Ibi Pastor Julienne Kabanda yabitangaje mu kuganiro n’itangazamakuru aho yavuze ko azafatanya na Richard Nick Ngendahayo, avuga ko ari musaza we, bakaririmbana indirimbo bakoranye.
Yavuze ko icya mbere ahishiye abazitabira igitaramo ari ijambo ry’Imana kandi ko abazaza bazakizwa ariko atari cyo giseke ahishiye abazaza ahubwo abafitiye uruseke.
Pastor Julienne Kabanda yagize ati “Agaseke ka mbere ni ijambo ry’Imana. Akandi gaseke kanini, ni indirimbo nakoranye na musaza wanjye Richard Nick Ngendahayo. Ntabwo ari agaseke gusa ahubwo ni uruseke.”
Niwe Healing Worship Season 2 ni igitaramo cyateguwe na Richard Nick Ngendahayo, umwe mu baramyi bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, kikaba kigamije guhuriza hamwe abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Uretse ubufatanye bwa Pastor Julienne Kabanda na Richard Nick Ngendahayo, iki gitaramo cyiteguwe n’abantu benshi cyane dore ko amatike yo kukinjiramo amaze kugurwa ku kigero cya 80%, bigaragaza ko imyiteguro iri kugenda neza ndetse ko hari umubare munini w’abamaze kwemeza ko bazacyitabira.
Abifuza kwitabira iki gitaramo baracyafite amahirwe yo kugura amatike mbere y’uko ashirira. Premium Floor ni 40,000 Frw, Standard Floor ni 30,000 Frw, CIP ni 25,000 Frw, Lower Bowl ni 20,000 Frw, End Zone ni 15,000 Frw, mu gihe Upper Seating ari 5,000 Frw.
Abifuza kwitabira iki gitaramo bashobora kugura amatike banyuze ku rubuga rwa www.ticqet.rw cyangwa bagakanda 51301*03#.
‘NIWE Healing Concert – Edition 2’ izabera muri BK Arena ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2026, guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00).

