Ibi bibaye
mu gihe hitegurwa irushanwa rya 75 rya Miss Universe, riteganyijwe kubera muri
Puerto Rico, ku wa 24 Ugushyingo 2026.
Abakuwe
muri iri rushanwa ni Mubanga Pamela Hatyoka wari uhagarariye Zambia na Georgina
Kambongo wo muri Repubulika ya Congo.
Abategura
Miss Universe Zambia batangaje ko Hatyoka atazitabira iri rushanwa nyuma y’uko
imbaraga zashyizwe mu gushaka uruhushya rwo kujya muri Puerto Rico zitagize
icyo zitanga.
Bavuze ko
kuba atazitabira bitatewe n’ikosa rye cyangwa iry’abategura irushanwa, ahubwo
byatewe n'amabwiriza ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika agenga abinjira muri icyo
gihugu.
Hatyoka
w'imyaka 25, ukora umwuga w'ubuforomo, yari yegukanye ikamba rya Miss Universe
Zambia mu Ukwakira 2026.
Ku ruhande
rwa Repubulika ya Congo, Georgina Kambongo na we ntazitabira iri rushanwa nyuma
yo kubura ibyangombwa byo kujya muri Puerto Rico.
Kambongo
yari agiye kuba umukobwa wa mbere uhagarariye icyo gihugu muri Miss Universe,
bityo kutitabira kwe bikaba byakomye mu nkokora amahirwe yo kwanda amateka.
Abandi
bakobwa babiri bo muri Afurika bakomeje gushaka uko bitabira iri rushanwa ni
Roseanna Hall wa Zimbabwe na Adut Deng wa Sudani y’Epfo.
Hall
yavuze ko amaze igihe akora ibishoboka byose kugira ngo abone visa imwemerera
kujya muri Puerto Rico, aho yakurikiraniraga iki kibazo ari muri Afurika
y’Epfo.
Yagombaga
kuba yagezeyo bitarenze ku wa 8 Ugushyingo kugira ngo akore ibijyanye no
kwiyandikisha, gupimisha no kudodesha imyambaro azaserukana no kwitegura ibindi
bikorwa by'irushanwa.
Mu butumwa
yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Urugamba rwo kugeza Zimbabwe muri
Puerto Rico rurakomeje.”
Na Adut
Deng wo muri Sudani y’Epfo aracyategereje igisubizo ku byangombwa bye, nyuma
y’amezi menshi ashakisha uburyo yabona uburenganzira bwo kujya muri Puerto
Rico.
Abategura
Miss Universe South Sudan bavuze ko amahirwe yo kuba yakwitabira iri rushanwa
angana na 50%, bigaragaza ko bitaramenyekana niba azabasha kurijyamo.
Nk'uko tubikesha ikinyamakuru New York Times, izi
mbogamizi zishingiye ku iteka rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
Donald Trump, nimero 10998 (Presidential Proclamation 10998), ryashyizweho
umukono mu Kuboza 2025, rigatangira gukurikizwa ku wa 1 Mutarama 2026.
Iri teka
ryashyizeho amabwiriza akumira cyangwa agabanya itangwa rya visa ku baturage
b'ibihugu 39.
Mu bihugu
byashyiriweho ihagarikwa ryuzuye ry’itangwa rya visa no kwinjira muri Amerika
harimo Repubulika ya Congo na Sudani y’Epfo.
Ibihugu
birimo Zambia, Zimbabwe na Nigeria byo byashyiriweho imbogamizi ku byiciro
bimwe na bimwe bya visa, zirimo iz’ubukerarugendo, iz’abanyeshuri
n’iz’abimukira.
Icyakora,
kuba Nigeria iri muri ibyo bihugu ntibyabujije Danielle Adewusi, uyihagarariye
muri Miss Universe 2026, kugera muri Puerto Rico ku wa 9 Ugushyingo.
Adewusi
w'imyaka 29, akaba n'umuganga wize muri King's College London, yegukanye ikamba
rya Miss Universe Nigeria ku wa 27 Nzeri 2026.
Ubuyobozi
bwa Miss Universe Nigeria bwatangaje ko yageze muri Puerto Rico, busaba
Abanyanigeria kumushyigikira mu bikorwa byo gutora abakobwa bakunzwe.
Icyakora,
Adewusi cyangwa abamuhagarariye ntibarasobanura ku mugaragaro uburyo yabonye
uburenganzira bwo kujya muri Puerto Rico, mu gihe igihugu cye na cyo kiri mu
byashyiriweho imbogamizi zimwe na zimwe.
Irushanwa
rya Miss Universe 2026 riteganyijwe guhuza abakobwa bagera kuri 120 baturutse
mu bihugu no mu duce dutandukanye tw'isi.
Igikorwa
cyo kwerekana imyambaro gakondo (National Costume) giteganyijwe ku wa 21
Ugushyingo, mu gihe ibijyanye no kwiyerekana bambaye imyambaro yo kogana
n'imyambaro y'ibirori biteganyijwe ku wa 22 Ugushyingo.
Uzegukana
ikamba rya Miss Universe 2026 azamenyekana ku wa 24 Ugushyingo, mu birori
bizabera kuri José Miguel Agrelot Coliseum muri Puerto Rico.
