Musanze: Imiryango irenga ibihumbi 36 yafashijwe kuva mu bukene muri gahunda ya GiveDirectly

Amakuru ku Rwanda - 25/09/2026 8:40 AM
Share:

Umwanditsi:

Musanze: Imiryango irenga ibihumbi 36 yafashijwe kuva mu bukene muri gahunda ya GiveDirectly

Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze bufatanyije n'ubwa GiveDirectly bemeje ko kuva mu mwaka wa 2022 gahunda yo gufasha imiryango kuva mu bukene ya Give Directly yatangira muri ako Karere, imiryango igera ku 36,625 irimo abaturage barenga ibihumbi 160 yamaze gufashwa kuva mu bukene.

Gahunda ya GiveDirectly, itanga amafaranga mu buryo butaziguye ku miryango iri mu bukene bukabije mu Rwanda kugira ngo ibashe kwiteza imbere kuko umuryango uhabwa agera kuri $1,100 cyangwa asaga anyuzwa kuri telefoni igendanwa muri Mobile Money.

Umuryango uyahawe niwo wihitiramo umushinga ushoboye gukora kugira ngo witeze imbere ariko nta gahunda iba iteganyijwe yo kuzayasubiza kuko aba ari inkunga n'ubwo abayahabwa baba basabwa kuva ku rwego rw'imibereho bari barimo bakagira iyisumbuyeho.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengiyumva Claudien, ashimira abafatanyabikorwa muri iyi gahunda agahamya ko n'ubwo muri ako Karere ikomeje imiryango yamaze gufashwa usanga hari aho imaze kugera yikura mu bukene.

Yagize ati: "Mbere ya byose turabanza gushimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame udahwema kudushakira abafatanyabikorwa nk'aba badufasha gukura abaturage bacu mu bukene. Ubu imiryango 36,625 imaze guhabwa ubu bufasha kandi si mike kuko igize kimwe cya gatatu cy'imiryango ituye mu Karere kose."

"Abamaze guhabwa aya mafaranga usanga bari kwiteza imbere mu mishinga itandukanye n'ubwo utavuga ko hatari abigeze kuyahabwa ugasanga hari igice cyayo bakoresheje nabi, ariko si benshi ugereranyije n'abo ari guteza imbere."

Umukozi wa GiveDirectly, ushinzwe guhuza ibikorwa byayo na gahunda za leta, Muhire Lodrigue, avuga ko abaturage bahawe amafaranga ya Give Directly muri Musanze abenshi bayashoye mu mishinga y'ubuhinzi bw'ibirayi n'indi itandukanye.

Yagize ati: "Bagiye bakora imishinga itandukanye ariko iyo urebye usanga umubare munini ari abayashoye mu buhinzi bw'ibirayi cyane cyane abaturiye mu gice cy'amakoro. Abandi bayashoye mu yindi mishinga itandukanye kandi turacyakomeza gutanga aya mafaranga no mu yindi mirenge yari isigaye ku buryo bitazarenza umwaka."

Mu Mirenge 15 igize akarere ka Musanze, imirenge 11 imaze kugezamo gahunda ya GiveDirectly, aho imiryango 36,625 imaze guhabwa ubu bufasha mu miryango irenga 119,000 igize ako Karere.

Mu myaka 5 ishize, igipimo cy’ubukene cyavuye kuri 42% kigera kuri 21% mu 2026 ndetse ubushomeri buragabanyuka buva kuri 16% bugera kuri 13%.


Umwanditsi: Jean Claude Bazatsinda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...