MTN yamuritse gahunda ya “Iremere na EjoHeza” Bushali na Riderman baha ibyishimo abitabiriye – AMAFOTO

Amakuru ku Rwanda - 25/11/2025 3:19 PM
Share:

Umwanditsi:

MTN yamuritse gahunda ya “Iremere na EjoHeza” Bushali na Riderman baha ibyishimo abitabiriye – AMAFOTO

Abaraperi Bushali na Rideraman bataramiye i Nyamirambo mu gutangiza ku mugaragaro gahunda ya Iremere na EjoHeza hamwe na MTN mu gihe abarimo umunyamakuru Turatsinze Bright wa RBA bahawe ibihembo byo kuba indashyikirwa mu kwizigamira muri ejo heza bakoresheje gahunda ya Momo.

EjoHeza, ni gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire yatangijwe na Leta y’u Rwanda. Iyi gahunda igamije guha buri munyarwanda wese amahirwe angana yo kuzigama no guteganyiriza amasaziro meza.

EjoHeza yashyizweho na Leta y'u Rwanda binyuze muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi kuwa 29 Kamena 2017, itangira gushyirwa mu bikorwa muri 2019. EjoHeza ni ubwizigame bw'Igihe kirekire bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango, waba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga utuye mu Rwanda.

Mu gukomeza gufasha abanyarwanda kwizigamira no guteganyiriza ejo heza hazaza, MTN yashyize igorora buri munyarwanda wese wifuza kwizigamira aho ashobora gukanda akanyenyeri ubundi akizigamira.

Ni gahunda yatangiye mu mezi atatu ashize ariko ikaba yamuritswe ku mugaragaro aho wemeza amafaranga wifuza gutanga hanyuma igihe cyo kwizigamira cyagera amafaranga akava kuri Momo akajya kuri konti yo kwizigamira. Kugira ngo wizigamire, ukanda *182*5*3# hanyuma amafaranga akajya yikuraho.

N’ubwo iyi gahunda yamuritswe ku mugaragaro uyu munsi, hari abahembewe kuba barumvishe iyi gahunda ndetse bagahita batangira kuyikoresha. Mu bahembwe, harimo umunyamakuru wa RBA, Turatsinze Bright, wavuze ko uretse kuba ashishikariza abantu kwitabira iyi gahunda aho yahisemo kwizigamira 1000 Frw cya buri munsi.

Umuyobozi wa RSSB, Regis Rugemanshuro yashimiye abagore ndetse agaragaza ko ari bo bakataje muri iyi gahunda ya EjoHeza bitari n’ibyo gusa ni na bo bamaze kwizigamira amafaranga menshi muri iyi gahunda. Iyi gahunda itanga inyungu ya 12% buri mwaka.

Nyuma yo kumurika iyi gahunda, abahanzi b’abaraperi Bushali na Riderman bataramiye abitabiriye iyi gahunda ndetse bashishikariza buri wese gukoresha Momo mu kwitabira gahunda ya Iremere na EjoHeza.

Hamwe na Momo, wakanda *182*5*3# ukizigamira bihoraho muri EjoHeza

Bane bakoresha neza gahunda ya Iremere na EjoHeza barimo Turatsinze Bright bahawe ibihembo mu kumurika ku mugaragaro iyi gahunda

MTN, Umujyi wa Kigali na RSSB bari bahagarariwe muri ibi birori


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...