MTN Rwanda yamuritse ku mugaragaro Miss Baza kuri uyu wa Kane tariki ya
29 Ukwakira 2026, gusa yari imaze igihe ikora. Miss Baza yamuritswe mu muhango witabiriwe n'abarimo Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula .
Miss Baza si chatbot isanzwe. Ni ikimenyetso cy’uko
ikoranabuhanga rishobora kuba rinyuranye, rifite isura y’Afurika, kandi
riharanira ko buri Munyarwanda agira uruhare mu isi y’ikoranabuhanga.
Miss Baza azajya afasha abaturage kubona serivisi za
Leta, kugenzura ubutaka, gushakisha amashoramari n’amakuru ku bukerarugendo,
byose mu gihe cy’amasaha 24/7.
Miss Baza izafasha abantu badafite smartphone cyangwa
interineti kubona serivisi mu buryo bworoshye ikaba ishimangira icyerekezo cyo
gukora AI ku nyungu z’Afurika, ku Banyarwanda, kandi mu ndimi z’Afurika.
Umuyobozi ushinzwe ibikoresho by’ikoranabuhanga na
serivisi z’ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Nzabakira René yasobanuye ko iyi
serivisi ikoreshwa binyuze ku guhamagara.
Ati: ”Ni Serivisi okoreshwako ijwi ryawe aho
uhamagara 845 ,ugacishwa mu nzira aho
ujya kuri serivisi ya Miss Baza. Icyo rero iyo Serivisi igufasha ni ukubaza
ibibazo bitandukanye. Ushobora kubaza ibijyanye n’ubuzima,ushobora kubaza
ibijyanye n’ubuhinzi ,serivisi za MTN cyangwa se izindi serivisi zitandukanye”.
Yavuze kobatekereza ko iyi serivisi izafasha
Abanyarwanda badafite smartphone.
Yavuze ko kuva itangiye gukoreshwa mbere y’uko
imurikwa ku mugaragaro ku munsi wejo,ikoreshwa n’abantu barenga Miliyoni ebyiri
bakoresha iyo serivisi buri kwezi binyuze kuri 845 mu gihe hamaze kubazwa
ibibazo birenga ibihumbi 500.
Umukiriya wese wa MTN wifuza gukoresha iyi serivisi
ahabwa iminota 30 y’ubuntu yashira agacibwa 45 ku munota.
Yavuze ko mbere yo gushora imari mu ikoranabuhanga
ry’ubwenge buhangano, hakwiye kubanza gusubizwa ibibazo bitatu by’ingenzi: Ni
ikihe kibazo dushaka gukemura? Ni bande dushakira igisubizo? Ni ubuhe buryo
bwiza bwo kugikemura?
Yagize ati: “Ntekereza ko nitubasha gusubiza ibi
bibazo bitatu, ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rizashobora kugira impinduka
zifatika mu buzima bw’abaturage bacu. Ntituzaba turimo kubaka AI kubera gusa ko
dushaka kuyikoresha, ahubwo tuzaba dushaka ikoranabuhanga rifite agaciro
kagaragarira mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.”
Yakomeje avuga ko ikibazo gikomeye Abanyarwanda benshi
bahura na cyo ari ukubona amakuru yizewe kandi y’ingirakamaro, kuko kuyabona mu
nzego za Leta n’iz’abikorera bisaba igihe, amafaranga n’imbaraga nyinshi.
Ati: “Ku Banyarwanda benshi, icyo bakeneye ni amakuru yabafasha mu byo bakora buri munsi. Ariko kubona ayo makuru biracyabatwara igihe kinini."
"Iyo uganiriye n’abantu benshi, usanga kubona amakuru mu kigo icyo
ari cyo cyose, cyaba icya Leta cyangwa icyigenga, bisaba igihe, amafaranga
menshi n’imbaraga. Ni yo mpamvu mu gihe twubaka porogaramu nka Miss Baza ,
dukwiye kureba uko zakemura izo mbogamizi.”
Yagaragaje ko Miss Bazaikwiye kwita ku byiciro byose by’abaturage, cyane cyane abafite telefoni zisanzwe zidashobora gukoresha porogaramu za internet, abatagira ubushobozi bwo kugura internet ndetse n’abagorwa no gusoma ibyanditse.


MTN Rwanda yamuritse Miss Baza ifasha mu gusubiza ibibazo bitandukanye


