Irushanwa rya Miss Uganda 2015-2016 ryari ryitabiriwe n’abakobwa 23 baturutse mu bice bitandukanye by’icyo gihugu. Nakiyaga Zahara umunyeshuri muri Kaminuza ya Makerere wasimbuye Leah Kalanguka wari ufite ikamba rya Miss Uganda 2014, yishimiye cyane ikamba yambitswe atangaza ko uwo munsi atazawibagirwa mu buzima bwe kuko inzozi ze zibaye impamo.
Miss Nakiyaga Zahara Muhammed niwe wambitswe ikamba rya Miss Uganda 2015
Miss Leah Kalanguka niwe wari ufite ikamba rya Miss Uganda 2014 akaba asimbuwe nyuma y'amagambo menshi yamuvuzweho
Nk’uko tubikesha Chimpreports, Miss Uganda 2015 Nakiyaga Zahara Muhammed nyuma yo kwambikwa ikamba rya Nyampinga wa Uganda umwaka wa 2015, mu ijambo rye yavuze ko agiye guhindura ubuzima bw'abakiri bato akabashishikariza kugana ishuri bagakurikirana amasomo y’ubuhinzi n'amasomo yo kwihangira umurimo. Miss Zaraha yahawe imodoka nshya ya Toyota Spacio ndetse anahabwa miliyoni enye z’amashiringi ya Uganda(kashi).
Miss Nakiyaga Zahara Muhammed niwe wambitswe ikamba ry'umukobwa mwiza mu gihugu cya Uganda
Aisha Nabukeera wagize ubutwari bwo kujya mu irushanwa ry'ubwiza yirengagije amateka y'ibyamubayeho ku ruhu rwe akamenwaho acid(aside) na mukase, byarangiye atabashije kubona amahirwe yo kuba Nyampinga wa Uganda umwaka wa 2015 mu gihe yigeze kuba uwatowe cyane kurusha abandi bivuze ko abantu benshi bari bamushyigikiye ko yambikwa ikamba rya Miss Uganda 2015.
Aisha Nabukeera ntiyabashije kuba Miss Uganda 2015
Aisha Nabukeera amaze gukira ibikomere yatewe na mukase nyuma y'imyaka 8 amenyweho acid
Brenda Nanyonjo umuyobozi mukuru wa Miss Uganda Foundation yavuze ko iri rushanwa rimaze kugera ahantu heza hashimishije mu myaka itanu rimaze. Yasabye abagande kurushaho gushyigikira iryo rushanwa ry’ubwiza bakareka kuba aribo baripfobya barivuga nabi.
Uwo muhango wo gutoranya Miss Uganda 2015-2016, wari witabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo A Pass, Alex Muhangi, Grace Nakimera na Eddy Kenzo uherutse gutsindira igikombe mpuzamahanga cya BET Awards.
Benshi bashimiye Nakiyaga Zahara kuba atsindiye kuba Miss Uganda 2015-2016
Miss Uganda Nakiyaga hamwe n'ibisonga bye: Ibumoso hari Miss Wanyama Ritah Engrid igisonga cya kabiri naho Miss Nabwowe Juliana(iburyo) akaba yabaye igisonga cya mbere.
Miss Nakiyaga Zahara Muhammed yerekana kontake y'imodoka yahawe
Miss Zahara Nakiyaga Muhammed mu modoka yahawe
Miss Uganda 2015 Zahara Muhammed (ibumoso) hamwe n'igisonga cye cya mbere
Aba nibo bakobwa 23 bahataniraga iri kamba