Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 202umunsi n'ubundi u Rwanda rwizihijeho imyaka 31 rumaze rwibohoye ubutegetsi bubi bwarangwaga n’ivangura rishingiye ku moko ryanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi birori byabereye muri Kigali Convention Centre, byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abayobozi mu nzego za leta n’abikorera, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi.
Perezida Kagame yashimiye abagize uruhare kugira ngo Kwibohora bigerweho. Yavuze ko n'abatari bakavutse igihe urugendo rw’urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiraga, bakuze bakajya muri iyo nzira, kandi ko ari urugendo rwatangiye rudafite aho ruzarangirira.
Yagize ati: “Ibyinshi biri imbere uyu munsi impamvu yawo wibukwa ntabwo ari ukuvuga ibishya tutazi, ni ukutwibutsa byinshi tuzi, ibibi n’ibyiza n’impamvu yabyo, kugira ngo buri wese yisange mu ruhare akwiriye kuba afite kugira ngo ibyiza by’uyu munsi abe ari byo bishyirwa imbere”.
Yavuze ko umunsi wo Kwibohora wibutsa ko Abanyarwanda bafite inshingano z'uko amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo atazasubira. Yagize ati: “Uyu munsi utwibutsa ngo dufite inshingano ko ibyabaye bitari bikwiriye kubaho bitazasubira kuko rimwe byabaye kuri twe ni kenshi, rimwe ni kenshi katasubira.
Hari ubwo umuntu abwira abantu ntibumve kuko bagira amatwi ntibumve bakagira ubwenge ntibatekereze, kandi nta na rimwe ntabibabwira ko ibyatubayeho bitazasubira kandi si ibyo ngomba gutegera ubyumva arabyumva, utabyumva biramureba baba abari mu Rwanda cyangwa abari hanze yarwo cyangwa se batari n’Abanyarwanda".
Perezida Kagame yashimiye abagize uruhare kugira ngo Kwibohora bigerweho.
Perezida Kagame yakiriye ku meza abayobozi mu nzego zitandukanye mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 31
DJ Ira ari mu basusurukije abitabiriye ibi birori
Abarimo Ishimwe Clement n'Umunyamakuru Rigoga Ruth batumiwe muri ibi birori
Byari ibyishimo ku bitabiriye ibi birori byo #Kwibohora31