‘Ben’Imana’ yakozwe inayoborwa na Marie Clémentine
Dusabejambo, yegukanye ibihembo bibiri mu iserukiramuco rya sinema rya Cannes,
birimo igihembo cya ‘Caméra d’Or’ gihabwa filime ya mbere ndende yakozwe neza
kurusha izindi.
Iyi filime kandi yahawe igihembo cya ‘FIPRESCI’ mu cyiciro
cya ‘Un Certain Regard’, bituma Dusabejambo aba Umunyarwanda wa mbere
uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rikomeye rya Cannes akabasha no kwegukana
ibihembo.
‘Ben’Imana’ ishingiye ku nkuru ya Veneranda, umugore
warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma akagerageza kongera kubaka
ubuzima bwe. Icyakora, umukobwa we atwara inda atabiteganyije, bikamusubiza mu
bihe bikomeye by’ubuzima yanyuzemo.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Minisitiri Sandrine Umutoni
yavuze ko Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yakiriye neza aya
mateka mashya yanditswe na ‘Ben’Imana’, ashimangira ko agaragaza aho uruganda
rwa sinema mu Rwanda rugeze.
Ati: “Twebwe twabyakiriye neza. Kubera ko byahise bigaragara
ko uruganda rwacu rwa filime rumaze gutera imbere, rumaze kugera kure cyane.
Kandi bigaragaza ko abantu bakora filime ari n’abantu bafasha guhanga imirimo
myinshi cyane hano mu Rwanda.”
Akomeza ati “Ugiye ahakorerwa filime usanga haba hari
abakozi benshi cyane. Bikanagira n’ingaruka nziza kuri sosiyete, cyane cyane
amahoteli n’amaresitora, kuko aho abantu baba bakorera filime haba hari
ibikorwa byinshi bibyara imirimo n’amafaranga mu gihe cyose baba bari gukora
iyo filime.”
Minisitiri Sandrine yavuze ko ibihembo ‘Ben’Imana’ yegukanye
i Cannes bitarebwa gusa nk’intsinzi ya filime imwe cyangwa uwakoze iyi filime,
ahubwo ko ari n’ubutumwa butanga icyizere ku bandi bafite inkuru bashaka kugeza
ku rwego mpuzamahanga.
Ati: “Byahise bitanga icyizere no ku bandi bakora filime,
cyangwa abandika ibitabo, abavuga inkuru. Bigaragaza ko mu Rwanda bafite ibintu
byo kuvuga cyangwa se inkuru zo kuvuga.
Yungamo ati “Bigaragaza ko inkuru zacu ari nziza, ko umuntu
ashobora kuzikora neza ku rwego rwo hejuru, akabihemberwa. Undi wese
nk’urubyiruko uri kureba akazi Marie Clémentine yakoze, ariko hari n’abandi,
bihita bimuha icyizere cy’uko na we ashobora kugera kuri iriya ntera, bikamuha
imbaraga zo gukomeza imirimo arimo gukora.”
Mu iserukiramuco rya Cannes, ‘Ben’Imana’ yabashije
kwigaragaza mu cyiciro cya ‘Un Certain Regard’, aho yegukanye igihembo cya
‘FIPRESCI’, ndetse yongera kwegukana ‘Caméra d’Or’.
‘Caméra d’Or’ ni igihembo gihabwa filime ya mbere ndende
yakozwe n’umuyobozi wayo, kikaba kigamije gushimira umuyobozi wagaragaje
ubuhanga budasanzwe mu kazi ke ka mbere ka filime ndende.
Ibi byatumye Marie Clémentine Dusabejambo yinjira mu mateka
nk’Umunyarwanda wa mbere wegukanye igihembo gikomeye muri iri serukiramuco rya
Cannes.
Uretse ibihembo ‘Ben’Imana’ yegukanye, ibindi bihembo
byatanzwe muri iryo serukiramuco byagiye mu maboko y’abakinnyi, abayobozi
n’abanditsi ba filime batandukanye.
Ibihembo byatanzwe birimo ‘Palme d’Or’, ‘Grand Prix’, ‘Jury
Prize’, ‘Best Director’, ‘Best Actress’, ‘Best Actor’, ‘Best Screenplay’ na
‘Caméra d’Or’.
Intsinzi ya ‘Ben’Imana’ ikomeje gufatwa nk’imwe mu ntambwe
ikomeye mu rugendo rwa sinema nyarwanda, cyane cyane ku bijyanye no kugeza
inkuru z’Abanyarwanda ku rwego mpuzamahanga.


Marie Clémentine Dusabejambo yanditse amateka aba
Umunyarwanda wa mbere wegukanye igihembo muri Festival de Cannes, aho filime
‘Ben’Imana’ yakoze ikanayobora yegukanye ibihembo bibiri birimo ‘Caméra d’Or’
na ‘FIPRESCI’
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MINISITIRI SANDRINE
