Nyuma yo guta umuryango we imyaka 23, abavandimwe be bamwakiranye ubwuzu

Utuntu nutundi - 2026-11-18 12:11
Sangiza:

Umwanditsi:

Nyuma yo guta umuryango we imyaka 23, abavandimwe be bamwakiranye ubwuzu

Arthur Medina wo muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye guhura n’umuryango we nyuma y’imyaka 23 atavugana na wo, nyuma yo kuwusiga akajya kuba mu gace ka Alaska. Uyu mugabo yasabye imbabazi abavandimwe be, ashimangira ko yifuza kongera kubaka umubano bari bafitanye.

Nk’uko ikinyamakuru New York Post cyabitangaje, Arthur aherutse guhura na barumuna be nyuma y'imyaka myinshi yari amaze atandukanye na bo, anasobanura impamvu yatumye afata icyemezo cyo kuva mu muryango we atababwiye aho agiye.

Arthur yavuze ko we na murumuna we Michael Medina bakuriye mu gace ka Vista mu myaka ya za 1970, bakaba bari bafitanye ubucuti bukomeye kuva bakiri bato. Yibuka ko yakundaga gukurikira mukuru we aho agiye hose, ati: “Ntiyashoboraga kuncika. Naramukurikiraga hose.”

Icyakora, ubuzima bw'umuryango bwaje guhinduka nyuma y'uko se arwaye stroke. Icyo gihe Arthur yari afite imyaka 19 gusa, yumva afite inshingano zo gufasha umuryango guhangana n'ibyo bibazo.

Arthur yavuze ko kuba yari aremerewe n'ibibazo by'umuryango byatumye afata icyemezo gikomeye cyo kuwusiga, akagenda atababwiye aho agiye. Yagize ati: “Icyo gihe ni bwo nafashe icyemezo cyo kuburirwa irengero. Naragiye, nsiga umuryango wanjye.”

Yaje kugera muri Alaska, aho yamaze imyaka isaga 23 atavugana n'abavandimwe be cyangwa ngo agire amakuru abagerezaho. 

Nubwo imyaka yakomeje kwicuma batabonana, Michael ntiyigeze areka kwizera ko umunsi umwe azongera kubona murumuna we. Yavuze ko umuryango ari ingenzi kandi ko abantu bagomba guharanira gukemura ibibazo byabaye hagati yabo kugira ngo basangire neza igihe gisigaye cy'ubuzima.

Nyuma y'iyo myaka yose, Arthur yaje gufata telefone ahamagara umuryango we, awubaza niba wakwemera ko bongera guhura. Yari afite impungenge z'uko abavandimwe be bashobora kuba bakimurakariye kubera imyaka yari amaze atabavugisha.


Icyakora, yakiriwe neza kurusha uko yari abyiteze. Michael yavuze ko yishimiye cyane kongera kugira murumuna we mu buzima bwe. Ati: “Nishimiye cyane kongera kugira murumuna wanjye mu buzima bwanjye.”

Arthur yahise asaba imbabazi, anagira inama abantu bamaze igihe batavugana n'abo mu miryango yabo kutareka ubwibone ngo bubabuze gutera intambwe yo kongera kwiyunga. Yagize ati: “Saba imbabazi, ube umuntu wicisha bugufi. Uzatungurwa n'ibyo ushobora kubona.”

Kuva bakongera guhura, Arthur na Michael batangiye kongera gusangira ibihe byiza batari baherutse. Banihaye akazina ka “Road Bros”, aho basigaye bakora ingendo bajya muri Alaska.

Arthur yavuze ko Alaska ari ahantu hihariye kubera imiterere yaho n'ubwiza bw'ibidukikije.

Kugeza ubu, Arthur na Michael batuye mu gace kamwe, mu gihe mukuru wabo Ed na we akomeje kubitaho, aho abavugisha buri munsi. Arthur yashimiye umuryango we kuba waramwakiriye ukamubabarira, agaragaza ko yishimira kuba agifite abantu bamukunda.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...