Miss Rwanda 2018 igiye gutangira

Umuco - 07/12/2017 5:41 PM
Share:

Umwanditsi:

Miss Rwanda 2018 igiye gutangira

Igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda ugomba gusimbura Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017 kigiye gutangira cyane ko habura iminsi mike ngo bitangizwe ku mugaragaro nk'uko amakuru Inyarwanda.com ikura imbere muri Rwanda Inspiration BackUp isanzwe itegura Miss Rwanda abivuga.

Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko mu cyumweru gitaha ari bwo hazatangizwa ibikorwa bya Miss Rwanda 2018 mu kiganiro n’abanyamakuru giteganyijwe mu ntangiriro z’icyumweru kiri imbere. Nyuma y’iki kiganiro n’abanyamakuru kizafungura ku mugaragaro Miss Rwanda 2018, hazakurikiraho kwiyandikisha kw’abakobwa bazaba bashaka guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018.

Nkuko amakuru aturuka imbere muri Rwanda Inspiration Backup abitangaza, nyuma yo kwiyandisha mu kwezi kwa mbere (Mutarama 2018) hazatangira igikorwa cyo kujonjora abakobwa bazahagararira intara zinyuranye,  igikorwa kizatangira muri Mutarama 2018 mu gihe Nyampinga w’u Rwanda 2018 azamenyekana muri Gashyantare 2018.

Miss RwandaUmukobwa uzegukana ikamba azaba asimbura Iradukunda Elsa waryegukanye muri 2017

Umukobwa uzatorwa muri iki gikorwa azasimbura Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa wegukanye iri kamba akaba yaranahagarariye u Rwanda muri Miss World2017 nyuma y’imodoka n’ibindi bihembo yahawe nka Nyampinga w’u Rwanda.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...