Ibi
byabaye ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, ubwo Papa Leo XIV yari mu
nzira yerekeza ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Las Palmas, aho yagombaga
guturira igitambo cya Misa cyo gusoza uruzinduko rwe muri Peru.
Amashusho
y’ibyabereye aho agaragaza Papa ageze hafi y’imbaga y’abantu bari bateraniye ku
kibuga cy’indege, umwe muri bo akamuterera ikintu cyaje kumukubita mu maso hafi
y’ijisho ry’iburyo.
Papa
yahise akora ku maso ye, agaragaza ko ababaye, ariko ntiyahagarika urugendo rwo
gusuhuza abakirisitu. Yakomeje gahunda yari afite, nta kimenyetso kigaragaza ko
yakomeretse cyangwa ko yari akeneye ubufasha bwihariye bw’abaganga.
Amakuru
yatangajwe n’ikinyamakuru Reuters agaragaza ko icyo kintu cyari ishapule, imwe
mu zikoreshwa n’abakirisitu mu masengesho, bikekwa ko uwayimuteye yashakaga ko
ayiha umugisha.
Mu gihe
Papa Leo XIV aba ari mu modoka ye ya Popemobile asuhuza abantu, bamwe mu
bakirisitu bakunze kumuterera ibintu bitandukanye birimo amashapule,
amabendera, imyambaro n’ibikinisho, bizeye ko abifata akabiha umugisha.
Papa Leo,
azwiho gufata ibyo bintu bimuterewe, ku buryo hari n’igihe yigeze kwakira pizza
yari ahawe n’abaturage bakomoka i Chicago ubwo yari i Roma.
Icyakora,
abashinzwe umutekano we bagaragaje ko ibintu abantu baterera muri Popemobile
biri mu bibahangayikisha, kuko bishobora guteza ibyago ku mutekano wa Papa
n’abandi bantu baba bari kumwe na we.
Ibi
byabaye mu gihe Papa Leo XIV yari asoje uruzinduko rw’iminsi 12 yari yagiriye
mu bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo, birimo Uruguay, Argentina na Peru.
Misa
yayoboye ku kibuga cya Las Palmas yitabiriwe n’abantu bagera kuri miliyoni 1.5,
nk’uko amakuru yatangajwe na Vatican abigaragaza.



