Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ni bwo Emir wa Qatar yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, yakirwa na Perezida Kagame.
Nyuma yo kugirana ibiganiro Perezida Kagame yamujyanye mu rwuri rwe
amugabira inka z’Inyambo, nk’ikimenyetso gishingiye mu muco w’u Rwanda
gisobanuye ubushuti, ubwubahane, ndetse n’ubufatanye bukomeye hagati y’aba
bayobozi bombi n’ibihugu byabo.
Kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame abinyujije ku
rukuta rwe rwa X yashimiye Emir wa Qatar
ku bw’uruzinduko rwe mu Rwanda n’ibiganiro bagiranye bitanga umusaruro.
Yanditse ati: "Ndashimira umuvandimwe wanjye akaba
n'inshuti yanjye, Nyakubahwa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ku ruzinduko rwe
mu Rwanda no ku biganiro twagiranye bitanga umusaruro. U Rwanda rurashimira
cyane ubufatanye bukomeye na Leta ya Qatar n'ubucuti bwihariye bukomeje
kuyobora ubufatanye bwacu”.
Yavuze ko biteguye gukomeza intambwe yatewe muri uru
ruzinduko no guteza imbere ibikorwa by'ingenzi basangiye ku bw'inyungu
z'ibihugu byombi n'abaturage.
Aba bakuru b’ibihugu byombi baheruka guhura mu
ntangiriro z'Ugushyingo 2025 i Doha ubwo bari yitabiriye inama ku iterambere
rusange. Icyo gihe baganiriye ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi
n’imikoranire.
Perezida Kagame yakira Emir wa Qatar ku kibuga cy'indege
Perezida Kagame yagabiye inka Emir wa Qatar
Perezida Kagame yashimiye Emir wa Qatar ku bw'uruzinduko rwe mu Rwanda
