Ibi
byatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026, ubwo iyi nama yari
igeze ku munsi wayo wa nyuma w'ibiganiro byari biteganyijwe. Abahagarariye
Afurika bagaragaje ko ibihugu bikize bikomeje kudashyira mu bikorwa ibyo
byiyemeje mu masezerano ya Paris agamije guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Guardian, Zanetor Agyeman-Rawlings, uyobora itsinda ry'ibihugu bya Afurika rihuriza hamwe mu biganiro by'imihindagurikire y'ibihe (African Group of Negotiators), yavuze ko Afurika itaje muri iyi nama gusaba kugirirwa impuhwe cyangwa gusabiriza, ahubwo yaje gusaba ibihugu bikize kubahiriza ibyo byiyemeje.
Mu kiganiro
n'abanyamakuru cyabereye muri Antalya muri Türkiye, yagize ati: “Ntabwo twaje
hano gusabiriza. Twaje gusaba ibyo dufitiye uburenganzira, ku bw'abaturage bacu
bahura n'ingaruka zikomeye z'ibikorwa by'ibihugu byateye imbere, none bakaba
ari bo basabwa kwishyura ingaruka zabyo mu buryo batigeze bahitamo.”
Yavuze ko
ibihugu bya Afurika bikomeje guhura n'imbogamizi zitandukanye mu biganiro,
zirimo gushyirirwaho inzitizi zishingiye ku mategeko n'uburyo bw'imikorere,
kubura uburyo bworoshye bwo kubona inkunga y'amafaranga, guhindagurirwa
ibisabwa no kutubahirizwa kw'amasezerano.
Agyeman-Rawlings
yavuze kandi ko inyandiko z'ibiganiro ku nkunga y'ibikorwa byo guhangana
n'imihindagurikire y'ibihe, uburyo bwo kwimukira mu bukungu butangiza
ibidukikije mu buryo buboneye ndetse n'intego mpuzamahanga zo guhangana
n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe, zitari zageze ku rwego rwumvikana kandi
rufitiye akamaro abaturage ba Afurika.
Yashimangiye ko Afurika idashaka gufatwa nk'umugabane uhora utegereje gufashwa, ahubwo ko isaba ibihugu byateye imbere kubahiriza amasezerano byamaze gufata.
Afurika
ntiyifuza gukomeza kuba isoko y'umutungo w'ibindi bihugu
Aba
bayobozi bagaragaje ko ibihugu bikize bidakwiye gukomeza kugira uruhare mu
kudindiza ibiganiro ku nkunga y'ibihugu bikennye, kwimukira mu bukungu
butangiza ibidukikije no guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe.
Agyeman-Rawlings
yanenze ibihugu biguma mu masezerano mpuzamahanga y'ikirere ariko bigakomeza
kudindiza ishyirwa mu bikorwa ryayo, avuga ko ibyo bibangamira icyizere
n'ubwizerwe bw'ibiganiro bya Loni.
Yavuze ko
hari ibihugu byahisemo kutaba mu masezerano ya Paris kuva mu ntangiriro,
bikabivuga ku mugaragaro, ariko ko bidakwiye ko ibihugu biyashyigikiye bikomeza
kubangamira inzira yo kuyashyira mu bikorwa.
Yongeyeho
ko Afurika ifite uburenganzira busesuye bwo kwiteza imbere, bityo ko idakwiye
gufatwa nk'umugabane ugenewe gutanga umutungo kamere gusa kugira ngo ibindi
bihugu bibashe gushyira mu bikorwa gahunda zabyo zo kwimukira mu bukungu
butangiza ibidukikije.
Yibukije
amateka y'ubucakara n'ubukoloni, aho Afurika yambuwe abaturage bayo n'umutungo
wayo, avuga ko itifuza ko amateka nk'ayo asubirwamo mu izina ry'impinduka
zigamije kurengera ikirere.
Yasoje
ashimangira ko Afurika igomba kugira umwanya ukwiye muri iri hinduka
ry'ubukungu bw'isi, ikagira uruhare mu gufata ibyemezo aho gukomeza gufatwa
nk'aho ari yo igomba gutanga umutungo gusa.
Iyi nama
ya COP31 yabereye muri Antalya muri Türkiye, ihuriza hamwe ibihugu byo ku isi
mu biganiro bigamije gushaka ibisubizo by'ibibazo biterwa n'imihindagurikire
y'ibihe, birimo ubushyuhe bukabije, amapfa, imyuzure n'ibindi bibazo byibasira
abaturage n'ubukungu bw'ibihugu.