Imana gukoreshwa nayo muri byinshi bihembura imitima y’abantu, afitiye umumaro Igihugu cy’u Rwanda ndetse n’itorero ry’Imana muri rusange."

Yavuze kandi ko yasabye Apostle Dr . Gitwaza umugabane w'amavuta amuriho. Ati: "Nanjye mu 2017 ubwo nari ndi kumwe na Dr. Apostle Paul Gitwaza mu mujyi wa Yerusalemu namusabye umugabane w’amavuta amuriho.

Nawe yampesheje umugabane w’Umwuka umuriho wo kwigisha inyigisho zo kubohoka, guhindura imyumvire, kwaguka mu bitekerezo no guhishurirwa Yesu Kristo. Kugeza ubu Yesu Kristo yakomeje kumpishurira ko izo nyigisho zikenewe n’abantu benshi henshi."

Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe yavukiye mu Majyepfo y'u Rwanda, atangira kuvuga ubutumwa kuva mu mwaka wa 2007, ibisobanuye ko ari umurimo amazemo imyaka 19. Yatangiye urwo rugendo nyuma yo kwakira agakiza no guhabwa impano y’ubuhanuzi. Ni mu gihe Apostle Dr. Gitwaza yatangiye ivugabutumwa akiri umwana muto.

Mu bundi butumwa Prophet Ernest Nyirindekwe yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yashishikarije abantu gukoresha neza impano, ubumenyi n’ubushobozi bafite, bakabyaza umusaruro ibyo bazi aho kwibanda ku kureba abandi gusa.

Yagize ati: “Icyo uzi gukora kinoze, ukibyaze umusaruro. Abantu ntibakwiye kwirirwa bakwiba ubwenge babukoresha bubungura, wowe uri ahongaho, nawe wabasha kubukoresha ugakira. Ndabarahiye turakira mu izina rya Yesu.”

Mu zindi mpanuro yatanze, yibukije abakristo ko nubwo baba mu Isi, batagomba kuyoborwa n’imitekerereze n’imibereho birangwa n’iy’Isi, kuko imibereho yabo ishingiye ku kwizera Kristo.

Yifashishije inyigisho zo mu Abefeso, aho Bibiliya ivuga ko abantu bari barapfuye bazize ibicumuro byabo, ariko Imana, kubera ubukire bw’imbabazi zayo, yabazuranye na Kristo ikabicazanya na we mu ijuru.

Ati: “Tuba mu Isi ariko ntabwo turi ab’Isi. Abefeso haravuga ngo namwe yarabazuye mwebwe abari mupfuye muzize ibicumuro, ntimwari mufite Imana Rurema, mwari abashyitsi ku masezerano, ariko kuko Imana ari umutunzi w’imbabazi ibazurana na Kristo ibicazanya na we mu Ijuru.”

Yakomeje asobanura ko mu buryo bw’Umwuka abakristo bari muri Kristo, bityo bakaba badakwiye kuyoborwa n’imitekerereze y’Isi, ahubwo bakagira imitekerereze ihuje n’iya Kristo.

Ati: “Mu buryo bw’Umwuka turi muri Kristo, nubwo mubona tugenda ntabwo dufite gutekereza kw’ab’Isi, dufite gutekereza kwa Kristo. Ni yo mpamvu ntabwo twebwe tubeshwaho n’ibyo dutunze, tubeshwaho no kwizera kandi uwizera Imana yizere ko iriho.”

Umushumba Mukuru wa Elayono ku Isi, Prophet Ernest Nyirindekwe yasabye abantu kwigira ku bababanjirije mu murimo w'Imana

Prophet Ernest afata Apostle Gitwaza nk'umubyeyi we mu buryo bw'Umwuka

"Hari ibihuru bagiye baharura mu isi y’umwuka" Prophet Ernest ku mpamvu apfukama akarambikwaho ibiganza n'abamubanjirije

Prophet Ernest aherutse gukorera igiterane gikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...