Perezida Kagame yashimiye Emir wa Qatar ku ruzinduko rwe mu Rwanda nyuma yo kumugabira inka z'Inyambo

Amakuru ku Rwanda - 21/11/2025 10:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Kagame yashimiye Emir wa Qatar ku ruzinduko rwe mu Rwanda nyuma yo kumugabira inka z'Inyambo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ku bw’uruzinduko rwe mu Rwanda n’ibiganiro bagiranye bitanga umusaruro nyuma yo kumugabira inka z'Inyambo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ni bwo Emir wa Qatar yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, yakirwa na Perezida Kagame.

Nyuma yo kugirana ibiganiro Perezida Kagame yamujyanye mu rwuri rwe amugabira inka z’Inyambo, nk’ikimenyetso gishingiye mu muco w’u Rwanda gisobanuye ubushuti, ubwubahane, ndetse n’ubufatanye bukomeye hagati y’aba bayobozi bombi n’ibihugu byabo.

Kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa X yashimiye Emir wa Qatar ku bw’uruzinduko rwe mu Rwanda n’ibiganiro bagiranye bitanga umusaruro.

Yanditse ati: "Ndashimira umuvandimwe wanjye akaba n'inshuti yanjye, Nyakubahwa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ku ruzinduko rwe mu Rwanda no ku biganiro twagiranye bitanga umusaruro. U Rwanda rurashimira cyane ubufatanye bukomeye na Leta ya Qatar n'ubucuti bwihariye bukomeje kuyobora ubufatanye bwacu”.

Yavuze ko biteguye gukomeza intambwe yatewe muri uru ruzinduko no guteza imbere ibikorwa by'ingenzi basangiye ku bw'inyungu z'ibihugu byombi n'abaturage.

Aba bakuru b’ibihugu byombi baheruka guhura mu ntangiriro z'Ugushyingo 2025 i Doha ubwo bari yitabiriye inama ku iterambere rusange. Icyo gihe baganiriye ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi n’imikoranire.

U Rwanda na Qatar bifitanye umubano w’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi.

Perezida Kagame yagabiye inka Emir wa Qatar

Perezida Kagame yashimiye Emir wa Qatar ku bw'uruzinduko rwe mu Rwanda 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...