Iyi
gahunda igamije kongerera abanyeshuri ubumenyi ku bijyanye no gukoresha
umuhanda neza, kumenya no kubahiriza ibyapa n’ibimenyetso biyobora abakoresha
umuhanda, ndetse no kubatoza kwirinda imyitwarire ishobora guteza impanuka.
Nk’uko
byatangajwe ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi
rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP)
Emmanuel Kayigi, yavuze ko impanuka nyinshi ziterwa no kwirengagiza amategeko
n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda.
Yasobanuye ko Polisi ikomeje gushyira imbaraga mu kwigisha abana n’urubyiruko umutekano wo mu muhanda bakiri bato, kuko bibafasha kugira ubumenyi n’ubushobozi bwo gufata ibyemezo bikwiye igihe bawukoresha.

Yagize
ati: “Abana ni bamwe mu bakunze kugira ibyago byinshi byo guhura n'impanuka zo
mu muhanda, cyane cyane iyo batari kumwe n’abakuru babaherekeje. Bakeneye
kwigishwa ku mutekano wo mu muhanda kenshi kugira ngo babashe kwifatira
ibyemezo nyabyo kandi ku gihe, nko kumenya ngo ni ryari bagomba kwambuka
umuhanda, aho bambukira n’ibyago bahura nabyo mu gihe baba bagize uburangare.”
SSP Kayigi
yasabye abakoresha umuhanda, by’umwihariko abana, kwirinda ibikorwa bishobora
kubashyira mu kaga. Yabasabye kugendera ku ruhande rw'ibumoso rw'umuhanda
kugira ngo babashe kubona ibinyabiziga bibaturuka imbere, kwambukira
ahabugenewe no kwirinda gukinira mu muhanda cyangwa kuwambuka bafatanye.
Umuyobozi
wa Destiny International, Peter Bokanga, yashimye Polisi y’u Rwanda ku bumenyi
yahaye aba banyeshuri, avuga ko imyitozo ngiro bakoze yabafashije kurushaho
gusobanukirwa n’umutekano wo mu muhanda.
Yavuze ko kwigisha abana binyuze mu bikorwa bifatika bibafasha gusobanukirwa kurusha inyigisho zo mu ishuri zonyine, kuko babona ibikoresho, bakamenya imikorere yabyo ndetse bakabasha kubikoresha.

Ati: “Nk’uko twabitekerezaga ko umutekano wo mu muhanda utigishwa n’inyigisho zo mu ishuri gusa, abana baba bakeneye kwerekwa mu bikorwa, bigahuzwa n’ibyo bize kandi bakagira uburyo bwo gukoresha ibikoresho by’ababigize umwuga.
Twishimiye
ko binyuze mu myitozo, abanyeshuri bacu babashije kureba, gusuzuma ibikoresho
no kubikoresha bikabaha ubumenyi bufatika, bububaka kandi bazahora bibuka.”
Polisi y’u
Rwanda ikorana n’ibigo by’amashuri mu bukangurambaga butandukanye bugamije
gukumira impanuka zo mu muhanda, inkongi z’umuriro n’ibindi byaha.
Ubu bufatanye kandi bugamije guteza imbere umuco wo kwicungira umutekano, cyane cyane mu rubyiruko, no gushishikariza abanyeshuri gutanga amakuru ku gihe igihe babonye ibishobora guteza ibyago mu muryango nyarwanda.



