Ni ibintu bitanga icyizere no ku bandi - Minisitiri Sandrine kuri filime ‘Ben’Imana’ yaciye agahigo i Cannes (VIDEO)

Imyidagaduro - 28/09/2026 8:39 AM
Share:

Umwanditsi:

Ni ibintu bitanga icyizere no ku bandi - Minisitiri Sandrine kuri filime ‘Ben’Imana’ yaciye agahigo i Cannes (VIDEO)

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yavuze ko ibihembo bibiri filime ‘Ben’Imana’ yegukanye mu iserukiramuco rya Cannes, ari ikimenyetso cy’uko uruganda rwa sinema mu Rwanda rumaze gutera imbere, ndetse bikaba byaratanze icyizere ku bandi bakora umwuga wo guhanga.


‘Ben’Imana’ yakozwe inayoborwa na Marie Clémentine Dusabejambo, yegukanye ibihembo bibiri mu iserukiramuco rya sinema rya Cannes, birimo igihembo cya ‘Caméra d’Or’ gihabwa filime ya mbere ndende yakozwe neza kurusha izindi.

Iyi filime kandi yahawe igihembo cya ‘FIPRESCI’ mu cyiciro cya ‘Un Certain Regard’, bituma Dusabejambo aba Umunyarwanda wa mbere uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rikomeye rya Cannes akabasha no kwegukana ibihembo.

‘Ben’Imana’ ishingiye ku nkuru ya Veneranda, umugore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma akagerageza kongera kubaka ubuzima bwe. Icyakora, umukobwa we atwara inda atabiteganyije, bikamusubiza mu bihe bikomeye by’ubuzima yanyuzemo.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Minisitiri Sandrine Umutoni yavuze ko Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yakiriye neza aya mateka mashya yanditswe na ‘Ben’Imana’, ashimangira ko agaragaza aho uruganda rwa sinema mu Rwanda rugeze.

Ati: “Twebwe twabyakiriye neza. Kubera ko byahise bigaragara ko uruganda rwacu rwa filime rumaze gutera imbere, rumaze kugera kure cyane. Kandi bigaragaza ko abantu bakora filime ari n’abantu bafasha guhanga imirimo myinshi cyane hano mu Rwanda.”

Akomeza ati “Ugiye ahakorerwa filime usanga haba hari abakozi benshi cyane. Bikanagira n’ingaruka nziza kuri sosiyete, cyane cyane amahoteli n’amaresitora, kuko aho abantu baba bakorera filime haba hari ibikorwa byinshi bibyara imirimo n’amafaranga mu gihe cyose baba bari gukora iyo filime.”

Minisitiri Sandrine yavuze ko ibihembo ‘Ben’Imana’ yegukanye i Cannes bitarebwa gusa nk’intsinzi ya filime imwe cyangwa uwakoze iyi filime, ahubwo ko ari n’ubutumwa butanga icyizere ku bandi bafite inkuru bashaka kugeza ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Byahise bitanga icyizere no ku bandi bakora filime, cyangwa abandika ibitabo, abavuga inkuru. Bigaragaza ko mu Rwanda bafite ibintu byo kuvuga cyangwa se inkuru zo kuvuga.

Yungamo ati “Bigaragaza ko inkuru zacu ari nziza, ko umuntu ashobora kuzikora neza ku rwego rwo hejuru, akabihemberwa. Undi wese nk’urubyiruko uri kureba akazi Marie Clémentine yakoze, ariko hari n’abandi, bihita bimuha icyizere cy’uko na we ashobora kugera kuri iriya ntera, bikamuha imbaraga zo gukomeza imirimo arimo gukora.”

Mu iserukiramuco rya Cannes, ‘Ben’Imana’ yabashije kwigaragaza mu cyiciro cya ‘Un Certain Regard’, aho yegukanye igihembo cya ‘FIPRESCI’, ndetse yongera kwegukana ‘Caméra d’Or’.

‘Caméra d’Or’ ni igihembo gihabwa filime ya mbere ndende yakozwe n’umuyobozi wayo, kikaba kigamije gushimira umuyobozi wagaragaje ubuhanga budasanzwe mu kazi ke ka mbere ka filime ndende.

Ibi byatumye Marie Clémentine Dusabejambo yinjira mu mateka nk’Umunyarwanda wa mbere wegukanye igihembo gikomeye muri iri serukiramuco rya Cannes.

Uretse ibihembo ‘Ben’Imana’ yegukanye, ibindi bihembo byatanzwe muri iryo serukiramuco byagiye mu maboko y’abakinnyi, abayobozi n’abanditsi ba filime batandukanye.

Ibihembo byatanzwe birimo ‘Palme d’Or’, ‘Grand Prix’, ‘Jury Prize’, ‘Best Director’, ‘Best Actress’, ‘Best Actor’, ‘Best Screenplay’ na ‘Caméra d’Or’.

Intsinzi ya ‘Ben’Imana’ ikomeje gufatwa nk’imwe mu ntambwe ikomeye mu rugendo rwa sinema nyarwanda, cyane cyane ku bijyanye no kugeza inkuru z’Abanyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri Sandrine Umutoni yavuze ko ibihembo bibiri ‘Ben’Imana’ yegukanye i Cannes byagaragaje ko uruganda rwa sinema mu Rwanda rumaze gutera imbere, ndetse bigaha n’icyizere urubyiruko n’abandi bahanzi bafite inkuru bashaka kugeza ku rwego mpuzamahanga


Marie Clémentine Dusabejambo yanditse amateka aba Umunyarwanda wa mbere wegukanye igihembo muri Festival de Cannes, aho filime ‘Ben’Imana’ yakoze ikanayobora yegukanye ibihembo bibiri birimo ‘Caméra d’Or’ na ‘FIPRESCI’

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MINISITIRI SANDRINE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...