Nyuma y’igihe gito Sat B umwe mu bahanzi bakunzwe i Burundi atandukanye na Aashley Diva kuri ubu yemereye Inyarwanda.com ko ari mu rukundo n’indi nkumi izwi mu kuririmba Karaoke mu mujyi wa Bujumbura. Uyu mukobwa uzwi ku izina rya Ingabire Belle Nice amaze igihe kitari kinini akundana na Sat B urukundo rwabo rukaba rukunze kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga z'aba bombi.
Aashley Diva inkumi yabanje kukanyuzaho mu rukundo na Sat B
Aganira na Inyarwanda Sat B yahamije uru rukundo agira ati “Ni byo koko uyu niwe mukobwa turi gukundana tumaranye iminsi itari myinshi gusa ntitwari twarigeze dushaka kubishyira ku mugaragaro ariko nyine ubwo mwabibonye ntakundi reka tubyemeze. Ndashimira buri mukobwa twakundanye mbere kuko byagiye bimpa isomo rikomeye ry’urukundo nkeka ko ubu ntuje kandi meze neza mu rukundo.”
Sat B nyuma yo kuva mu Rwanda ubu ni umwe mu bahanzi bagezweho i Burundi ndetse aherutse gusinyana amasezerano yo kwamamaza sosiyete y’itumanaho ya Smart.

Inkumi iri gukundana na Sat B izwi cyane i Bujumbura mu gucuranga Karaoke
Sat B n'umukunzi we mushya
