EjoHeza,
ni gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire yatangijwe na Leta y’u Rwanda. Iyi
gahunda igamije guha buri munyarwanda wese amahirwe angana yo kuzigama no
guteganyiriza amasaziro meza.
EjoHeza
yashyizweho na Leta y'u Rwanda binyuze muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi
kuwa 29 Kamena 2017, itangira gushyirwa mu bikorwa muri 2019. EjoHeza ni
ubwizigame bw'Igihe kirekire bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba
umunyamuryango, waba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga utuye mu Rwanda.
Mu
gukomeza gufasha abanyarwanda kwizigamira no guteganyiriza ejo heza hazaza, MTN
yashyize igorora buri munyarwanda wese wifuza kwizigamira aho ashobora gukanda akanyenyeri
ubundi akizigamira.
Ni
gahunda yatangiye mu mezi atatu ashize ariko ikaba yamuritswe ku mugaragaro aho
wemeza amafaranga wifuza gutanga hanyuma igihe cyo kwizigamira cyagera amafaranga
akava kuri Momo akajya kuri konti yo kwizigamira. Kugira ngo wizigamire, ukanda
*182*5*3# hanyuma amafaranga akajya yikuraho.
N’ubwo
iyi gahunda yamuritswe ku mugaragaro uyu munsi, hari abahembewe kuba barumvishe
iyi gahunda ndetse bagahita batangira kuyikoresha. Mu bahembwe, harimo umunyamakuru
wa RBA, Turatsinze Bright, wavuze ko uretse kuba ashishikariza abantu kwitabira iyi gahunda aho yahisemo kwizigamira 1000 Frw cya buri munsi.
Umuyobozi
wa RSSB, Regis Rugemanshuro yashimiye abagore ndetse agaragaza ko ari bo
bakataje muri iyi gahunda ya EjoHeza bitari n’ibyo gusa ni na bo bamaze
kwizigamira amafaranga menshi muri iyi gahunda. Iyi gahunda itanga inyungu ya
12% buri mwaka.
Nyuma yo kumurika iyi gahunda, abahanzi b’abaraperi Bushali na Riderman bataramiye abitabiriye iyi gahunda ndetse bashishikariza buri wese gukoresha Momo mu kwitabira gahunda ya Iremere na EjoHeza.




Hamwe na Momo, wakanda *182*5*3# ukizigamira bihoraho muri EjoHeza


Bane bakoresha neza gahunda ya Iremere na EjoHeza barimo Turatsinze Bright bahawe ibihembo mu kumurika ku mugaragaro iyi gahunda


MTN, Umujyi wa Kigali na RSSB bari bahagarariwe muri ibi birori
