Mu kiganiro na InyaRwanda, Nkuru Denk yagize ati: "Nakuze nkunda kuririmba ariko bikaba imbogamizi kubera nta bushobozi." Uyu musore utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yageze mu mwaka wa 2021, arashima abakomeje kumuba hafi.
Ati: "Mfashe uy’umwanya nshima buri umwe by’umwihariko Manzi [Eyo Skeleton] umuhanzi mugenzi wanjye ukomeza kumfasha kimwe na Genius watunganije indirimbo ‘Darling’ akanemera kuyiririmbamo."
Aboneraho gushima abakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko abakunda uwo akora agira ati: "Icyo nabwira abakunzi banjye bakomeze banshyigikire mbafitiye byinshi kandi mbashimira urukundo aho njyeze nibo."
Uyu musore w’imyaka 20 asaba abashoramari gukomeza gufasha abahanzi b’abanyarwanda kuko bafite impano. Avuga ko imbogamizi ikomeye ahura ayo ari ubushobozi bwo gukora ibintu birenze.
Genius bakoranye indirimbo ‘Darling’, umwe mu batunganya umuziki babarizwa kuri ubu muri Fela Music Empire, akaba amaze gukorera indirimbo abahanzi batandukanye nka Papa Cyangwe na Confy.
KANDA HANO WUMVE 'DARLING' INDIRIMBO NSHYA YA NKURU DENK NA GENIUS
Genius ari mu ba Producer batanga icyizere
Nkuru Denk ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze indirimbo 'Darling'
Eyo Skeleton umuhanzi ukizamuka ukomeje gufasha Nkuru Denk mu muziki we