Iki
gikorwa cyateguwe n’inzu icuruza ikanatunganya ibitabo ya Imagine We
Publishers, isanzwe ifitanye amasezerano na Naomie mu bijyanye no
kumenyekanisha no gukwirakwiza igitabo cye aherutse gushyira hanze.
Mu
ijambo rye, uhagarariye Imagine We Publishers mu bijyanye n’imikorere,
Nshimiyimana Valentin, yasobanuye ko icyatumye bahitamo gushyikiriza Isomero
Rusange rya Kigali ibi bitabo ari ukugira ngo “More Than a Crown” ibe igitabo
cyorohereza buri wese kugigeraho, by’umwihariko urubyiruko n’abakunda gusoma
batabasha kukigura byoroshye.
Ibi
bitabo Miss Naomie yatanze byakiriwe na Clarisse Uwamahoro, ushinzwe ubufatanye
n’igenamigambi muri Isomero Rusange rya Kigali, washimye iki gikorwa anibutsa
abitabiriye ko isomero rifunguye kuri bose.
Nyuma
yo gushyikiriza ku mugaragaro ibi bitabo, Naomie yahise yinjira mu kiganiro cyayobowe
na Sarah Keza, wari umushyushyarugamba (MC) ndetse uhagarariye ikipe ya Imagine
We.
Iki
kiganiro cyagarutse ku rugendo rwa Naomie kuva yambitswe ikamba rya Miss Rwanda
2020 kugeza yinjiye mu mwuga w’ubwanditsi.
Yasobanuye
impamvu yahisemo kwandika “More Than a Crown”, ashimangira ko ubuzima bwe
butarangirira ku kuba yarabaye Nyampinga, ahubwo ko ari urugendo rwuzuyemo
amasomo, ibikomere, imbaraga no kwiyubaka.
Abari
bitabiriye bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo, maze ikiganiro
kiba urubuga rwo gusangira ubunararibonye no kungurana ibitekerezo ku kamaro ko
kwandika no gusoma ibitabo byubaka.
Nyuma
y’ikiganiro, Naomie yatangiye gusinya ibitabo no kwifotoza n’abitabiriye iki
gikorwa. Hari abamuganirije ku buryo igitabo cye cyabakoze ku mutima, abandi
bagaragaza ko batewe imbaraga no kubona Nyampinga wahisemo gusangiza abantu
inkuru y’ubuzima bwe mu nyandiko.
Iki
gikorwa cyasize ubutumwa bukomeye: ko ikamba atari ryo riranga umuntu wese,
ahubwo ko indangagaciro, kwiyubaka no gusangiza abandi ubumenyi ari byo biramba
kurushaho.
Mu gushyikiriza Isomero Rusange rya Kigali ibi bitabo birindwi, Nishimwe Naomie yongeye kugaragaza ko intego ye atari uguhagararira ubwiza gusa, ahubwo no kuba ijwi ryubaka kandi rifasha abandi kumva ko bashobora kurenga imbogamizi, bakandika inkuru zabo, zirenga ikamba.
Miss Nishimwe Naomie yashyikirije Isomero Rusange rya Kigali ibitabo 7 by’igitabo cye “More Than a Crown”, mu gikorwa cyari kigamije gutuma iki gitabo kigera kuri benshi no kurushaho guteza imbere umuco wo gusoma mu rubyiruko
Mu mugoroba wabereye muri Kigali Public Library, Naomie yavuze ko ubuzima bwe butarangirira ku ikamba rya Miss Rwanda 2020, asobanura ko “More Than a Crown” ari inkuru igaragaza urugendo rwe rwuzuyemo amasomo n’imbaraga
Imagine We Publishers ifatanyije na Nishimwe Naomie bashyikirije KPL ibitabo birindwi, bashimangira ko ari intambwe yo gutuma igitabo kiba hafi y’abasomyi bose, by’umwihariko urubyiruko
Clarisse Uwamahoro wa Kigali Public Library yashimye igikorwa cya Naomie, anibutsa abitabiriye ko gufata 'membership' bituma basoma bakanatiza ibitabo, bakiyungura ubumenyi
Mu kiganiro cyayobowe na Sarah Keza, Naomie yasobanuye impamvu yahisemo kwandika “More Than a Crown”, avuga ko yashakaga gusangiza abandi inkuru y’ubuzima bwe irenze kuba Nyampinga
Abitabiriye iki gikorwa bahawe umwanya wo kubaza ibibazo, baganira na Naomie ku rugendo rwe, maze ikiganiro kiba urubuga rwo gusangira inararibonye no gutanga ibitekerezo byubaka.
Nyuma yo gutanga ibitabo, Nishimwe Naomie yasinyiye abakunzi be ibitabo ndetse anifotoza na bo, mu mwuka w’ubusabane n’ibyishimo byaranze uwo mugoroba
Nshimiyimana Valentin wa Imagine We Publishers yavuze ko intego ari ukugira ngo “More Than a Crown” ibe igitabo cyoroshye kugeraho, kitagenewe abashoboye kugura gusa ahubwo kigere no ku basoma mu masomero rusange
Iki
gikorwa cyabaye ku wa 20 Gashyantare 2026 cyagaragaje ko Naomie akomeje kwagura
urugendo rwe, ava ku ikamba rya Miss Rwanda 2020 yerekeza mu mwuga w’ubwanditsi
no gusangiza abandi ubunararibonye bwe
Mu gushyikiriza Isomero Rusange rya Kigali ibitabo bye, Nishimwe Naomie yatanze ubutumwa bw’uko buri muntu ashobora kurenga imbogamizi, akandika inkuru ye bwite, kandi akayisangiza abandi

AMAFOTO: Yak Nations Images