Nicki Minaj yise Elon Musk “Intwari”

Imyidagaduro - 2026-11-29 07:40
Sangiza:
Nicki Minaj yise Elon Musk “Intwari”

Umuraperikazi w’Umunyamerika, Nicki Minaj, yashimye umuherwe Elon Musk amwita “Intwari”, nyuma y’uko atangaje gahunda yo guha buri mwana wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imigabane ibiri y’ikigo cye cya SpaceX.

Ku wa 27 Ugushyingo 2026, Minaj yasangije abamukurikira ku rubuga rwa X ubutumwa Musk yari yashyizeho, avuga ko buri mwana wo muri Amerika azahabwa imigabane ibiri ya SpaceX.

Musk yari yagize ati: “Buri mwana wo muri Amerika azahabwa imigabane ibiri ya SpaceX, umwe utanzwe n’ikigo ubwayo n’undi nzatanga ku giti cyanjye.”

Mu gusubiza ubwo butumwa, Nicki Minaj yanditse ijambo rimwe rigira riti: “Intwari”, agaragaza ko ashyigikiye iki gitekerezo.

SpaceX yari yatangaje iyi gahunda ku wa 25 Ugushyingo 2026, ivuga ko izatanga umugabane mushya umwe wa Class A kuri buri konti ya Trump Account izaba igikora, mu gihe Elon Musk na we azatanga undi kugira ngo buri mwana wujuje ibisabwa abone imigabane ibiri.

Icyakora, iyi gahunda ntirashyirwa mu bikorwa kuko igitegereje kwemezwa n’inzego za Leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa. Agaciro k’imigabane iteganyijwe gutangwa kagereranywa na miliyari 18 z’amadolari ya Amerika.

Imigabane ya SpaceX itandukanye n’amafaranga Leta izaha abana

Iyi gahunda ya Musk itandukanye n’inkunga ya Leta ya Amerika ingana n’amadolari 1,000 iteganyijwe gushyirwa muri konti za Trump Accounts z’abana bujuje ibisabwa.

Iyo nkunga ya Leta igenewe abana b’abanyamerika bavutse hagati ya tariki ya 1 Mutarama 2025 na 31 Ukuboza 2028, bafite nimero z’ubwiteganyirize. Imiryango yabo isabwa kubisabira kugira ngo bayihabwe.

Ku wa 26 Ugushyingo 2026, Musk yongeye gutangaza ko abana bo muri Amerika bazajya bahabwa umugabane umwe wa SpaceX buri mwaka.

Yanasabye abazahabwa iyo migabane kutihutira kuyigurisha, agira ati: “Ndabagira inama yo kugumana imigabane yabo.”

Musk yanenze uburyo imiryango itari iya Leta itanga inkunga

Muri ibyo bihe, Musk yanenze uburyo imiryango itari iya Leta ikora ibikorwa by’ubugiraneza itanga inkunga, avuga ko akenshi amafaranga atagera ku bantu yagenewe uko bikwiye.

Ibi yabivuze asubiza umushoramari John Arnold wari wavuze ko gahunda ya Trump Accounts ari uburyo bushya kandi bwiza bwo gutanga inkunga.

Musk yagize ati: “Uko mbibona, gutanga amafaranga ku miryango idaharanira inyungu ntibikunze kugirira abantu akamaro, ahubwo akenshi bigira ingaruka mbi ku mibereho y’abantu, bitewe no gushyiraho inzego za birokrasi zihoraho zishingiye ku mpamvu runaka, zigamije gusa gushaka amafaranga menshi.

Iyo miryango y’ubugiraneza akenshi iba ari uburyo umuntu ukize akoresha kugira ngo agire ububasha ku bantu no kuri za Leta, ariko akigaragaza nk’umugiraneza.

Byaba byiza kurushaho amafaranga ahabwa abantu mu buryo butaziguye, bakayifatira ibyemezo ku giti cyabo.”

Si ubwa mbere Nicki Minaj ashyigikiye gahunda ya Trump Accounts

Mbere y’uko Musk atangaza iyi gahunda, Nicki Minaj yari yaragaragaje ko ashyigikiye Trump Accounts.

Muri Mutarama 2026, yemeye gutanga amafaranga ari hagati ya 150,000 na 300,000 z’amadolari ya Amerika kugira ngo afashe gushyira amafaranga muri konti z’abana bavutse vuba b’abafana be.

Icyo gihe yasobanuye impamvu ashyigikiye iyi gahunda agira ati: “Kwigisha abana ubumenyi bw’ibanze ku micungire y’amafaranga hakiri kare, no kubaha inkunga y’amafaranga, bizabafasha gutangira ubuzima bafite amahirwe akomeye yo gutera imbere.”

Ibi bigaragaza ko Minaj yari asanzwe ashyigikiye igitekerezo cyo gufasha abana kubona ubufasha bw’amafaranga bakiri bato, mbere y’uko Musk atangaza ko azafatanya na SpaceX gutanga imigabane yayo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...