Stallone w’imyaka 80 yaganiriye ku buzima bwe bwite mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru mu gihe yamamazaga igitabo cye gishya yise The Steps, aho yagarutse ku bintu bitandukanye byaranze ubuzima bwe, kuva ku bwana bwe kugeza ku rugendo rwe rwo kuba umwe mu bakinnyi bakomeye muri Hollywood.
Muri iki kiganiro, Stallone yavuze ko gusubira mu mateka ye bitamworoheye, kuko byamusubije mu bihe byaranzwe n’agahinda, uburakari no kwicuza. Yavuze ko hari igihe yakundaga guhisha ibyo yanyuzemo, akabishyira kure y’ibitekerezo bye kugira ngo akomeze ubuzima mu mahoro, ariko ko kwandika igitabo byamusabye kongera kubirebaho.

Yavuze ko nyina atari yiteguye kuba umubyeyi
Stallone yavuze ko nyina na we yakuriye mu buzima burimo ibibazo byinshi kandi ko atari umuntu wari witeguye kuba umubyeyi. Yavuze ko nyina yari afite gahunda n’inzozi ze yari atarageraho, ku buryo gutwita kwe yabibonaga nk’ikintu cyahungabanyije ubuzima bwe.
Stallone yavuze ko yavutse mu buryo bugoye, ndetse ibibazo byabaye igihe yavukaga byagize ingaruka ku isura ye no ku buryo yavugaga. Ati: “Nari mfite ikibazo cyo kuvuga. Byari bikomeye cyane nkiri umwana.”
Ibyo byatumye akura yumva atandukanye n’abandi bana, cyane cyane kuko abantu batari basanzwe bumva neza ibyo avuga. Ati: “Niba ufite ikibazo cyo kuvuga cyangwa ukagenda usubiramo amagambo, unadedemanga, wowe uba ubizi kandi ubimenyereye, ariko abandi bakakureba baribaza bati: ‘Uravuga uruhe rurimi?’”

Yavuze ko yakuriye kure y’ababyeyi be
Stallone yavuze ko akiri muto yigeze koherezwa kuba mu icumbi, aho ababyeyi be batamugeragaho kenshi.
Yavuze ko ababyeyi be batari abantu bamwerekaga urukundo cyangwa bamwitaho, ku buryo kuba yararezwe n’abandi bantu byaje kumera nk’ubuzima busanzwe kuri we. Ati: “Nari nararezwe n’abantu ntazi, kandi byaje kuba ibintu bisanzwe kuri njye.”
Yavuze ko kuba yarakuriye mu buzima butita ku marangamutima ye byagize uruhare mu buryo yaje kubaho ubuzima bwe. Ati: “Iyo ubayeho nta rukundo ruhagije mu gihe ukiri muto, wiga guhisha ibintu imbere muri wowe.”
Stallone yavuze ko ibyo byamugize umuntu ukomeye, ariko akemera ko byamukomerekeje mu buryo bumwe. Ati: “Mu buryo butari bwo, byatumye nkomera cyane.”

“Namenye urukundo nyarwo mfite imyaka 70”
Stallone yavuze ko kuba atarakuriye ahantu yabonaga urukundo rw’ababyeyi byagize ingaruka ku buryo yasobanukirwaga urukundo n’imibanire n’abandi.
Yavuze ko byamutwaye imyaka myinshi kugira ngo yumve neza icyo urukundo nyarwo rusobanuye. Ati: “Ntabwo nasobanukiwe urukundo nyarwo kugeza mfite imyaka 70.”
Yasobanuye ko yavugaga urukundo umuntu atanga nta kindi yitezeho, urukundo rutuma wumva ko ushobora gukora ibishoboka byose kugira ngo urinde cyangwa ushyigikire uwo ukunda.
Stallone yavuze ko igihe kinini ubuzima bwe bwari bushingiye ku gushaka gutsinda no kwerekana ko atari umuntu wo gutsindwa.

Gutandukana kw’ababyeyi be
Stallone yavuze ko ababyeyi be batandukanye afite imyaka hafi 11, ibintu avuga ko byamusigiye igikomere gikomeye.
Yibuka umunsi nyina yamubwiye ko agiye kuva mu rugo. Stallone yavuze ko yamufashe ku kuguru ashaka ko atagenda, ariko nyina akomeza kugenda. Ati: “Ndibuka mfata ukuguru kwe, nshaka kumubuza kugenda. Yaranyirekuje kwe, asohoka mu muryango, birangira gutyo.”
Yavuze ko icyo gihe atari azi uko yakwakira ibyo byari bimubayeho. Ati: “Kuba warambuwe umuntu wari ukeneye ko akwitaho, ukaguma mu mwijima, ni ibintu biteye ubwoba.”
Se na we ntiyamuhaga urukundo yari akeneye
Stallone yavuze ko nyuma yo gutandukana kw’ababyeyi be yabanye na se, ariko na bwo ubuzima ntibwari bworoshye. Yasobanuye se nk’umuntu wakundaga kubaho mu burakari, n’umujinya, ku buryo Stallone yakuranye ubwoba.
Yavuze ko se yamukubitaga ndetse akamutesha agaciro, ibintu byatumye akura yumva ko agomba guhora yerekana ko akomeye.
Stallone yavuze ko hari ibintu byinshi atashyize mu gitabo cye kuko atashakaga ko inkuru ye ihinduka uburyo bwo gushaka ko bamugirira impuhwe. Ariko yemeye ko ubuzima bwo mu rugo yakuriyemo bwagize uruhare runini mu muntu yaje kuba.

Hari akanya gato k’urukundo atazibagirwa
Nubwo Stallone yavuze ko se atamwerekaga urukundo kenshi, hari akanya gato yavuze ko atazigera yibagirwa. Yavuze ko afite imyaka hafi icyenda, igihe yari amaze gufasha se kwita ku mafarasi, bagataha mu modoka, yarasinziriye, maze se afata umutwe we awushyira ku bibero bya se, maze amukora ku mutwe.
Ati: “Ntabwo byigeze bimvamo. Naravuze nti: ‘Wow, ni uku bigenda iyo umubyeyi akora umwana we mu musatsi.’” Yavuze ko nubwo byari igikorwa gito, kuri we cyari gifite icyo gisobanuye cyane kuko atari asanzwe abona ubwo bwuzu.
Ibyo yanyuzemo byagize uruhare mu kuba Rocky

Stallone yavuze ko ubuzima bugoye yakuriyemo bwagize uruhare mu buryo yaje kwandika no gukina. Yavuze ko imbere muri we hari amarangamutima menshi, rimwe na rimwe akaba yaraturikaga akamurenga, ariko nyuma akiga kuyayobora akayashyira mu buhanzi.
Ibi byagize uruhare mu kurema Rocky Balboa, umusore w’umukinnyi w’iteramakofe wari ufite inzozi zo kugera ku rwego rwo hejuru nubwo abantu benshi batamubonagamo ubushobozi.
Stallone yavuze ko Rocky yabaye amahirwe atashakaga gutakaza, nubwo studios zashakaga ko uwo mwanya uhabwa undi mukinnyi. Yavuze ko icyo gihe yari afite amafaranga make cyane, ariko akanga ko abandi bakina Rocky.
Ati: “Nari nzi ko nincika integer nkabireka nzabyicuza ubuzima bwanjye bwose.”
Filime Rocky yaje gutsindira Oscar ya Best Picture, iba intangiriro ikomeye y’ubwamamare bwe.

Yavuze ko kuba icyamamare bitamuhinduye umuntu mwiza
Stallone yavuze ko nyuma yo kuba icyamamare, hari igihe yaje kuba umuntu utihangana kandi wishimira cyane gutsinda abo yumvaga bamwanga, ndetse akihorera kubo yumva bahanganye.
Ati: “Byatumye mba umuntu urwana cyane. Byatumye mba umuntu ushaka kwihorera. Nari umuntu utihangana.”
Yavuze ko nyuma y’imyaka myinshi yaje gusubiza amaso inyuma akicuza uburyo yari yaritwaye ndetse n’abantu yababaje. Ati: “Nta kwicisha bugufi nari mfite na gato.”
Stallone yavuze ko uko imyaka yagiye ihita, yarushijeho kubona ibintu byinshi yifuza kuba yarakoze mu buryo butandukanye.
Yavuze ko hari abantu atahaye urukundo uko bikwiye ndetse n’abo yababaje kubera ko yari yaribanze cyane ku gutsinda no kuba umuntu ukomeye.
Ku
bijyanye n’ababyeyi be, Stallone yavuze ko atavuga ko yibagiwe ibyo bamukoreye,
ahubwo ko yageze aho yemera ko nabo ari abantu bafite amateka yabo yihariye,
ndetse yiha kubababarira.
Urupfu rw’umuhungu we rwamusigiye igikomere
Muri iki kiganiro, Stallone yanagarutse ku rupfu rw’umuhungu we w’imfura, Sage Stallone, wapfuye mu 2012 afite imyaka 36.
Yavuze ko urupfu rwa Sage rwamusigiye ibibazo byinshi byo kwibaza niba hari icyo yari gukora kugira ngo ibintu bigende ukundi. Yavuze ko nyuma y’urupfu rwe yagize agahinda gakomeye kandi ko ari igikomere umuntu atabasha gukira burundu.
Stallone ufite imyaka 80, avuga ko ubu atagishaka kumara igihe kinini yibanda ku byo yicuza, ahubwo ko ashaka gukoresha igihe afite ku bantu bamukeneye ndetse n’abo akunda.
Yavuze ko umuntu atagomba gutegereza imyaka runaka kugira ngo akunde cyangwa yishimire ibihe byiza yanyuzemo.
Stallone, wamamaye ku isi nka Rambo na Rocky, avuga ko nyuma y’imyaka isaga 50 ari mu ruhando rwa sinema, ubu atangiye kureba ubuzima bwe atari nk’umuntu utavunika, utababaraa, cyangwa utagira ubwoba abantu bazi kuri ecran, ahubwo ko ari umuntu wanyuze mu bikomere, amakosa, urukundo, kwicuza n’ibyishimo nk’abandi bose.


