Nta deal imurimo: Polisi yazanye 'Insigamigani Police Version' mu butumwa bwo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge

Amakuru ku Rwanda - 23/09/2026 10:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Nta deal imurimo: Polisi yazanye 'Insigamigani Police Version' mu butumwa bwo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda yatangiye gukoresha imvugo n’insigamigani ikoreshwa n’urubyiruko mu gutanga ubutumwa bugamije kubashishikariza kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Mu butumwa bushya yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yise “Insigamigani Police Version”, Polisi yahuje imigani gakondo n’imvugo zigezweho zikoreshwa n’urubyiruko, mu rwego rwo gutanga ubutumwa bw’umutekano n’ubuzima mu buryo bworohera urubyiruko kubwumva.

Muri ubu butumwa, Polisi yakoresheje imvugo “Nta deal imurimo”, imvugo ikoreshwa cyane n’urubyiruko rushaka kuvuga ko umuntu cyangwa ikintu nta cyo kimaze cyangwa nta kintu kizima kivamo.

Polisi yayihuje n’ubutumwa bwo kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibindi biyobyabwenge, igaragaza ko umuntu ubinywa cyangwa ubikoresha ashobora kuba atabona inyungu yabyo, ahubwo bikamugiraho ingaruka.

Iti: “Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wabaswe n'ibisindisha ntacyo agishoboye kwikorera, waturutse ku ba jeune b'ikinyejana cya 21 babonaga nta cyiza cy'ibisindisha, babona uwabigize akazi bakavuga bati ‘Nta deal imurimo’”

Hari n’undi mugani Polisi yahinduye mu buryo bwihariye igira iti “Nyamwanga kumvira ntiyanze n’ingaruka.”

Ubusanzwe uyu mugani uzwi nka “Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona”, ukaba usobanura ko umuntu ushaka kwirengagiza inama cyangwa umuburo amaherezo ahura n’ingaruka z’ibyo yanze kumva.

Polisi yakoresheje iyo mvugo iyihuza n’ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, yibutsa abantu ko kwirengagiza inama n’imiburo bitabuza ingaruka z’ibikorwa bibi kubageraho.

Iti: “Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wahishe ibyuma nyuma y'uko biciwe kugira ngo ajye akomeza abicuruze cyangwa abinywe. Nuko iyo babonye umuntu ufashwe akajya kubihanirwa baravuga ngo ‘naka uyu abaye nyamwanga kumvira utaranze n'ingaruka’”

Ubu butumwa buri mu bukangurambaga Polisi y’u Rwanda ikomeje gukoresha ku mbuga nkoranyambaga, aho ikoresha imvugo yumvikana ku rubyiruko kugira ngo ibafashe gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Polisi ikomeje gushishikariza Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, gufata ibyemezo byo kwirinda ibiyobyabwenge, inzoga zitujuje ubuziranenge n’izindi ngeso zishobora kubagiraho ingaruka.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...