Murindahabi Irene yashyize umucyo ku byavuzwe ko yateye inda Vestine no kumutangamo 'pase'

Imyidagaduro - 21/09/2026 8:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Murindahabi Irene yashyize umucyo ku byavuzwe ko yateye inda Vestine no kumutangamo 'pase'

Murandahabi Irene yakoze ikiganiro ashyira umucyo ku byari bimaze iminsi bimuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru. Ni ikiganiro yagikoreye kuri shene ye ya Youtube ya MIE asanzwe akoreraho ibiganiro n’ibyamamare bifite aho bihuriye n’imyidagaduro.

Ni ikiganiro yakoze wenyine, aho yatangiye agaragaza ko kiri bumugore ndetse avugako ntaguca ku ruhande agiye kuganira ku kibazo cya Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo.

Irene yatangiye yisegura avuga ko impamvu yacecetse akima abantu amakuru kandi ari umunyamakuru ari ukubera umutekano w'abahanzi yarebereraga inyugu yifuje ko atagira icyo atangaza.

Irene yatangiriye ku ibaruwa ya Ishimwe Vestine, amusabira umugisha ku Mana. Yagize ati: “Nkurikije ibaruwa, ntabwo yabivuze byose, ari na cyo mushimiye. Imana imuhe umugisha.”

Yakomeje agira ati: “Ndabizi ko uko imyaka igenda umuntu agenda asaza, ariko kimwe ntazicuza, sinzicuza ko Imana yankoresheje mukagira impano zimwe mubona ndetse mukazikunda.”

Irene yakomoje ku rukundo rwa Ishimwe na Idrissa

Yagize ati: “Umunsi ansanga mu biro byanjye ambwira ko afite umuntu bakundana ndetse bitegura kubana, narikanze.”

Yakomeje avuga ko impamvu yikanze ari uko yabonaga ari bwo bari barangije amashuri yisumbuye, ndetse ko yateganyaga ko umuziki wabo waba akazi ko ku rwego mpuzamahanga mu ivugabutumwa.

Yavuze ko atari abizi, kuko yabimenye ubwo Vestine yamusangaga mu biro apanga guhura n’uwo bakundanaga, gusa yemeje ko yatangiye guhuza ibyo n'akazi.

Irene yavuze ko abahamya yatanga ari abari mu Burayi, Amerika, Canada ndetse na Afurika y’Iburasirazuba, kuko aho hose bari bafite akazi ko kujya kuhakorera ibitaramo, gusa ko yahise akomeza kumushyigikira muri byose.

Yagize ati: “Nari meze nk’umubyeyi kuri bo kuko twahuye bafite imyaka 16. Nyuma yo kubigisha umuziki nagombaga no kubaganiriza nkabagira inama ku bindi. Ntabwo warwanya urukundo, nahisemo kumushyigikira”.

“Abantu bavuze ko ari njye wamuhaye 'pase'”

Irene yakomeje agira ati: “Abantu bavuze ngo ni njye wamuhaye 'pase' [kumuhuza na Idrissa Ouedraogo. Uwavuze icyo akanyikura mu kanwa ke akacyibwira uwo bicaranye cyangwa akarenga akacyivugira kuri izi kamera, Imana izamubabarire.”

Irene yibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga bigira inzobere, avuga ko barengereye ndetse ko urugo ruba ari urw’abantu babiri. Yavuze ko iyo umuntu avuze ikintu abagize urugo batamubwiye, ibyo bakoze biba bitari byo.

Ati: “Ikibazo nakibonye kuva kigitangira kigera n’aho kiba kinini. Ntabwo nari kuba njyewe ugikuza. Yarambwiye byaba byiza nsigaye inaha nkaruhuka, nkashaka uko umwana avuka mu buryo nizeye. Nahise nubaha umwanzuro, ndataha.”

Yakomeje agira ati: “Umwana yarambwiye ngo ndapfa, nshobora gupfa, uzi ko nagerageje kwiyahura. Icyo cyaha nakibabarira nte cyo kumubwira ngo ngwino ku ngufu? Ikindi, umuntu ufite imyaka y’ubukure yemerewe kujya aho ashaka cyane cyane ko abifitiye uburenganzira.”

“Mbafata nk’abana banjye”

Irene yavuze ko afata Vestine na Dorcas nk’abana be. Ati: “Nkunda kubivuga, mbafata nk’abana banjye kuko nanjye mfite umwana w’umukobwa. Uramutse wumvise ukuntu yamaze amasaha mu cyumba ari kurira adasohoka, bamuhungisha telefone ngo ibyo ari kunyuramo atabishyira ku mbuga nkoranyambaga.”

Yakomeje agira ati: “Igihe hari ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga. Nari mu ndege, nari ngeze mu Bwongereza, yari afite ihungabana abishyira ku mbuga nkoranyambaga.”

Irene yavuze ko ubwo yari mu Bwongereza hari abamwise “Yuda”, bamushinja ko yagurishije Vestine. Ati: “Mwanyise Yuda ndi mu Bwongereza ngo namugurishije. Nemera kwitwa Yuda, njyewe nitwa Morodekayi. Ku bw’ubuhanuzi mwavuze ko uwo mugabo hari amafaranga menshi yampaye, azagaragaze fagitire yishyuye haba ku muziki cyangwa ibindi.”

Yavuze uko yagiye kwitaba muri RIB

Ati: “Yagiye kundega muri RIB, mbifitiye ibimenyetso kuko RIB yarampamagaye ngo ku ishami rishinzwe gukurikirana abantu bacuruza abandi. Natanze ubuhamya, ariko ndabaza ngo nacuruje nde? Uwo muntu muvuga ko nacuruje afite imyaka y’ubukure. Nimumuhamagare.”

Yavuze ko bahamagaye Vestine akitaba, agasobanura impamvu yagumye muri Canada.  Irene yavuze ko nyuma yo kubisobanurira RIB, basanze nta cyaha kimuhama, bamubwira ko yataha.

Yagarutse ku bantu avuga ko bishyura bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo bavuge ko yateye inda Vestine. Ati: “Ako kantu karoroshye ni gato, n’icyo mwakoze kiremereye. Murabizi ko Imana yakitsimbukije, nta nubwo nkwiye kwisobanura ngo namuteye inda.”

Mu gusoza, Irene yashimangiye ko urugendo rwa Vestine na Dorcas, bazwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ruzagera kure cyane. Yasabye abantu kutizera ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...