Ibi yabigarutseho ku wa 17 Ugushyingo 2026, ubwo yari mu ndege imuvana muri Amerika y’Epfo imugarura i Roma mu Butaliyani, nyuma y’uruzinduko rwari rumaze iminsi 12. Yabivuze asubiza ibibazo by’abanyamakuru bari kumwe na we.
Papa Leo yavuze ko ikibazo cyo kwemerera abagabo bashatse kuba abapadiri gikomeye, kuko gishobora guteza amacakubiri mu bakirisitu bo mu bice bitandukanye bya Kiliziya.
Yagize ati: "Ni igisubizo gishobora guteza amacakubiri mu bice bimwe na bimwe bya Kiliziya."
Yavuze ko nubwo bishoboka ko mu gihe kiri imbere hari ibyahinduka, kuri ubu ashyize imbere kunga abakirisitu no kubahuza.
Ati: "Birashoboka ko mu gihe kiri imbere hari ibintu bizahinduka. Ariko kuri ubu, nemera ko kimwe mu bintu by’ingenzi bigize umurimo wanjye muri Kiliziya ari ugukiza ibikomere no guhuza abantu."
Papa Leo yavuze ko yifuza ko abakirisitu babanza gufata umwanya wo gusuzuma ibibazo by’ingenzi Kiliziya ihanganye na byo, bakarebera hamwe uburyo bwiza bwo kubikemura.
Yemeye ko azi ko hari abantu benshi batemeranya n’iyo myumvire ye, ariko avuga ko nta kibazo abibonamo. Yagize ati: "Nzi neza ko abantu benshi batemeranya n’iyo myumvire, ariko nta kibazo kirimo."
Yakomeje agira ati: "Ikibazo cyose kijyanye no kwemerera abagabo bashatse kuba abapadiri kiragoye."
Mu Kiliziya Gatolika, abapadiri benshi biyemeza kubaho batashatse, bakubahiriza umuhigo wo kutarongora cyangwa gushaka uzwi nka celibacy.
Abashyigikiye ko abapadiri bemererwa gushaka bavuga ko byafasha kongera umubare w’abagabo biyemeza kuba abapadiri, bityo bikagabanya ikibazo cy’ibura ry’abapadiri kimaze kugaragara mu bice bitandukanye by’isi, cyane cyane mu bihugu byo mu gice cy’Iburengerazuba bw’isi.
Iki kibazo kimaze imyaka myinshi kivugwaho muri Kiliziya Gatolika, ariko cyongeye kugarukwaho cyane mu nama ya Musenyeri yabereye i Vatikani, aho bamwe basabye Papa Francis ko yemerera abagabo bashatse guhabwa ubupadiri mu duce twa kure, cyane cyane mu mashyamba ya Amazone, aho ibura ry’abapadiri rikomeye.
Papa Francis wayoboye Kiliziya Gatolika imyaka 12, yitabye Imana muri Mata 2025 atarafata icyemezo cyo gushyigikira icyo cyifuzo.
Mu bindi yatangaje, Papa Leo yavuze ko nta gahunda afite yo gukuraho icyemezo cyafashwe na Papa Francis kigabanya uburyo Misa ya kera ikorwa mu Kilatini ishobora kwizihizwa.
Bamwe mu bakirisitu bashyigikira kurushaho kubungabunga imigenzo gakondo ya Kiliziya bari basabye ko icyo cyemezo gihindurwa.
Gusa Papa Leo yavuze ko atabona ko byaba bikwiye kugikuraho, kuko byagira ingaruka ku bumwe bwa Kiliziya no ku myumvire y’abakirisitu benshi ku isi.
Yagize ati: "Mu rwego rwo kurinda ubumwe bwa Kiliziya no kuzirikana igitekerezo cya benshi mu bakirisitu Gatolika ku isi."
Ibi bigaragaza ko Papa Leo XIV kuri ubu ashyize imbere guhuza abakirisitu, gukemura ibibazo bihari no kwirinda ibyemezo bishobora guteza amacakubiri muri Kiliziya Gatolika.
