Olvis
Mugabo ni umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Active, itsinda ryamenyekanye
cyane mu muziki nyarwanda kuva mu myaka ya 2013, ubwo ryari rigizwe na Tizzo,
Derek na Olvis.
Nyuma
y’imyaka itari mike ibikorwa by’iri tsinda bigenda bigabanuka, buri umwe mu
barigize yakomeje kwibanda ku bindi bikorwa bye bwite. Olvis na we yahisemo
kongera gutangira gukora umuziki ku giti cye, aho yatangiye ashyira hanze
indirimbo yise ‘See’.
Iyi
ndirimbo ni yo yabaye intangiriro y’icyiciro gishya mu rugendo rwa Olvis, nyuma
y’igihe kinini azwi cyane nk’umwe mu bagize Active.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Olvis yavuze ko gutangira gukora imishinga ye
bwite atari icyemezo yafashe kubera ikibazo yaba afitanye na Tizzo na Derek,
ahubwo ko ari uburyo bwo gukomeza guteza imbere impano ye no gukora imishinga
ye bwite.
Yasobanuye
ko Active ikiri igice cy’ingenzi cy’ubuzima bwe bw’umuziki, ariko ko kuba ari
umwe mu bagize itsinda bitamubuza kugira n’ibikorwa akora ku giti cye.
Ati:
“Itsinda rya Active ni umuryango wanjye, ariko ntabwo bikuraho ko nshobora
gutangira urugendo rwanjye, kuko Tizzo na Derek bombi babikora. Nibiba ngombwa,
bazajya bambona mu bikorwa ndi kumwe na bo [Active], ariko aka kanya icyo
nitayeho ni imishinga ya Olvis. Ndahari, ndetse na Active na yo irahari.”
Olvis
avuga ko umuziki atari ikintu atangiye uyu munsi, kuko yatangiye kuwukora mu
mwaka wa 2010, mbere y’uko Active ishingwa.
Mbere
yo kumenyekana nk’umuhanzi, Olvis yari asanzwe azwi nk’umubyinnyi. Mu 2013, we
na Tizzo ndetse na Derek bahurije hamwe impano zabo bashinga Active, itsinda
ryaje kugira uruhare rukomeye mu muziki nyarwanda.
Active
yamenyekanye cyane nyuma yo kwitabira Primus Guma Guma Super Star, irushanwa
ryahurizaga hamwe abahanzi bakomeye mu Rwanda. Iri tsinda ryari rimaze igihe
gito rishinzwe, ariko ryahise ritangira kugaragara mu bikorwa bikomeye
by’umuziki.
Kuva
icyo gihe, Active yakomeje gusohora indirimbo zakunzwe n’abakunzi b’umuziki,
ndetse iba rimwe mu matsinda y’abasore yamenyekanye cyane mu Rwanda.
Nyuma
y’imyaka, ariko, ibikorwa by’iri tsinda byagiye bigabanuka, mu gihe buri umwe
mu barigize yakomezaga kugira ibikorwa bye bwite.
Ibi
ni byo Olvis ashingiraho asobanura ko urugendo rwe bwite rutagomba gufatwa
nk’aho ari ugusiga Active. Ahubwo avuga ko ari inzira yo gukomeza gukora
nk’umuhanzi ku giti cye, mu gihe akomeza kuba umwe mu bagize iri tsinda.
Olvis
ntabwo agarukira ku ndirimbo ‘See’ gusa. Yavuze ko afite izindi ndirimbo
nyinshi amaze gutegura, ku buryo ashobora no kuzagira album, nubwo atateganya
kuzisohorera rimwe.
Ahubwo
avuga ko azagenda azishyira hanze imwe ku yindi, mu rwego rwo gukomeza kubaka
urugendo rwe rushya no guha umwanya buri ndirimbo.
Olvis
yatangaje ko ibikorwa bye by’umuziki bitazabangamirwa urugendo rw’umuziki rwa
Active
Olvis
yavuze ko asanzwe afite izindi ndirimbo ze bwite yakoze mu myaka 13 ishize
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA OLVIS
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘SEE’ Y’UMUHANZI OLVIS
