Ni umukobwa w’umutima n’uburanga- Mico The Best avuga kuri Clarisse yambitse impeta nyuma yo kwiyereka ababyeyi-AMAFOTO 20

Imyidagaduro - 05/07/2021 9:49 AM
Share:

Umwanditsi:

Ni umukobwa w’umutima n’uburanga- Mico The Best avuga kuri Clarisse yambitse impeta nyuma yo kwiyereka ababyeyi-AMAFOTO 20

Umuhanzi Mico The Best uherutse gusohora amashusho y’indirimbo nshya yise “Amabiya " yamaze kwambika impeta y’urukundo umukunzi we witwa Clarisse, amuteguza kurushinga nk’umugabo n’umugore. Ni mu muhango w’umuhezo, uyu muhanzi yakoze kuri iki Cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021.

Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, Mico The Best yemeje ko yambitse impeta Clarisse nyuma yo kwiyerekana mu miryango yombi.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo 'Igare' n'izindi zishyushya impeshyi, yavuze ko hari byinshi yakundiye umukunzi we Clarisse byatumye yiyemeza kubana nawe harimo kuba ari umukobwa w’umutima n’uburanga.

Ati “Ni umuntu udasanzwe kuri njyewe, kubera ko ni umukobwa w’umutima noneho byongeye akaba n’umunyaburanga "Ni umukobwa usobanuye byinshi kuri njyewe, ariko icyo nakunze kurusha ibindi ni umutima we".

Mico The Best yavuze ko uyu mukobwa yatereye ivi agira ubushishozi muri we, kandi ko umwaka ushize ari mu rukundo n’uyu mukobwa yambitse impeta y’icyizere. 

Clarisse ntabwo asanzwe azwi mu ruhando rw’imyidagaduro, gusa yamuritse imideli kandi agaragara muri filime yitwa ‘Cowdy’ yasohotse tariki 13 Nzeri 2020. Ni filime ya Bad Rama iri kuri shene ya Youtube ya The Mane.

Mico The Best yemereye INYARWANDA ko yambitse impeta Clarisse nyuma yo kwiyerekana mu miryango


Mico The Best yavuze ko Clarisse ari urukundo rw'ubuzima bwe


Mico The Best yashinze ivi yambika impeta umukunzi we

Mico The Best yavuze ko Clarisse yambitse impeta yihariye mu buzima bwe


Uyu muhanzi yanditse kuri konti ye ya Instagram, abwira Clarisse ko yiteguye kubana nawe ubuzima bwe bwose


Mico The Best yavuze ko umunsi yahuriyeho n’uyu mukobwa yahise abona ko bazibanira iteka  Uyu muhanzi yashimye Clarisse wamubwiye ‘Yego’ nyuma y’umwaka bakundana  Clarisse agaragara muri filime ‘Cowdy ya Bad Rama 

Mico The Best yavuze ko Clarisse afite umutima mwiza n’uburanga


Clarisse yamuritse imideli anakina filime




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...