Ishyirwaho ry'aba bayobozi, ryemejwe ku mugaragaro mu cyumweru gishize, ni intambwe ikomeye mu muhate w'iyi sosiyete wo kugira imiyoborere myiza, guteza imbere udushya, kwagura uburyo abantu bagerwaho na serivisi z'imari no kuzamura ubucuruzi bwayo mu buryo burambye.
Abagize Inama y'Ubutegetsi bashya bafite ubunararibonye mu nzego zirimo serivisi z'imari, politiki y'ubukungu, itumanaho, imiyoborere ishingiye ku mategeko n'ihinduramatwara mu ikoranabuhanga.
Ubumenyi n'ibitekerezo bitandukanye bafite bizarushaho gushimangira imiyoborere ya Mobile Money Rwanda Limited (MMRL) mu byerekezo byayo.
Inama y'Ubutegetsi ya Mobile Money Rwanda Ltd iyobowe na Shivon Byamukama izakomeza gukurikirana no gutanga umurongo ngenderwaho mu gihe sosiyete ikomeje gushyira mu bikorwa icyifuzo cyayo cyo kugira uruhare mu gutegura ahazaza ha serivisi z'imari z'ikoranabuhanga mu Rwanda.
Menya abagize Inama y'Ubutegetsi bashya ba MMRL
Nikiwe Tanga
Nikiwe Tanga ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amategeko muri MTN Group Fintech. Afite ubunararibonye bw'imyaka irenga 20 mu itumanaho, ingamba mu by'amategeko, udushya mu ikoranabuhanga ry'imari no guteza imbere ubucuruzi.
Ni umwunganizi mu mategeko wemewe gukorera mu Rukiko Rukuru rwa Afurika y'Epfo. Yize amategeko muri University of Fort Hare, aho yakuye impamyabumenyi ya LLB, anahabwa impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu mu micungire y'ubucuruzi (MBA) na Henley Business School (Africa), ifitanye isano na University of Reading.
Mu kazi ke, Nikiwe yagize uruhare rukomeye mu gutegura ingamba zitanga umusaruro mu by'amategeko, gushyiraho ubufatanye bufite akamaro, guteza imbere ubucuruzi no gutangiza ibikorwa bishya by'ikoranabuhanga ry'imari mu bihugu bitandukanye, ahantu harangwa n'ibibazo bigoye.
Ubumenyi bwe mu miyoborere ishingiye ku mategeko, mu ngamba z'ikoranabuhanga ry'imari no mu mikoranire n'abafatanyabikorwa buzafasha MMRL mu gihe ikomeje kwagura serivisi zayo z'imari z'ikoranabuhanga no gushimangira uburyo bw'imiyoborere yayo.
Dr. Monique Nsanzabaganwa
Dr. Monique Nsanzabaganwa ni umuhanga mu by'ubukungu n'umuyobozi w'inararibonye, umaze imyaka irenga 25 akora mu bya politiki n'amavugurura y'ubukungu, imiyoborere n'igenzura ry'urwego rw'imari, ubufatanye bw'uturere no kugeza serivisi z'imari kuri bose.
Kuri ubu ni Perezida Nyobozi wa Africa Strategic Investment Alliance (AfSIA), akaba yarabaye Visi Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Yanabaye Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda kuva mu 2011 kugeza mu 2021, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi ry'Ubukungu.
Mu gihe yari muri Banki Nkuru y'u Rwanda, Dr. Nsanzabaganwa yagize uruhare rukomeye mu gushyiraho amabwiriza yorohereza ibigo by'itumanaho kwinjira mu nzego z'ubwishyu na serivisi z'imari z'ikoranabuhanga, bituma serivisi z'imari zirushaho kugera ku bantu mu Rwanda no hanze yarwo.
Afite impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) n'iy'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master's) mu by'ubukungu yakuye muri Stellenbosch University yo muri Afurika y'Epfo, yanamuhaye impamyabumenyi y'ikirenga y'icyubahiro mu bucuruzi.
Ubunararibonye bwe mu iterambere ry'ubukungu, igenzura ry'urwego rw'imari no kugeza serivisi z'imari kuri bose buzafasha MMRL mu cyifuzo cyayo cyo gutuma Abanyarwanda bose barushaho kubona serivisi z'imari z'ikoranabuhanga kandi zikabagirira akamaro.
Monzer Ali
Monzer Ali ni Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwandacell PLC. Afite ubunararibonye bw'imyaka irenga 24 mu itumanaho, harimo 22 yamaze muri MTN Group.
Mu kazi ke, Monzer yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere impinduramatwara y'ikoranabuhanga muri Afurika, guteza imbere guhanga udushya, gushimangira ibikorwa remezo by'imiyoboro y'itumanaho no gushyigikira ibikorwa bigamije kwagura uburyo abantu babona iyo miyoboro kandi bikagira akamaro mu buzima bwabo.
Mbere yo kugirwa Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, yayoboraga MTN South Sudan, aho yayoboye neza iyo sosiyete mu bihe by'imikorere bigoye, itera imbere cyane ku rwego rutigeze rubaho kandi inarushaho guhaza abakiliya.
Yanabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga n'Amakuru (CTIO) muri MTN Uganda, aho yayoboye ibikorwa by'impinduka mu ikoranabuhanga byashimiwe muri urwo rwego.
Ubunararibonye bwe mu buyobozi, ubumenyi mu ikoranabuhanga n'umuhate we wo guteza imbere ikoranabuhanga rigera kuri bose bizafasha MMRL gushyira mu bikorwa ibyerekezo byayo byo kwihutisha udushya, kwagura uburyo abantu babona serivisi z'imari z'ikoranabuhanga no kurushaho guha abakiliya agaciro.
Jean Philbert Nsengimana
Jean Philbert Nsengimana ni Umuyobozi Mukuru wa Dynamik Africa akaba na Perezida wa Africa HealthTech Summit na Africa Digital Health Networks. Agira inama imiryango mpuzamahanga ya Leta n'iyigenga ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga, amakuru n'ubwenge bw'ubukorano mu guteza imbere ubukungu bwa Afurika.
Yabaye Umujyanama Mukuru mu by'Ikoranabuhanga mu Buzima muri Africa CDC, aho yayoboye itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya mbere ry'ingamba zayo za mbere z'ihinduramatwara mu ikoranabuhanga.
Mu myaka itandatu yamaze ari Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga mu Rwanda, yayoboye itangizwa rya Smart Africa Alliance na YouthConnekt Africa, ateza imbere impinduramatwara mu ikoranabuhanga no kongerera urubyiruko ubushobozi ku mugabane wa Afurika.
Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu micungire y'inzego za Leta yakuye muri Harvard Kennedy School, Global MBA mu ikoranabuhanga ry'amakuru yakuye muri SP Jain School of Global Management n'impamyabumenyi mu gukora porogaramu za mudasobwa no mu bumenyi bwa mudasobwa yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda.
Ubunararibonye bwe muri politiki y'ikoranabuhanga, ikoranabuhanga n'udushya buzafasha MMRL mu kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry'ibyerekezo byayo no mu cyifuzo cyayo cyo kugeza serivisi z'imari kuri bose.
Gushimangira ubuyobozi buganisha ahazaza
Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya Mobile Money Rwanda Limited, Shivon Byamukama, ubwo yakiraga aba bayobozi bashya yagize ati: “Ishyirwaho rya Nikiwe Tanga, Dr. Monique Nsanzabaganwa, Monzer Ali na Jean Philbert Nsengimana rigaragaza umuhate dufite wo kubaka Inama y'Ubutegetsi ikomeye, igizwe n'abantu bafite ubumenyi butandukanye kandi ireba kure.
Ubumenyi bwabo bwihariye n'ubunararibonye mu buyobozi bizarushaho kunoza icyerekezo cyacu no gushimangira imiyoborere yacu. Twese hamwe dutegereje gushyigikira Mobile Money Rwanda Limited mu cyiciro gikurikiyeho cyo gukura, guteza imbere udushya no kugeza serivisi z'imari kuri bose, mu gihe duha abakiliya bacu n'abafatanyabikorwa agaciro karambye.”
Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Limited, Chantal Kagame, yahaye ikaze aba bayobozi bashyizwe mu Nama y'Ubutegetsi ya MMRL, ati: “Twishimiye kwakira Nikiwe Tanga, Dr. Monique Nsanzabaganwa, Monzer Ali na Jean Philbert Nsengimana mu Nama y'Ubutegetsi ya Mobile Money Rwanda Limited.
Ubunararibonye bwabo bwihariye mu buyobozi, ubumenyi bwabo butandukanye n'umuhate basangiye wo guteza imbere ikoranabuhanga no kugeza serivisi z'imari kuri bose, biza mu gihe gishimishije mu rugendo rwacu.”
Chantal Kagame yakomeje ati: “Mu gihe dukomeje guhanga udushya no kwagura uburyo abantu bagerwaho na serivisi z'imari z'ikoranabuhanga, inama zabo zizagira uruhare rukomeye mu gushimangira imiyoborere yacu, kugena icyerekezo cyacu no gufungura amahirwe mashya yo gukura mu buryo burambye.”
Yongeyeho ati: “Twese hamwe dutegereje kubaka urusobe rwa serivisi z'imari z'ikoranabuhanga rukomeye kurushaho kandi rugera kuri benshi, rugaha ubushobozi abantu ku giti cyabo, ubucuruzi n'imiryango hirya no hino mu Rwanda.”
Ishyirwaho ry'aba bayobozi bane bashya mu Nama y'Ubutegetsi rishimangira umuhate wa Mobile Money Rwanda Limited wo kubaka ubucuruzi bushobora guhangana n'ibibazo, buhanga udushya kandi bushyira umukiliya imbere, bushingiye ku miyoborere myiza.
Mobile Money Rwanda Limited iri mu mwanya mwiza wo gushyira imbere ibyihutirwa mu cyerekezo cyayo, kurushaho kugeza serivisi z'imari kuri bose, kwihutisha udushya no guha abakiliya, abafatanyabikorwa n'abandi bafatanyije na yo agaciro karambye. Ibyo ibikesha ubuyobozi bwa Perezida w'Inama y'Ubutegetsi, Shivon Byamukama, n'ubumenyi bw'abagize iyo nama bose.
Iri shyirwaho rishimangira umuhate wa MMRL wo kugira imiyoborere myiza, mu gihe ikomeje kugira uruhare mu gutegura ahazaza ha serivisi z'imari z'ikoranabuhanga mu Rwanda.
Ibyerekeye Mobile Money Rwanda Ltd
Mobile Money Rwanda Ltd ni ishami rya MTN Rwanda rishinzwe ikoranabuhanga mu by'imari. Ryashinzwe tariki ya 27 Mata 2021 kugira ngo ritange kandi ricunge serivisi za Mobile Money mu Rwanda. Iyo sosiyete ifite abafatabuguzi bagera kuri miliyoni 6,4, aba-agent ba Mobile Money barenga 75.000 n'abacuruzi bakoresha MoMoPay barenga 700.000 hirya no hino mu gihugu.
Binyuze mu gukomeza guhanga udushya muri serivisi zirimo MoMoPay, MoKash Loans & Savings, K'avance, Virtual Card by MoMo, kwishyura ingendo za bisi hakoreshejwe Tap&Go, kwishyura fagitire no kohereza amafaranga mpuzamahanga no mu karere, n'izindi, Mobile Money Rwanda iri ku isonga mu kugeza serivisi z'imari kuri bose no gushyigikira ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda.
Mobile Money Rwanda Ltd yashyizeho abayobozi bashya bane mu Nama y'Ubutegetsi
