Igikorwa cyo kumubaga cyabaye ku wa
Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo ndetse cyagenze neza akaba yarabagiwe n’ubundi muri Afurika y’Epfo.
Ntwari Fiacre yari amaranye igihe iki kibazo cy’imvune mu rutugu ndetse bikaba
byaragiye bituma hari imikino imwe y’ikipe y’igihugu atarangiza cyangwa ntayikine.
Biteganyijwe ko azamara hanze y’ikibuga amezi abiri kugira ngo abe yakize neza.
Ntwari Fiacre abazwe mu gihe amaze igihe adahabwa
umwanya wo gukina mu ikipe ye ya Kaizer Chiefs ndetse n’Amavubi akaba
yarahamagaye abakinnyi bakina imbere mu gihugu aho nta mukino n’umwe uzwi
azanakina.
Aheruka mu kibuga mu ikipe ya Kaizer Chiefs mu kwezi
gushize mu mukino w’irushanwa rya Carling Knockout aho icyo gihe yasimbujwe
akanga kuva mu kibuga ubwo hari hagiye guterwa penariti.
Ntwari Fiacre azasubira mu kibuga ubwo Amavubi azaba
yitegura gutangira urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027
kizabera muri Tanzania, Uganda na Kenya.

