Iki gitabo kizamurikirwa mu birori bizaba ku wa 26 Nzeri
2026 muri Kigali Convention Centre, aho Kagarara azasangiza abitabiriye
ibikubiye mu rugendo rwe n’impamvu yamuteye kwandika iki gitabo.
Kagarara afite ubumuga bw’ubugufi. Mu gitabo cye, agaruka ku
buzima bwe, imbogamizi yahuye na zo ndetse n’uburyo yazirengeye, agamije
gufasha abandi bafite ubumuga kutumva ko ubumuga ari inzitizi ibabuza kugera ku
ntego zabo.
Ikindi ni uko iki gitabo kigamije gutanga ubutumwa ku
babyeyi bafite abana bafite ubumuga, ndetse no gufasha sosiyete guhindura
imyumvire ku bantu bafite ubumuga bakunze guhura n’akato, ivangura ndetse rimwe
na rimwe n’ihohoterwa.
Kagarara amaze igihe gito amenyekana cyane mu Rwanda no
hanze yarwo, cyane cyane nyuma yo guhura n’Umunyamerika Ashton Hall,
wamwitiriye izina rya ‘Ashton Small’ ndetse akagira uruhare mu kumufasha guteza
imbere ibikorwa bye.
Urugendo rwatumye aba bombi bamenyana rwatangiye Kagarara
akora amashusho yigana Ashton Hall. Uyu Munyamerika yaje kubona amashusho ye,
arayishimira, maze umubano wabo ukura kugeza ubwo batangiye gukorana no
kuzenguruka ibihugu bitandukanye bya Afurika.
Ashton Hall kandi yaramufashije mu bikorwa byo kwagura
ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga, aho Kagarara yaje kugira abayoboke barenga
miliyoni imwe kuri Instagram, ndetse amufasha kubona igishoro n’imodoka.
Nyuma y’ibi bikorwa, Kagarara yakomeje kwagura ibikorwa bye
no kwiteza imbere. Mu minsi ishize kandi yatangaje ko ari kwiga muri Kaminuza,
aho ageze mu mwaka wa gatatu mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Kagarara yavuze ko impamvu
nyamukuru yatumye yandika iki gitabo ari ugusigira igisekuru kizaza isomo ku
bijyanye n’ubumuga ndetse n’uburyo abantu babufite bakwiye gufatwa.
Ati: “Ni igitabo kirimo isomo ryigisha abafite ubumuga
ndetse n’abandi batabufite n’ababyeyi muri rusange. Ni igitabo kizigisha ko
kugira ubumuga bitavuze ko udashoboye. Ndahamya ko kizatanga iryo somo neza,
tukagira abantu b’ahazaza bumva neza ko umuntu ufite ubumuga na we ari umuntu
ushoboye nk’abandi bose.”
Kagarara avuga ko igitabo cye kitanditswe ashingiye ku
bitekerezo gusa, ahubwo ko cyubakiye ku rugendo rwe bwite n’ibyo yanyuzemo kuva
akiri muto.
Ati: “Ntabwo ari igitabo cyaje uko gusa. Kuko ni urugendo
rutari rworoshye kuri njye, ariko byose n’Igihugu byarashobotse. Igihugu cyacu
nk’umubyeyi ntacyo kitaduhaye, ahubwo niba umuntu aguha isahani iriho ibiryo,
shaka ikiyiko urye.”
Kagarara avuga ko yifuza ko igitabo cye kitazaba gusa inkuru
y’ubuzima bwe, ahubwo ko kizafasha umuryango Nyarwanda kurushaho gusobanukirwa
ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga.
Ni ubutumwa avuga ko bwibanda cyane ku babyeyi, abana
n’urubyiruko, kugira ngo ubumuga butazongera gufatwa nk’impamvu ituma umuntu
adashobora kwiga, gukora cyangwa kugera ku nzozi ze.
Kuri we, urugendo yanyuzemo ni gihamya y’uko umuntu ashobora
kugira imbogamizi ariko ntibimubuze gukomeza gushaka inzira imugeza ku byo
yifuza.
Kagarara azamurika “Hello, My Name Is Kagarara” ku wa 26
Nzeri 2026 muri Kigali Convention Centre, aho ateganya gusangiza abitabiriye
igitabo n’ubutumwa yifuza ko bwagera ku bisekuru bizaza.
Kagarara yavuze ko igitabo cye kigamije kwigisha igisekuru
kizaza ko kugira ubumuga bitavuze ko umuntu adashoboye, asaba ko abafite
ubumuga bafatwa nk’abandi kandi bakizerwa ubushobozi
“Ni urugendo rutari rworoshye kuri njye, ariko byose
n’Igihugu byarashobotse” - Kagarara yavuze ko igitabo cye ari ubuhamya
bw’urugendo yanyuzemo n’isomo yifuza gusigira abandi
Kagarara yavuze ko yanditse igitabo cye agamije gufasha ababyeyi kwakira abana bafite ubumuga no guhindura imyumvire y’ababaha akato cyangwa bakabafata nk’abadashoboye

Kagarara yakiriwe na Fally Merci utegura igitaramo cya Gen-z Comedy baganira ku rugendo rwe, ndetse n'uburyo yanditse igitabo agiye kumurika

Kagarara yavuze ko yanyuze muri byinshi, ariko ko yarenze inzitizi, bituma uyu munsi yarakomeje urugendo rw'amasomo ye
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ‘KAGARARA’
VIDEO: Dox Visual /InyaRwanda
