Iyo porogaramu yamenyekanye nka Morris Worm, yakozwe na Robert Tappan Morris, wari umunyeshuri wiga ibijyanye n’ubumenyi bwa mudasobwa muri Cornell University.
Ibyo byabaye ku wa 2 Ugushyingo 1988, ubwo Interineti yari igikoreshwa n’umubare muto w’abantu n’ibigo. Icyo gihe, mudasobwa zigera ku 60,000 zo mu bihugu bitageze kuri 20 ni zo zari zifite aho zihurira n’uwo muyoboro.
Mu masaha 24 gusa, Morris Worm yari imaze gukwirakwira ku buryo mudasobwa zigera ku 6,000 zagize ikibazo, bingana na 10% by’izari kuri Internet icyo gihe.
Uko Morris Worm yakwirakwiriye
Bitandukanye na virusi zisanzwe za mudasobwa, worm ni porogaramu ishobora kwikorera kopi no kwigana mu zindi mudasobwa, itabanje gusaba ko umuntu ayifungura.
Morris Worm yashakishaga mudasobwa zakoraga kuri verisiyo runaka ya sisitemu ya UNIX, ikinjiramo yifashishije intege nke zari mu mutekano wazo. Ibyo byatumye ikwirakwira vuba, igatuma mudasobwa nyinshi zikoresha ubushobozi bwazo mu buryo budasanzwe.
Nubwo itasibaga dosiye cyangwa ngo izangize burundu, yatumaga mudasobwa zikora gahoro cyane cyangwa zigahagarara. Bimwe mu bigo byari byazihuje na Interineti byabaye ngombwa ko bihagarika imikorere yazo kugira ngo birinde gukomeza kwibasirwa.
Mu bigo byahuye n’ingaruka zayo harimo Harvard, Stanford, Johns Hopkins na NASA. Imirimo imwe n'imwe ya za kaminuza n’inzego za gisirikare yarahungabanye, ndetse ubutumwa bwo kuri murandasi bukamara iminsi butageze ku bo bugenewe.
Uwayikoze yaje kumenyekana
Mu ntangiriro, ntibyari bizwi neza aho iyo porogaramu yakomotse. Hari abakekaga ko yari yaturutse kuri mudasobwa yo muri Massachusetts Institute of Technology (MIT).
Iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) ryaje kugaragaza ko Robert Tappan Morris ari we wayikoze, kandi ko yayitangirije kuri mudasobwa yari muri Cornell University.
Ibyo byabaye intandaro y’urubanza rwamugize umuntu wa mbere uhamijwe icyaha hashingiwe ku itegeko rya Computer Fraud and Abuse Act, ryari ryarashyizweho mu 1986 rigamije guhana ibyaha bikorerwa muri mudasobwa.
Morris yahawe igihano cy’imyaka itatu y’agateganyo, amasaha 400 y’imirimo ifitiye abaturage akamaro n’ihazabu irenga amadolari 10,000. Ntiyakatiwe igifungo.
Ibyabaye byahinduye uko umutekano wa Interineti wafatwaga
Icyo gitero cyatumye ibigo bimwe bisimbuza sisitemu byakoreshaga, mu gihe ibindi byamaze iminsi bitari kuri Internet. Icyo gihe, ibyangijwe na Morris Worm byagereranyijwe na miliyoni z’amadolari.
Nyuma y’ibi, inzobere mu ikoranabuhanga zatangiye kurushaho kwita ku mutekano w’imiyoboro ya mudasobwa no ku buryo bwo gukumira porogaramu zishobora gukwirakwira zitaramenyekana.
Morris yaje gukomeza amasomo ye muri Harvard University, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga. Mu 1995, yashinze ikigo cya Viaweb afatanyije na bagenzi be babiri, gikora urubuga rwifashishwaga mu bucuruzi bwo kuri Internet. Yahoo! yaje kukigura mu 1998, ku mafaranga agera kuri miliyoni 50 z’amadolari.
Nubwo Morris Worm itigeze isiba amakuru yari muri mudasobwa, ibyabaye mu 1988 byagaragaje ko intege nke z’umutekano wa mudasobwa imwe zishobora kugira ingaruka ku miyoboro myinshi ihujwe na Interineti
