Sacha yamenyekanye nk’umuhanzikazi ndetse anamenyekana mu bindi bijyanye na muzika mu Rwanda, birimo kugaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye z’abahanzi ndetse no kuba yarakundanye igihe kirekire na Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys biri mu byamufashije kumenyekana cyane. Uretse n’ibi ariko, uyu mukobwa yanagaragaye ku byapa byamamaza ibikorwa by’isosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda.

Muri Kanama 2014, nibwo uyu mukobwa yabyaye umwana we w’imfura. Mbere y’uko abyara, yabanje guhisha iby’inda ye ariko biza kujya ahagaragara, icyo gihe bikaba bitaravuzweho rumwe kuko Nizzo wo muri Urban Boys bakundanaga ari we wabanje gushyirwa mu majwi nka se w’umwana, ariko akabihakana na nyirubwite akaza kwerekana ko iyi nda atari iya Nizzo. Se w’uyu mwana, ni umusore ukora akazi ko kuvanga imiziki uzwi nka Dj Toxic, ariko inda ya kabiri bivugwa ko ari iy’undi mugabo utari uyu babyaranye imfura n’ubwo se w’umwana n’ubusanzwe amenywa na nyina.

Sacha bivugwa ko yaba atwite inda yatewe n'umugabo utari uwo babyaranye mbere



Sacha yagiranye ibihe byiza na Nizzo kugeza ubwo yaje no kwishyiraho tatoo mu mugongo irimo amazina y'umukunzi we
N’ubwo hari amakuru dukesha umwe mu bakobwa b’inshuti za Sacha yemeza ko uyu mukobwa atwite inda nkuru, mu kiganiro gito cyane Inyarwanda.com yagiranye na Sacha, uyu mukobwa yavuze ko adashaka kugira icyo atangaza kuri aya makuru yo gutwita kwe, kuva ubwo koko ntiyemeye kongera kugira ikintu na kimwe avugana n’umunyamakuru.
