Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe ku mugaragaro n’umuvugizi we, Garba Shehu, mu itangazo yashyize kuri X (Twitter) ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025.
Yagize ati:
“Umuryango w’uwahoze ari Perezida
watangaje ko Muhammadu Buhari, GCFR, yitabye Imana kuri iki Cyumweru ku manywa,
ari mu ivuriro ryo mu Mujyi wa Londres. Allah amwakire muri Aljannatul Firdaus.
Amina.”
Buhari yari yaragiye mu
Bwongereza muri Mata 2025, bivugwa ko agiye kwipimisha bisanzwe, ariko nyuma
yaho yahise arwara bikomeye kugeza atabarutse.
Uyu mugabo wari umwe mu
bakomeye ku mugabane wa Afurika, yabaye Perezida wa Nigeria mu byiciro bibiri:
mbere nk’umusirikare kuva mu 1983 kugeza mu 1985, hanyuma agaruka ku
butegetsi nk’umukuru w’igihugu watowe mu 2015, aza gusoza manda ye mu 2023.
Ubutegetsi bwe bwaranzwe
n’imbaraga yashyize mu rugamba rwo kurwanya ruswa, guhangana n’imitwe y’iterabwoba
irimo Boko Haram, no gushora imari mu bikorwaremezo birimo imihanda, ibitaro
n’amashanyarazi. Ariko kandi yanakunzwe kunengwa kubera ubukungu bwasubiye
inyuma, ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu cyagarukwagaho kenshi, n’imvugo
zivanze n’impaka ku mibereho y’abaturage.
Hari n’imvugo zasakaye
cyane ku kuba yarakundaga kujya kwivuriza hanze y’igihugu, cyane mu Bwongereza,
ibintu bamwe bavugaga ko bigaragaza intege nke z’ubuvuzi imbere mu gihugu.
Urupfu rwa Buhari rusize
icyuho gikomeye mu mateka ya politiki ya Nigeria n’umugabane wa Afurika muri
rusange. Yari azwi nk’umuyobozi uharanira umutekano n’ikinyabupfura, ariko
ubutegetsi bwe ntibwabuze kuvugwaho byinshi binyuranye.
Umuryango we watangaje ko
gahunda yo kumusezeraho bwa nyuma izatangazwa mu minsi iri imbere.