Ntwari Fiacre yabazwe

Imikino - 12/11/2025 6:53 AM
Share:

Umwanditsi:

Ntwari Fiacre yabazwe

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, na Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, Ntwari Fiacre, yabazwe urutugu.

Igikorwa cyo kumubaga cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo ndetse cyagenze neza akaba yarabagiwe n’ubundi muri Afurika y’Epfo. Ntwari Fiacre yari amaranye igihe iki kibazo cy’imvune mu rutugu ndetse bikaba byaragiye bituma hari imikino imwe y’ikipe y’igihugu atarangiza cyangwa ntayikine. Biteganyijwe ko azamara hanze y’ikibuga amezi abiri kugira ngo abe yakize neza.

Ntwari Fiacre abazwe mu gihe amaze igihe adahabwa umwanya wo gukina mu ikipe ye ya Kaizer Chiefs ndetse n’Amavubi akaba yarahamagaye abakinnyi bakina imbere mu gihugu aho nta mukino n’umwe uzwi azanakina.  

Aheruka mu kibuga mu ikipe ya Kaizer Chiefs mu kwezi gushize mu mukino w’irushanwa rya Carling Knockout aho icyo gihe yasimbujwe akanga kuva mu kibuga ubwo hari hagiye guterwa penariti.

Ntwari Fiacre azasubira mu kibuga ubwo Amavubi azaba yitegura gutangira urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Tanzania, Uganda na Kenya.

Ntwari Fiacre yabazwe urutugu 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...