Prophet Bishop Samuel Sibomana yahanuye ko Congo igiye kuvamo ibihugu bitatu

Hanze - 2026-11-20 14:33
Share:

Umwanditsi:

Prophet Bishop Samuel Sibomana yahanuye ko Congo igiye kuvamo ibihugu bitatu

Prophet Bishop Samuel Sibomana, umushumba mukuru wa Shekinah Glory Church, yavuze ko Imana yamweretse ahazaza ha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho yahanuye ko icyo gihugu kizavamo ibihugu bitatu, ndetse ko intambara iri kuba mu Burasirazuba bwa Congo igiye kurangira, hakabaho amahoro arambye.

Prophet Bishop Sibomana utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n'umuryango we, yahanuye ko DRC igiye kuvamo ibihugu bitatu: Repubulika ya Kivu, Kinshasa na Katanga, ashimangira ko ibyo atangaje ari ibyo Imana yamweretse.

Ubwo yari mu materaniro ya Shiloh Wesleyan Church, yavuze ko ibintu byinshi bizahinduka muri Congo, harimo n’uko intambara iri mu icyo gihugu igiye kurangira, abaturage bakongera kuba mu mahoro. Yavuze ko nta yindi ntambara ikomeye  y'amasasu na drone izongera kuba muri Kivu kugeza Yesu agarutse.

Yavuze ko nta ruhande na rumwe ari gufana ahubwo ko ashyigikiye ubushake bw'Imana. Ati: "Sindi umunyapolitike, sinjya mfana ngo mfane uruhande uru n'uru, njyewe ndi umufana w'Imana, mpagarara ku cyo Imana yavuze. Sindi umufana wa FRN (Front pour la Refondation de la Nation), sindi umufana wa Tshisekedi".

Yavuze kandi ko amahanga agiye gushyigikira FRN, umutwe wa politiki na gisirikare urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), wavutse nyuma yo kwihuza kw'ihuriro rya AFC/M23 n'abandi banyapolitiki barwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Yagize ati: "Amahanga agiye gushyigikira FRN, ndetse n'iki gihugu (Amerika) kigiye kuyishyigikira." Yavuze kandi ko FARDC n'imitwe iyishyigikiye bigiye kuva mu misozi y'i Minembwe, bigatatana. Yongeyeho ati: "Imodoka zigiye kujya ziva i Bukavu zigere i Minembwe." 

Yavuze ko Imana igiye gutanga ubutabazi. Ati: "Imana yambwiye ko igiye gutanga ubutabazi binyuze muri FRN igiye gufata uduce tunyuranye. Imana iri gutiza FRN imbaraga, bagiye gutabara, inzira zigiye gufungurwa ndetse n'indege zigiye gutangira kujya i Minembwe. Imana yohereje ubutabazi, kandi ubwo butabazi ni FRN."

Bishop Sibomana yavuze ko ibintu byose Imana yamubwiye byasohoye, bityo ngo ntajya agira ubwoba bwo kuvuga ibyo Imana yamubwiye kuko aba yizeye ko bizasohora. Ati: "Ni yo mpamvu mvuga nshize amanga ibyo Imana yavuze, kuko ibyo yambwiye byose byarasohoye."

Uyu mushumba akaba n'umuhanuzi yavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye kuvamo ibihugu bitatu, kandi iyi ntambara iri kuba ngo niyo izatanga amahoro ndetse ngo ni na yo ya nyuma mu Burasirazuba bwa Congo.

Yavuze ko Repubulika ya Kivu izayoborwa n'umwana wayo wavukiye muri Kivu uvuga ururimi rw'Ikinyarwanda. Yavuze ko Joseph Kabila wayoboye DRC, nawe azaba Perezida wa kimwe muri ibi bihugu bitatu bigiye kuvuka.

Yagize ati: "Congo igiye gucikamo ibice bitatu: Repubulika ya Kivu, Kinshasa na Katanga. Igice cya Kivu kizagira amahoro, kizayoborwa n'umwana wacyo ni we uzaba Perezida.

Hazaba amahoro, namwe muri hano [Amerika] muzataha, buri wese azakoresha impano ye, kandi abanyamulenge n'abanyecongo bavuga ikinyarwanda bose bazataha mu gihugu cyabo. Kandi icyo gihugu (Kivu) kizabamo ubutunzi bukomeye, hazaba gutera imbere gutangaje. "

Yavuze ko kugira ngo Congo igire amahoro, ni uko igomba gucikamo gatatu. Abajijwe uruhande Imana ishyigikiye ku ntambara iri kuba muri Congo, yavuze ko Imana ishyigikira umugambi wayo, kandi umugambi wayo ukaba ari uko Congo ivamo ibihugu bitatu.

Sibomana uvuga ko yatangiye guhanura afite imyaka 12, yavuze ko kugira ngo intambara yo muri Congo irangire burundu, hagiye kuba intambara y'umuriro muri aya mezi abiri ari imbere ari nayo izatanga amahoro arambye muri Congo.

Yavuze uduce tunyuranye tugiye gufatwa ndetse ko FRN igiye kurwanya umwanzi ikamutsinda ari we FARDC, maze igafata Baraka, Fizi, Karemi, Lubumbashi, Kisangani, Kindu, ...

Yavuze ko Repubulika ya Kivu, kimwe mu bihugu bishya avuga ko bigiye kuvuka, ari agace kazagira iterambere rikomeye, kazakorerwamo ubuhinzi n’ubworozi bigezweho, kazubakwamo inganda, ndetse kakagira n’iterambere mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Yavuze ko Minembwe izagira ibikorwaremezo bikomeye, harimo n’ikibuga cy’indege, abari barahungiye mu mahanga bazataha babe mu gihugu cyabo mu mahoro.

Yahumurije Abanyamulenge n’abandi baturage bavuga Ikinyarwanda bo muri Congo, avuga ko nubwo banyuze mu bihe bikomeye birimo intambara, kwicwa, kunyagwa no kwimurwa, hari ibyiza Imana iri kubategurira.

Bishop Sibomana yongeye gutangaza ibi ari kumwe na Pastor David B. Joshua aho bombi bari abatumirwa ku Agatorero Tv. David yahishuye uko Sibomana yamubwiye ko azaba umushumba muri Amerika ndetse ko azahabwa inzu, ibintu avuga ko nyuma byaje gusohora.

David yaje kubyisangamo ategura ibiterane muri Uganda bikitabirwa n'abantu ibihumbi. Ibyo yahanuriwe na Bishop Sibomana ko Imana izamukoresha muri Amerika, ndetse ko abazungu bazamuhamagara bakamuha inzu, "koko ni ko byagenze".

Ati: "Nageze hano [muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika] abazungu barampamagara bambwira ko bashaka ko mba pasiteri, bampa n'inzu". Yavuze ko Bishop Sibomana ari umuhanuzi w'ukuri ukoreshwa n'Imana kuko ibyo yamubwiye byose byasohoye.

Bishop Samuel ashima Imana ko yasohoje ubuhanuzi yamuhaye kuri David. Yanavuze ko hari abagore yasengeye muri Amerika bari barabuze urubyaro, abahanurira kubyara anavuga n'ibitsina by'abana babo, biza gusohora, ubu abo bagore ngo bari mu mashimwe.

Bishop Sibomana yari yahanuye ko hazavuka FRN

Mu mezi atatu ashize, Prophet Sibomana Samuel nabwo yavuze ku ntambara ikomeje kubera muri Kongo, aho yavuze ko nyuma ya M23 na Twirwaneho hazavuka undi mutwe uzahuza izo ngabo, hagashyirwaho ubuyobozi bumwe. Kuri ubu uwo mutwe wamaze kuvuka ni FRN.

Yongeyeho ko imijyi irimo Uvira, Nganji, Rulimba, Kisangani, Kingi, Ituri na Lubumbashi iri mu yo avuga ko yabonye izafatwa mbere y'uko Kongo icikamo ibice. Yahamagariye abakomeje gusenga kudacika intege, avuga ko, nk'uko abyizera, amaherezo hazabaho amahoro n'iterambere muri ibyo bice.

“M23 na Twirwaneho ni bo bahetse isezerano ry’Abanyamulenge

Bishop Sibomana yavuze ko abona M23 na Twirwaneho bazashyira mu bikorwa umugambi w'Imana. Ati: “M23 na Twirwaneho ni bo bahetse isezerano ry’Abanyamulenge ryo kubona igihugu cyabo cya Kivu.”

Yavuze kandi ko hari igihe kizagera aho iyi mitwe yombi izaba ihuriye mu gisirikare kimwe. Yahumurije Abanyamulenge avuga ko ibyo yita isezerano ryo kugira igihugu cya Kivu rizasohora, ndetse ko Abanyamulenge baba mu mahanga bazataha bagatura muri icyo gihugu.

Ati: “Abanyamulenge bose bari mu mahanga bazataha muri icyo gihugu tuzakibamo neza, tuzorora, buri muntu wese impano afite ni yo azakoresha.”. Yavuze ko kandi ko Perezida wa mbere w'Igihugu cya Kivu azaba ari Umukongomani uvuga Ikinyarwanda.

Mu bindi Bishop Sibomana avuga ko Imana yamuhishuriye, harimo ko kuba RDC izacikamo ibice mu rwego rwo kurenganura Abanyamulenge n'Abakongomani bavuga Ikinyarwanda bavanywe mu byabo, abandi bakicwa, kandi barengana.

Yakomeje avuga ko ibyo biri mu mugambi w’Imana wo kugeza Congo ku mahoro arambye. Ati: “Biri mu mugambi w’Imana n’isezerano ko kugira ngo Congo igire amahoro igomba gucikamo ibice bibiri.”

Repubulika ya Kivu ngo izaba irimo amafaranga menshi

Mu bintu byihariye Bishop Sibomana yavuze ku hazaza h’igihugu cya Kivu yeretswe ko kigiye kuvuka, yavuze ko kizaba gifite ubutunzi bukomeye. Yavuze ko igihugu nikimara kubaho, Abanyamulenge benshi bazagerwaho n’ikigeragezo cy’umurengwe, bamwe bakava mu myizerere yabo.

Ati: “Igihugu gishya nikiboneka Abanyamulenge benshi bazagwa bave mu byizerwa, hazaba umurengwe mwinshi cyane, bamwe bazashaka abagore babiri, abapasiteri benshi bazagwa ariko si bose. Hazaba amahoro menshi, ubutunzi bukomeye, hazaba amafaranga atarabaho.”

Yagereranyije ubwo butunzi n’uburyo abantu baba muri Amerika bafite amafaranga, ariko avuga ko uko yabonye Kivu bizaba birenze ibyo. Ati: “Hano muri Amerika ngo haba amafaranga? Oya. Mu gihugu cya Kivu hazaba hari amafaranga atarabaho.”

Bishop Sibomana yavuze ko nubwo ubukungu buzaba bwifashe neza, abantu bakwiye kwirinda ko umurengwe ubakura ku Mana n’indangagaciro zabo.

Yongeye kugaruka ku isesengura rya politiki ku bibazo bya Congo, avuga ko hari abantu babisesengura mu buryo bwa politiki, mu gihe we avuga ko ibyo atangaza abishingira ku buhanuzi.

Yatanze urugero rwa Manyota, avuga ko ari umuntu baziranye kuva mu Buhinde. Ati: “Manyota ntabwo ari umuhanuzi, ibyo akora ni political analysis. Manyota aranzi neza, twarabanye mu Buhinde kandi azi neza n’ubuhanuzi bwanjye Imana impa.”

Prophet Bishop Sibomana Samuel ni muntu ki?

Phophet Bishop Samuel Sibomana avuga ko yatangiye kugira umutwaro wo guhanura no gusengera ibihugu mu mwaka wa 2000, afite imyaka 16, icyo gihe ngo ni bwo yatangiye kubona amayerekwa ajyanye n’ibizaba muri Congo.

Yavuze ko mu rugendo rwe rw’iyobokamana hari abantu bagiye bamufasha kumenya no gukura mu mpano y’ubuhanuzi, harimo umuryango we ndetse n’umuhanuzi Karikofi Eraston.

Yavuze ko mu rugendo rwe rwo gukorera Imana yagiye asengera abantu bafite ibibazo bitandukanye, harimo n’abagore bari bafite ikibazo cyo kubura urubyaro, akaba yarabasengeye abahanurira kubyara anababwira ibitsina by'abana bazabyara, biza gusohora.

Muri uyu mwaka wa 2026, umuhanzi mpuzamahanga Israel Mbonyi yahamije Prophet Bishop Sibomana nk'umuhanuzi w'ukuri, avuga ko ubwo yigaga mu Buhinde, yamuhanuriye kuzaba umuhanzi ukomeye, none byarasohoye, ibintu ashimira Imana cyane.

Bishop Sibomana Samuel hamwe na Kabunda, Perezida w’Abanyamulenge bose baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Prophet Bishop Sibomana yahanuye ko Congo igiye gucikamo ibice bitatu kandi ko ari byo bizatanga amahoro arambye

Prophet Bishop Sibomana avuga ko Kivu izabamo ubutunzi buhambaye ndetse n'amahoro arambye

Prophet Bishop Sibomana yatangarije bwa mbere ubu buhanuzi muri Shiloh Wesleyan Church

KANDA HANO WUMVE UBUNDI BUHANUZI BWA PROPHET SIBOMANA BUVUGA KO IMANA IRI GUKORESHA M23

REBA HANO UBUHANUZI BWA PROPHET SIBOMANA BUVUGA KO CONGO IGIYE GUCIKAMO GATATU


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...