Uyu munyezamu
w’Umunya-Espagne yasimbuwe na Kepa Arrizabalaga ku munota 70 nyuma yo kugira
ikibazo cy’imvune cyatumye adashobora gukomeza umukino wabereye kuri St James’
Park.
Imvune ya Raya yabaye mu gice cya kabiri, ubwo yakuragamo umupira muremure woherejwe mu rubuga rw’amahina rwa Arsenal. Mu kugerageza kuwukuraho, yagonganye mu buryo butari bukomeye na rutahizamu wa Newcastle, William Osula.

Akimara kugongana na
Osula, Raya yahise agaragaza ko afite ububabare, aryama hasi kugira ngo ahabwe
ubuvuzi. Abaganga ba Arsenal bamaze kumwitaho, bamufashije kuva mu kibuga,
agenda afashe ukuboko kwe kw'ibumoso.
Uyu munyezamu yari
yabanje kugaragara asa n’ufite ikibazo mu rutugu, ariko kugeza ubu
ntiharamenyekana neza imiterere y’imvune yagize n’igihe ashobora kumara
adakina.
Nubwo Arsenal yari imaze
gutakaza umunyezamu wayo wa mbere, yakomeje umukino, iza no kwishyura igitego cya
kabiri yari yatsinzwe na Newcastle, umukino urangira ari 2-2.
Kuba Raya yavunitse ni
inkuru ishobora guhangayikisha umutoza Mikel Arteta, kuko uyu munyezamu ari
umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu gutuma ubwugarizi bwa Arsenal
bukomera mu myaka ishize.
Raya amaze kwegukana
igihembo cya Golden Glove cya Premier League inshuro eshatu mu bihe bine
biheruka. Iki gihembo gihabwa umunyezamu urangiza shampiyona yarushije abandi
kutinjizwa ibitego byinshi.
Uretse kuba azi gukuramo
imipira ikomeye, uyu Munya-Espagne azwiho no gutanga imipira neza, agafasha
ikipe gutangiza ibitero ari inyuma.
Nubwo Arsenal ifite Kepa
Arrizabalaga ushobora kumusimbura, kumara igihe kirekire idafite Raya byaba
igihombo gikomeye, cyane cyane mu gihe iri mu rugamba rwo guhatanira ibikombe bikomeye birimo Premier League na UEFA Champions League.
Kugeza ubu, abakunzi ba Arsenal baracyategereje amakuru arambuye ku miterere y’imvune ya Raya, ndetse n’icyo Mikel Arteta azatangaza nyuma y’umukino.
