King
James yakoze ibitaramo bibiri muri BK Arena ku wa 1 no ku wa 2 Kanama 2026, mu
rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki. Ibi bitaramo byahuje abahanzi
batandukanye, ababyinnyi, abacuranzi n’abandi bagize uruhare mu gutanga isura
yihariye ku rubyiniro.
Kenny
Mirasano ni umwe mu bantu bagize uruhare mu gutegura uko igitaramo cyagombaga
kugenda, by’umwihariko ku bijyanye n’imbyino, uko abahanzi n’ababyinnyi
baseruka ku rubyiniro, ndetse n’imikorere ya ‘band’ yacurangiye King James.
Mu
butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram nyuma y’ibi bitaramo, Kenny yavuze ko
ibyo abantu babonye ku rubyiniro byari umusaruro w’amezi atatu y’akazi
gakomeye, gutekereza ku bitekerezo bitandukanye no kugerageza kubishyira mu
bikorwa.
Yagaragaje
ko muri ayo mezi atatu habayeho gutegura cyane, guhindura ibitekerezo, kongera
kubisubiramo ndetse no gukorana n’abantu batandukanye kugira ngo igitaramo
kizabe ku rwego rwifuzwa.
Kenny
yavuze ko hari ibihe we n’itsinda bakoranye batumvikanaga ku bintu bimwe na
bimwe, ariko bakongera bagasubira hamwe bagakomeza akazi.
Yavuze
kandi ko hari amajoro yaraye adasinziriye yibaza niba ibyo bari gutegura
bizagenda neza ku munsi w’igitaramo.
Mu
bintu yamazeho umwanya munini harimo no gutoranya indirimbo zagombaga
kuririmbwa muri ibi bitaramo. Yavuze ko guhitamo indirimbo zikwiriye muri
gahunda y’igitaramo bitari ibintu byoroshye, kuko byasabaga gutekereza ku
mateka y’umuhanzi no ku buryo indirimbo zakurikirana ku rubyiniro.
Kenny
yashimiye King James ku bw’icyizere yamugiriye akamuha umwanya wo kugira
uruhare muri uyu mushinga ukomeye. Yavuze ko King James ari umuntu wicisha
bugufi, ukora cyane kandi wumva neza abo bakorana.
Ati:
“King James ni umwami koko. Ni umuntu wicisha bugufi cyane, ukora cyane kandi
wumva abo bakorana. Ndabashimira cyane ku bw’icyizere mwangiriye,”
Kenny
kandi yashimiye abantu n’amatsinda atandukanye bagize uruhare mu gutuma ibi
bitaramo bigenda neza, barimo Sosiyete ya ‘Intore Entertainment’, Bruce Intore,
Jabo Landry, abacuranzi, ababyinnyi, abaririmbyi b’amajwi y’inyongera, abacunga
urubyiniro, korari, abahanzi batumiwe ndetse n’abagize itsinda ry’umusaruro
w’igitaramo.
Yavuze
ko gukorana n’aba bantu muri uyu mushinga munini byamuhaye ubunararibonye
bukomeye, ndetse anashimira buri wese ku rukundo n’ubufatanye bagaragaje mu
gihe cyose bari mu myiteguro.
By’umwihariko,
Kenny yashimiye ababyinnyi n’abacuranzi bakoranye, avuga ko buri wese yagize
uruhare mu gutuma ibyo bari bamaze igihe bategura bigaragara neza ku rubyiniro.
Yagaragaje
kandi ko itsinda ry’abacuranzi, ababyinnyi, abaririmbyi b’inyuma, abashinzwe
imikorere y’urubyiniro, korari, abahanzi batumiwe, ndetse n’abatekinisiye
b’amajwi, bose bakoze akazi gakomeye.
Kenny
yasoje ubutumwa bwe ashimira Imana, agaragaza ko kuba ibyo bari bamaze amezi
atatu bategura byarageze ku rubyiniro ari ibintu atazibagirwa mu buzima bwe.
Ibitaramo
bya King James muri BK Arena byari bimwe mu bikorwa by'ingenzi byaranze
kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
Igitaramo cya mbere cyabaye ku wa 1 Kanama 2026, nyuma hongerwaho icya kabiri ku wa 2 Kanama, bitewe n’ukuntu amatike y’igitaramo cya mbere yagurishijwe vuba.

Kenny Mirasano yatangaje ko yashimishijwe n’uruhare yagize mu gutegurira King James urubyiniro

Kenny Mirasano yatoje abaririmbyi baririmbanye na King James muri BK Arena tariki 1 na 2 Kanama 2026

Kenny Mirasano avuga ko rwari urugendo rutoroshye mu guhitamo indirimbo zaririmbwe muri iki gitaramo

King James yakoze iki gitaramo yizihiza imyaka 20 yari ishize ari mu muziki
