InyaRwanda yabonye amakuru
avuga ko aba bombi batangiye gukundana kuva muri Kamena 2021, bivuze ko imyaka
itatu irenzeho amezi abiri bunze ubumwe kugeza ubwo biyemeje kuzahuza imiryango
mu birori by’ubukwe bwabo binogeye ijisho.
Kopi y’ubutumire bwabo mu
bukwe cyangwa se ‘Invitation’ igaragaza ko ku wa 27 Nzeri 2024, ari bwo hazaba
umuhango wo gusaba no gukwa, ndetse hazaba n’umuhango wo gusezerana
imbere y’Imana, kugirango baragize urugo rwabo Imana.
Musana Teta Hense agiye
kurushinga nyuma y’uko muri Nzeri 2022, atangije uruganda rukora ibikombe byo
kunyweramo. Byari mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga yari yatanze ubwo
yiyamamazaga muri Miss Rwanda ya 2021.
Uyu mukobwa asanzwe
anafite kompanyi yise ‘Hense Company’, ndetse muri 2021 yabaye Brand Ambassador
wa Banki ya Kigali yanamufashije gushyira mu bikorwa umushinga we.
Kuri ‘Invitation’ yabo
bagaragaza ko bari gutegura ubu bukwe bisunze ijambo ry’Imana binyuze mu
magambo aboneka muri Zaburi 126:3 hagira hati “Uwiteka yadukoreye ibikomeye,
Natwe turishimye."
Musana Teta Hense ari
kumwe n’umukunzi we Lewis bagiye gukora ubukwe
Musana n’umukunzi we
bamaze imyaka itatu bari mu rugendo rw’urukundo
Musana na Lewis Habimana batangiye gukundana muri Kamena 2021
Musana ari mu bakobwa
bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021
Musana asanzwe afite
uruganda rukora ibikombe bya Pulasitike




Musana ari mu bari bitabiriye ibirori 'The Silver Gala' byateguwe na Sherrie Silver


