Nicole Scherzinger yatandukanye n’umukunzi we Thom Evans bari bamaranye imyaka 7

Imyidagaduro - 2026-11-28 18:20
Sangiza:

Umwanditsi:

Nicole Scherzinger yatandukanye n’umukunzi we Thom Evans bari bamaranye imyaka 7

Umuhanzikazi Nicole Scherzinger wahoze mu itsinda rya Pussycat Dolls, n’uwahoze ari umukinnyi wa Rugby, Thom Evans, batandukanye nyuma y’imyaka irindwi bari bamaze bakundana.

Thom Evans w'imyaka 41 ni we watangaje ko urukundo rwe na Nicole Scherzinger w'imyaka 48 rurangiye, abinyujije mu butumwa bw’amarangamutima yashyize kuri Instagram Stories ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2026. Yagaragaje ko icyemezo cyo gutandukana cyafashwe na Nicole.

Mu butumwa bwe, Thom yagize ati: “Mbabajwe cyane no gutangaza ko njye na Nicole tutakiri kumwe. Nyuma y’imyaka irindwi twari tumaranye dukundana, twiyemeje kubana no kubaka ejo hazaza turi kumwe, iki ni igihe gikomeye kuri njye.

“Nubwo atari byo nari niteze ko bizaba, nubaha icyemezo cya Nicole kandi mwifurije ibyiza byose mu buzima bwe bushya.”

Kugeza ubu, Nicole Scherzinger ntacyo aratangaza ku mugaragaro ku bijyanye no gutandukana kwabo.

Aba bombi bahuye bwa mbere muri 2019 ubwo bari mu irushanwa ry’impano rya The X Factor: Celebrity. Nicole yari umwe mu bagize akana nyemurampaka, mu gihe Thom Evans yari mu bahataniraga intsinzi mu itsinda ry’abaririmbyi rya Try Star, yari ahuriyemo n’abandi bakinnyi ba Rugby bahoze bakina, Ben Foden na Levi Davis.

Nyuma yaho batangiye gukundana, baza kugaragara bwa mbere bari kumwe mu ruhame muri Mutarama 2020, ubwo bitabiraga ibirori byakurikiye itangwa ry’ibihembo bya Golden Globes.

Nyuma y’imyaka igera kuri itatu bakundana, muri Kamena 2023, Thom Evans yasabye Nicole ko yazamubera umugore, amwambikira impeta mu biruhuko by’urukundo bari bajyanyemo muri Hawaii.

Mbere y’uko batandukana, bari baragiye bagaragaza ko bafite gahunda yo gukora ubukwe. Nicole yari yaravuze ko yifuza ko bwabera muri Hawaii, aho yavukiye, mu gihe ibirori byo kwizihiza ubwo bukwe byashoboraga kubera i Burayi.

Mbere yo gukundana na Thom Evans, Nicole Scherzinger yari aramaranye imyaka umunani akundana mu buryo bwo gutandukana no gusubirana n’umukinnyi ukomeye wa Formula 1, Lewis Hamilton. Nyuma yaho kandi yanakundanye by’igihe gito n’umukinnyi wa Tennis, Grigor Dimitrov.

 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...