Aya
mafaranga yatowe ku wa 23 Mata 2026, maze ku wa 24 Mata 2026, Polisi ihita
ishyira itangazo ku rubuga rwa Instagram rwayo, igamije gushaka nyirayo no
kumumenyesha ko hari ibyabonetse bishobora kuba ibye.
Nyuma
y’iri tangazo, ibikorwa byo gushakisha nyirayo byahise bitangira, bikorwa
n’ishami rya Polisi ryo mu muhanda rikorera ku Muhima. Uru rwego rwakomeje
gukurikirana iki kibazo kugeza hamenyekanye nyir’ayo mafaranga.
Muri
Gicurasi 2026, aya mafaranga yashyikirijwe nyirayo, ibintu byashimwe cyane
n’abaturage bagaragaje ko ari igikorwa cy’indashyikirwa cyerekana ko Polisi y’u
Rwanda iharanira kurinda no gusubiza abaturage ibyabo.
Iki
gikorwa cyongeye gushimangira isura ya Polisi y’u Rwanda nk’urwego rwubahiriza
indangagaciro z’ubunyangamugayo, rukora ku nyungu z’abaturage, kandi
rugaharanira kubaka icyizere hagati yarwo n’abaturage.
Abaturage bakomeje gushishikarizwa gukorana bya hafi na Polisi, batanga amakuru ku gihe no kugira uruhare mu kubungabunga umutekano n’umutungo rusange.



ACP Boniface Rutikanga, yashyikirije Hatangimana Jean de Dieu amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500,000 Frw) yari yataye
