MoMo Rwanda yatangije Shuga, serivisi itanga inguzanyo yihuse igera kuri Miliyoni 1 Frw

Kwamamaza - 20/10/2026 7:23 AM
Share:

Umwanditsi:

MoMo Rwanda yatangije Shuga, serivisi itanga inguzanyo yihuse igera kuri Miliyoni 1 Frw

Mobile Money Rwanda Ltd (MoMo Rwanda), ku bufatanye na Banki ya Kigali (BK) na Yabx Technologies, yatangije serivisi nshya y’inguzanyo zo kuri telefone yitwa Shuga, izajya ifasha abakiliya bemerewe kuguza amafaranga kuva kuri 500 Frw kugeza kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi serivisi igenewe cyane cyane urubyiruko rw’Abanyarwanda, ikaba igamije korohereza abantu kubona inguzanyo z’igihe gito batagiye kuri banki, buzuza impapuro nyinshi cyangwa batanga ingwate igaragara.

Shuga izajya ifasha abakiliya kubona amafaranga mu gihe bahuye n’ikibazo cy’amafaranga gitunguranye, bakeneye kwishyura ikiguzi cyihutirwa cyangwa bategereje umushahara kugira ngo babashe gukemura ibibazo byabo bya buri munsi.

Iyi serivisi yamuritswe ku mugaragaro mu mpera z’Icyumweru gishize muri Stade Amahoro mu mukino wa CAF Confederation Cup wahuje Rayon Sports na Black Bulls yo muri Mozambique.

Shuga izajya itanga inguzanyo kuva kuri 500 Frw

Binyuze muri Shuga, umukiliya wemerewe guhabwa inguzanyo ashobora kuguza amafaranga ari hagati ya 500 Frw na Miliyoni imwe, bitewe n’umubare w’amafaranga yemerewe kuguza hashingiwe ku isuzuma rimukorerwa.

Abakiliya bazajya bahitamo igihe cyo kwishyura mu minsi irindwi, 14 cyangwa 30, bitewe n’amahitamo bemerewe.

Kugira ngo umuntu abone iyi serivisi, azajya akanda *182*5*5# kuri telefone ye, agakurikiza amabwiriza akareba amafaranga yemerewe kuguza, hanyuma agasaba inguzanyo.

Iyo ubusabe bwe bwemejwe, amafaranga yose yasabye ahita ashyirwa kuri konti ye ya MoMo.

Umuyobozi Mukuru wa MoMo Rwanda, Umutoni Chantal Kagame, yavuze ko iyi serivisi igamije gufasha Abanyarwanda kubona inguzanyo mu buryo bwihuse kandi bworoshye, cyane cyane urubyiruko rutarabona ubushobozi buhagije bwo kwikemurira ibibazo by’amafaranga.

Yagize ati: “Tuzi ko ku rubyiruko rwinshi rw’Abanyarwanda, ibikenewe mu bijyanye n’amafaranga bidategereza ko umushahara ugera. Waba utangiye akazi, ucunga umushahara wawe wa mbere cyangwa uhuye n’ikiguzi utari witeze, kubona inguzanyo mu buryo bwihuse bishobora kugira impinduka ikomeye.

“Binyuze muri Shuga, turimo koroshya uburyo bwo kuguza amafaranga, tukabugira ubwihuse kandi bworoheye abantu benshi. Twifuza ko abakiliya bacu babasha kubona inguzanyo igihe

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko kubona inguzanyo bidakwiye guterwa n’aho umuntu atuye, ibyo atunze cyangwa ngo bisabe gihe afite cyo kujya ku ishami rya banki.

Yasobanuye ko urubyiruko rwinshi rw’Abanyarwanda ruri gukora, rushinga imishinga kandi rutegura ejo hazaza, ariko ko kubona inguzanyo mu buryo busanzwe bitajya biborohera.

Ati: “Muri Banki ya Kigali, twemera ko kubona inguzanyo bidakwiye guterwa n’aho umuntu atuye, ibyo atunze cyangwa niba afite igihe cyo kujya ku ishami rya banki.

Urubyiruko rwinshi rw’Abanyarwanda rurakora, rurimo kubaka ubucuruzi kandi rutegura ahazaza harwo, ariko kubona inguzanyo zinyuzwa mu buryo busanzwe bwa banki akenshi ntibyari biborohera.

Shuga irabihindura, igashyira mu ntoki zabo inguzanyo yizewe kandi igenzurwa n’inzego zibifitiye ububasha, mu gihe cy’iminota mike.”

Yakomeje avuga ko ubufatanye bwa MoMo Rwanda, Yabx Technologies na Banki ya Kigali buhuriza hamwe ubushobozi bwo kugeza inguzanyo ku bakiliya mu buryo bwihuse, buboneye kandi burimo gukorera mu mucyo.

Yongeyeho ko kwishyura inguzanyo ku gihe bizafasha abakiliya kubaka amateka meza y’imyenda, ashobora kuzabafasha kubona inguzanyo nini cyangwa andi mahirwe y’imari mu gihe kizaza.

Dr. Karusisi yagize ati: “Twishimiye gutangiza Shuga turi kumwe n’abafatanyabikorwa bacu, kandi tukaba tuyitangirije hano kuri Stade Amahoro, imbere y’abafana bagize igice cy’urubyiruko iyi serivisi yagenewe.”

Puneet Chopra, Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri Yabx Technologies, yavuze ko ubushobozi nyakuri bw’inguzanyo zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga bushingiye ku gusobanukirwa abakiliya no gutanga serivisi zijyanye n’ibyo bakeneye.

Yagize ati: “Muri Yabx, twemera ko ubushobozi nyakuri bw’inguzanyo zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga bushingiye ku gusobanukirwa abakiliya neza no gutuma inguzanyo zihuzwa n’ibyo bakeneye mu bijyanye n’imari, bigenda bihinduka.

Yakomeje agira ati: ”Duhuza ikoranabuhanga rigezweho mu gusesengura amakuru, uburyo bw’ubwenge bwo gucunga ibyago n’ubumenyi buhambaye mu gutanga inguzanyo, kugira ngo dufashe abafatanyabikorwa bacu gutanga serivisi z’inguzanyo zorohereza abantu, zitangwa mu buryo buboneye kandi burambye.”

Yavuze ko gutangiza Shuga ari intambwe ikomeye mu bufatanye bwa Yabx Technologies, MoMo Rwanda na Banki ya Kigali, kuko bizafasha guhuriza hamwe ubushobozi bw’ibi bigo hagamijwe kugeza ku Banyarwanda serivisi z’inguzanyo zinoze no guteza imbere udushya mu rwego rw’imari ikoresha ikoranabuhanga.

Shuga izajya itanga uburyo bwo kuguza amafaranga nta mpapuro zuzujwe cyangwa ingendo zijya kuri banki, kandi umuntu azajya ahabwa amafaranga yose yemejwe kuri konti ye ya MoMo.

Abakiliya bazajya bishyura bakoresheje telefone zabo, ndetse bashobora kwishyura mbere y’itariki ntarengwa yo kwishyura.

Icyakora, kuri buri nguzanyo hazajya hishyurwa amafaranga y’inyongera angana na:

  • 7% ku nguzanyo y’iminsi irindwi.
  • 8% ku nguzanyo y’iminsi 14.
  • 9% ku nguzanyo y’iminsi 30.

Umukiliya utinze kwishyura ashobora gucibwa andi mafaranga y’ubukererwe. Byongeye kandi, kutishyura ku gihe bishobora kugira ingaruka ku mateka ye y’inguzanyo no ku bushobozi bwo kongera kuguza amafaranga mu gihe kizaza.

Iyi serivisi ihuriza hamwe urusobe runini rwa MoMo Rwanda mu gutanga serivisi z’imari kuri telefone, ubunararibonye bwa Banki ya Kigali mu gutanga inguzanyo n’ikoranabuhanga rya Yabx Technologies mu gusesengura ubushobozi bw’abakiliya bwo kwishyura no gucunga ibyago.

Ibi bigo byiyemeje gufasha Abanyarwanda kubona inguzanyo zinyuzwa mu buryo bwemewe kandi bworoshye, cyane cyane abataroroherwaga no kubona inguzanyo binyuze mu buryo busanzwe bwa banki.

Kugira ngo umuntu atangire gukoresha Shuga, akanda *182*5*5# kuri telefone ye, agakurikiza amabwiriza, akareba amafaranga yemerewe kuguza, agahitamo ayo akeneye n’igihe azayishyurira.

Amafaranga umuntu yemerewe kuguza n’uburenganzira bwo gukoresha iyi serivisi bizaterwa n’impamvu zitandukanye, zirimo uko akoresha serivisi za MTN zo guhamagara, interineti na MoMo, amateka ye ku muyoboro wa MTN ndetse n’uko yagiye yishyura inguzanyo yabanje.

MoMo Rwanda yasabye abakiliya gusobanukirwa neza n’amabwiriza agenga inguzanyo, amafaranga y’inyongera n’ibisabwa kugira ngo bemererwe kuguza, mbere yo gusaba amafaranga.

Abifuza ibisobanuro birambuye bashobora gusura urubuga rwa www.mtn.co.rw/momo cyangwa bakavugana n’abatanga serivisi  ku bakiliya ba MoMo Rwanda. 

MoMo Rwanda yatangije Shuga, serivisi itanga inguzanyo yihuse igera kuri Miliyoni 1 Frw


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...