Iyi ndirimbo yumvikanamo uturere tune aritwo Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Rubavu, dukoreramo umushinga ‘Tubungabunge icyogogo cya Sebeya’ ari naho yibanze ubwo yatekerezaga kuyihimba agaragaza ko abaturiye utu turere bahura n’ingorane nko mu gihe Sebeya yuzuye kubera imvura,…..Justin Nsengimana akaba umufatanyabikorwa w’uyu mushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya.
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Justin Nsengimana yagize ati “Ubusanzwe njye ndirimba indirimbo zo kwibuka n’izi saba abantu kubahiriza gahunda za Leta, kuri ubu rero na himbye indirimbo isaba abantu kubungabunga icyo gogo cya Sebeya, kugira ngo ingaruka zigera kubayituriye nazo zigabanuke ababura ibyabo bajye babibona".

Yakomeje agira ati "Mu by’ukuri, ariya mazi yakabaye agira akamaro ariko hari ubwo abantu bashaka gucukuramo amabuye y’agaciro bakabikora mu buryo butari ubwa kinyamwuga ugasanga birayangirije, uburyo bakuramo umucanga wo guhoma amazu yabo, iyo bikozwe mu buryo butari ubwa kinyamwuga birayangiza".
"Ikindi nk’abaturiye Sebeya hari ubwo bahinga ntibatere ibiti ku nkengero zayo imvura yagwa ugasanga Sebeya iramwangirije. Iyi ndirimbo rero nizeye ko izafasha buri wese uzayumva ndetse akabasha no kumenya neza akamaro ko kuyibungabunga ".
Justin Nsengimana yasabye ubuyobozi bw’umushinga wo
kubungabunga icyogogo cya Sebeya, kwita kuri iyi ndirimbo kugira ngo
izabafashe gukora ubukangurambaga kuri Sebeya basaba abantu kuyibungabunga haba
mu Rwanda no hanze dore ko ngo agiye gusohora amashusho yayo vuba cyane.