Ni urugendo rushya uyu muramyi ateganya gukorera muri
Canada, rukaba rugamije kwegera abakunzi b’indirimbo ze no gukomeza kugeza
ubutumwa bwiza ku batuye muri iki gihugu.
Mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Prosper
Nkomezi yatangaje ko agiye gukorera ibi bitaramo muri Canada, abinyujije mu
mushinga yahaye izina ry’indirimbo ye ‘Ibasha Gukora’.
Iyi ndirimbo ni imwe mu zamufashije kumenyekana no kugira
umubare munini w’abakunzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Izina ryayo
riri mu byo uyu muhanzi yahisemo kwifashisha mu kumenyekanisha uru rugendo
rushya rw’ibitaramo.
Yavuze ko gahunda irambuye y’ibi bitaramo, irimo amatariki
n’ahazabera, izatangazwa mu gihe kiri imbere.
Gutangaza uruhererekane rw’ibi bitaramo muri Canada bije mu
gihe Prosper Nkomezi akomeje kwagura ibikorwa bye hanze y’u Rwanda, aho amaze
iminsi agaragaza ko afite intego yo kugeza umuziki we ku bakunzi bawo batuye mu
bihugu bitandukanye.
Canada ni cyo gihugu Prosper Nkomezi agiye gukomerezamo
ibikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma y’urugendo amaze igihe akorera
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri Mata 2026, ni bwo yatangaje ko agiye gukorera ibitaramo
bitanu muri Leta zitandukanye za Amerika.
Icyo gihe yari ateganyije gutaramira muri Iowa, Dallas muri
Texas, Arizona, Maine na Seattle muri Washington. Mu bitaramo yateguye muri uru
rugendo, harimo n'icyo yari afite i Phoenix muri Arizona ku wa 4 Ukwakira 2026.
Kwerekeza muri Amerika byari intambwe nshya mu rugendo rwe,
cyane ko byanahuriranye n'icyemezo cyo gukomereza ubuzima bwe n'umuryango we
muri iki gihugu, nyuma yo gukora ubukwe na Retina Nkurunziza Mfurakazi muri
Werurwe 2026.
Prosper Nkomezi ni umwe mu baramyi nyarwanda bamaze kubaka
izina binyuze mu ndirimbo zishingiye ku butumwa bwo kwizera, gushima Imana,
kwihangana no gukomeza kugira ibyiringiro.
Yavukiye mu Rwanda mu 1995, akurira mu muryango w'Abakristo,
aho umuziki wari mu buzima bwa buri munsi. Urugendo rwe rw’umuziki nk'umuhanzi
wigenga rwatangiye mu 2017, ubwo yasohoraga indirimbo ‘Sinzahwema’, yamufashije
kumenyekana mu bakunzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Kuva icyo gihe, yagiye akora indirimbo zitandukanye zirimo
‘Ibasha Gukora’, ‘Humura’, ‘Nzakingura’, ‘Urarinzwe’, ‘Witwa Jambo’ n’izindi.
Yanakoranye indirimbo n’abandi bahanzi barimo Israel Mbonyi,
aho bahurijwe mu ndirimbo ‘Umusaraba’.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwe bwite, amaze gushyira hanze
Album enye, akaba afite abakunzi b’umuziki we mu bihugu bitandukanye birimo u
Rwanda, u Burundi, Canada, u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu Ukwakira 2025, Prosper Nkomezi yanagaragaje imishinga
y'iterambere rya muzika ye yari ifite agaciro ka miliyoni 58.9 Frw, irimo
kubaka inzu itunganya umuziki ye bwite, gukora amashusho y’indirimbo mu buryo
bw'ibitaramo no gutegura igitaramo cyo kumurika Album ye ‘Warandamiye’.
Kuba agiye gukorera ibitaramo muri Canada ni indi ntambwe mu
rugendo rwe rwo kugeza umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku batuye hanze
y’u Rwanda.
Mu gihe abakunzi be bategereje kumenya imijyi azageramo
n'amatariki y'ibitaramo, biragaragara ko uyu muramyi afite gahunda yo gukomeza
kwagura imbibi z'umuziki we.

Nyuma yo gukorera ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Prosper Nkomezi agiye gukomereza muri Canada, mu rugendo rugamije kugeza ubutumwa bw’indirimbo ze ku bakunzi be

‘Ibasha Gukora’ ni yo ndirimbo Prosper Nkomezi yitiriye uruhererekane rw’ibitaramo agiye gukorera muri Canada, mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa bye bya muzika ku rwego mpuzamahanga

