Mu ijambo rye, Perezida Kagame yibanze ku ruhare rw’urubyiruko mu
guhindura ubuzima bwabo n’ahazaza h’umugabane, ashimangira ko gutsinda nyako
bitangirira ku muntu ufata inshingano zo kubaka ubuzima yifuza, aho gutegereza
ko abandi bamuha uburenganzira cyangwa ngo bamwereke inzira anyuramo.
Yagize ati: “Intsinzi nyayo itangira igihe wiyemeje kwiyubakira
ubuzima wifuza, utategereje ko hari ugomba kubiha uburenganzira. Ibyo Afurika
imaze kugeraho kugeza ubu byashobotse igihe twafashe inshingano zo kwiyubakira
ahazaza hacu.”
Yashimangiye ko urubyiruko rudakwiye kwiyumvisha ko rudafite
ubushobozi bwo guhindura ibintu, ahubwo ko buri wese afite uruhare n’imbaraga
agomba gukoresha neza kugira ngo agire icyo ahindura mu muryango mugari.
Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yanagarutse ku kamaro ko
kwishyiriraho intego zisumbye izo umuntu yari asanzwe ageraho, avuga ko iyo
abantu bakwitezeho byinshi biba ari ikimenyetso cyiza, kuko bigaragaza icyizere
bakugirira.
Ati: “Iyo abantu bakwitezeho gukora byinshi, biba ari ikibazo
cyiza kugira. Mukore cyane, mukomeze kwicisha bugufi kandi mwibuke aho muvuye,
kuko ibihembo bizabategereza.
Yongeyeho ko buri gihe umuntu yiyemeje kwishyiriraho urwego rwo
hejuru rw’ibyo agomba kugeraho, aba anazamuye igipimo cy’ibishoboka ku bandi
bantu bamukikije. Yabwiye urubyiruko ko izo mbaraga rufite rukwiye kuzikoresha
mu buryo bwubaka.
Yasabye
abahanzi ba Afurika kurushaho gukorana
Mu bindi byagarutsweho na Perezida Kagame harimo uruhare
rw’inganda ndangamuco n’imyidagaduro mu guteza imbere umugabane, by’umwihariko
ubufatanye hagati y’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye.
Yasabye abahanzi ba Afurika kurushaho gukorana, agaragaza ko
kugira ngo bashobore kurenga imipaka y’ibihugu bakomokamo, bakagura ibikorwa
byabo no kubona andi mahirwe ku mugabane, hakenewe ubushake bwa politiki bwo
gushyigikira iyo mikoranire.
Ibi bigaragaza ko iterambere ry’uruganda rw’imyidagaduro ridakwiye
kugarukira ku mpano z’abahanzi gusa, ahubwo hakenewe n’imikoranire n’uburyo
bworohereza ibihangano byabo kugera ku isoko rinini rya Afurika.
Yavuze ko mu Rwanda hari Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere
ry’Ubuhanzi ishinzwe ubuhanzi, ndetse no mu bindi bihugu hari inzego zifite mu
nshingano ubuhanzi.
Perezida Kagame kandi yagaragaje ko Afurika ikeneye guteza imbere
ibikorwa remezo, gukomeza guhugura abaturage no korohereza abantu kubona
igishoro cyabafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo.
Yavuze ko ibyo byose bishoboka, ashimangira ko nta mpamvu Afurika
yakomeza gusigara inyuma cyangwa ngo ikomeze kuba umugabane utabasha guhuza
ubushobozi n’amahirwe ifite.
Yagaragaje kandi ko hakiri imbogamizi mu kwagura ubucuruzi, nubwo
hafi kimwe cya kane cy’abaturage bari mu kigero cy’imyaka yo gukora muri
Afurika bari mu bikorwa by’ubucuruzi no kwihangira imirimo.
Yashimangiye ko kugira ngo umugabane utere imbere, hakenewe
imikoranire hagati y’abantu, ibigo n’ibihugu, aho buri wese agira uruhare mu
gushyiraho ibisubizo by’ibibazo bihari.
Yavuze ko
ibigo bikomeye byubakwa n’abantu bahuje icyerekezo
Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ko gukorera hamwe, avuga ko
ibigo bikomeye ku Isi bitubakwa n’abantu bikorera ukwabo, ahubwo byubakwa
n’abahuye ku cyerekezo kimwe, bagashyira hamwe imbaraga kugira ngo bagere ku
ntego.
Yagize ati: “Mujye mwibuka ko sosiyete zikomeye ku Isi zitubatswe
mu muhezo, ahubwo zubatswe binyuze mu mikoranire. Zubatswe n’abantu bari
basangiye icyerekezo. Natwe dukeneye gukora dutyo.”
Yakomeje asaba urubyiruko gukora cyane no gushyira imbaraga mu byo
rwiyemeje, avuga ko Isi izarutegereza, mu gihe abayobozi na bo bafite
inshingano zo kurushyigikira.
Yanasobanuye ko kugira ngo abantu bagere ku iterambere rirambye,
bagomba kureba neza amateka yabagejeje aho bari, gusobanukirwa ibyagize uruhare
mu kubaka ubuzima bw’ubu, kumenya ibikeneye gukosorwa no gushaka inzira zo
gutera imbere.
Yavuze ko ibyo bisaba umuhate, gukorera hamwe haba mu bihugu
imbere ndetse no hagati y’ibihugu, no kureka gushaka inzira z’ubusamo zitanga
ibisubizo by’akanya gato.
Inama ya YouthConnekt Africa Summit 2026 ibaye ku nshuro ya
munani, ikaba ihuriza i Kigali urubyiruko n’abafatanyabikorwa batandukanye
bagamije kungurana ibitekerezo ku iterambere rya Afurika, kwihangira imirimo,
ikoranabuhanga, ubuyobozi n’uruhare rw’urubyiruko mu guhindura umugabane.
Ubutumwa bwa Perezida Kagame bugaragaza ko Afurika ifite ubushobozi n’amahirwe byo kwiyubakira ahazaza heza, ariko ko kugira ngo ibyo bigerweho hakenewe abantu biyemeza gukora cyane, kwigirira icyizere, gufatanya no gufata inshingano z’ejo hazaza habo.

Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko n’abahanzi ba Afurika kwigirira icyizere, gukora cyane no gufatanya mu kubaka ejo hazaza habo, ashimangira ko iterambere ritangirira ku gufata inshingano no kwihangira amahirwe aho gutegereza ko abandi bayaguha
