Uyu muhanzi yaherukaga gusohora Album yise ‘Ingabo’.
Umuyobozi wa Kina Music, Ishimwe Karake Clement yabwiye INYARWANDA, ko iyi
Album bayise ‘RNB 360’ kubera ko "uzayumva azamenya ubushozi bwa Nel Ngabo mu
mpande zose."
Avuga ko RNB ari impine y’amazina y’uyu muhanzi ari yo
Rwangabo Nelson Byusa. Nel Ngabo avuga ko iyi Album azayishyira ku isoko tariki
21 Ukuboza 2021.
Tariki 4 Nyakanga 2020, Nel Ngabo ubarizwa muri Label
ya Kina Music yamuritse Album ya mbere yise “Ingabo " yatuye Ingabo zari iza RPA
zabohoye u Rwanda zirimo na Se wamushyigikiye mu rugendo rwe rw’umuziki.
Iyi Album iriho indirimbo nka “Why ", “Byakoroha ", “Ya
motema " yakoranye na Platini, “Ntibikabe " yakoranye na Butera Knowless,
“Nzahinduka " na “Nzagukunda ".
“Nyereka inzira " ihimbaza Imana, “My Queen ", “Zoli ", “Low
Key ", “Agacupa ", “Ndaku(Blocka)" yakoranye na Bull Dogg, “Mukwakarindwi " na
“Baby ".
By’umwihariko iyi Album "Ingabo" yayituye Se
kuko ari umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda, kandi ngo yashyigikiye
impano ye kuva cyera.

Nel Ngabo yatangaje ko agiye gusohora Album ye ya kabiri yise ‘RNB 360’
Iyi Album ngo izumvikanisha ubushobozi bwa Nel Ngabo
mu muziki
‘RNB 360’, ibaye Album ya kabiri uyu muhanzi agiye gusohora nyuma ya ‘Solo’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YE YISE ‘NYWE’
">