Nsengiyumva Bernard yavutse mu 1952, avukira mu murenge wa Kibangu, mu karere ka Muhanga. Ku myaka 27, ni bwo yatangiye umukino w'amagare. Yigeze kubwira InyaRwanda ko igare yakoresheje bwa mbere yariguze amafaranga igihumbi cy'amanyarwanda (1,000 Frw).
Ni umwe mu bakinnye Tour du Rwanda ya mbere ahagana mu 1988, ariko aza kuyegukana bwa mbere mu mwaka wa 2001 mbere y’uko igirwa mpuzamahanga afite imyaka 49. Nsengiyumva Bernard witabye Imana azize uburwayi arashyingurwa kuri uyu wa Mbere aho yari atuye i Muhanga.
Nsengiyumva Bernard yitabye Imana azize uburwayi
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA