Ni muri urwo rwego Inyarwanda.com twagerageje kwegera bamwe mu bakobwa bari muri iri rushanwa kugira ngo bahabwe umwanya wo kubanza kubwira abanyarwanda imigabo n’imigambi mbere gato yuko batoranywamo abazajya mu mwiherero, aha bakaba bagomba kugaragaza ibyo bakora baramutse begukanye ikamba bityo n'ababatora bagatora bazi neza imigabo n’imigambi yabo batora.
Kayirebwa Marie Paul
Kayirebwa Marie Paul ni umwe mu bakobwa bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ahagarariye umujyi wa Kigali. Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com yatangaje ko we aramutse agize amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2018 yavugira abana bafite ubumuga bwo mu mutwe cyane ko kubwe yemera ko abana aribo Rwanda rw’ejo hazaza h’igihugu.
Kayirebwa Marie Paul yatomboye nimero 9. Kumutora ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika ijambo Miss ugasiga akanya ukandika umubare 9 ukohereza kuri 7333 bityo ukaba uhaye amahirwe uyu mukobwa ubusanzwe uri mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ahagarariye umujyi wa Kigali.