Olvis yumvikanishije ko urugendo rwe rw’umuziki rutazabangamira urw’itsinda Active - VIDEO

Imyidagaduro - 23/09/2026 9:43 AM
Share:

Umwanditsi:

Olvis yumvikanishije ko urugendo rwe rw’umuziki rutazabangamira urw’itsinda Active - VIDEO

Umuhanzi Mugabo Olvis wamamaye nka Olvis yatangiye bundi bushya urugendo rw’umuziki ku giti cye, nyuma y’imyaka 13 yinjiye mu muziki afatanyije na bagenzi be mu itsinda rya Active. Avuga ko kuba yongeye gukora imishinga ye bwite bitavuze ko yitandukanyije n’iri tsinda cyangwa ko hari ikibazo cyabaye hagati yabo.


Olvis Mugabo ni umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Active, itsinda ryamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda kuva mu myaka ya 2013, ubwo ryari rigizwe na Tizzo, Derek na Olvis.

Nyuma y’imyaka itari mike ibikorwa by’iri tsinda bigenda bigabanuka, buri umwe mu barigize yakomeje kwibanda ku bindi bikorwa bye bwite. Olvis na we yahisemo kongera gutangira gukora umuziki ku giti cye, aho yatangiye ashyira hanze indirimbo yise ‘See’.

Iyi ndirimbo ni yo yabaye intangiriro y’icyiciro gishya mu rugendo rwa Olvis, nyuma y’igihe kinini azwi cyane nk’umwe mu bagize Active.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Olvis yavuze ko gutangira gukora imishinga ye bwite atari icyemezo yafashe kubera ikibazo yaba afitanye na Tizzo na Derek, ahubwo ko ari uburyo bwo gukomeza guteza imbere impano ye no gukora imishinga ye bwite.

Yasobanuye ko Active ikiri igice cy’ingenzi cy’ubuzima bwe bw’umuziki, ariko ko kuba ari umwe mu bagize itsinda bitamubuza kugira n’ibikorwa akora ku giti cye.

Ati: “Itsinda rya Active ni umuryango wanjye, ariko ntabwo bikuraho ko nshobora gutangira urugendo rwanjye, kuko Tizzo na Derek bombi babikora. Nibiba ngombwa, bazajya bambona mu bikorwa ndi kumwe na bo [Active], ariko aka kanya icyo nitayeho ni imishinga ya Olvis. Ndahari, ndetse na Active na yo irahari.”

Olvis avuga ko umuziki atari ikintu atangiye uyu munsi, kuko yatangiye kuwukora mu mwaka wa 2010, mbere y’uko Active ishingwa.

Mbere yo kumenyekana nk’umuhanzi, Olvis yari asanzwe azwi nk’umubyinnyi. Mu 2013, we na Tizzo ndetse na Derek bahurije hamwe impano zabo bashinga Active, itsinda ryaje kugira uruhare rukomeye mu muziki nyarwanda.

Active yamenyekanye cyane nyuma yo kwitabira Primus Guma Guma Super Star, irushanwa ryahurizaga hamwe abahanzi bakomeye mu Rwanda. Iri tsinda ryari rimaze igihe gito rishinzwe, ariko ryahise ritangira kugaragara mu bikorwa bikomeye by’umuziki.

Kuva icyo gihe, Active yakomeje gusohora indirimbo zakunzwe n’abakunzi b’umuziki, ndetse iba rimwe mu matsinda y’abasore yamenyekanye cyane mu Rwanda.

Nyuma y’imyaka, ariko, ibikorwa by’iri tsinda byagiye bigabanuka, mu gihe buri umwe mu barigize yakomezaga kugira ibikorwa bye bwite.

Ibi ni byo Olvis ashingiraho asobanura ko urugendo rwe bwite rutagomba gufatwa nk’aho ari ugusiga Active. Ahubwo avuga ko ari inzira yo gukomeza gukora nk’umuhanzi ku giti cye, mu gihe akomeza kuba umwe mu bagize iri tsinda.

Olvis ntabwo agarukira ku ndirimbo ‘See’ gusa. Yavuze ko afite izindi ndirimbo nyinshi amaze gutegura, ku buryo ashobora no kuzagira album, nubwo atateganya kuzisohorera rimwe.

Ahubwo avuga ko azagenda azishyira hanze imwe ku yindi, mu rwego rwo gukomeza kubaka urugendo rwe rushya no guha umwanya buri ndirimbo.

 

Olvis yatangaje ko ibikorwa bye by’umuziki bitazabangamirwa urugendo rw’umuziki rwa Active

 

Olvis yavuze ko asanzwe afite izindi ndirimbo ze bwite yakoze mu myaka 13 ishize

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA OLVIS


KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘SEE’ Y’UMUHANZI OLVIS



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...