Miss Isimbi Deborah yavuze imyato umugabo we Safari bamaranye imyaka 7 mu buryohe bw’urukundo

Imyidagaduro - 31/03/2016 3:15 PM
Share:
Miss Isimbi Deborah yavuze imyato umugabo we Safari bamaranye imyaka 7 mu buryohe bw’urukundo

Mu gihe hashize imyaka 7 bakundana ndetse hakaba hashize imyaka 3 bashakanye nk’umugabo n’umugore, Miss Isimbi Deborah wabaye Nyampinga w’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda(NUR) muri 2012,yabuze aho ahera ashimira umugabo we Safari Brian wamubereye inkoramutima muri iyo myaka yose.

Miss NUR 2012 Isimbi Deborah Abiellah wanitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2012, ni umwana wa Pasiteri Antoine Rutayisire uyobora itorero Angilkikani Paruwasi ya Remera. Miss Isimbi Deborah yashakanye na Safari Brian nyuma y’imyaka ine bari bamaze bakundana. Kuva bambikanye impeta bagasezerana imbere y'Imana n'abantu ko bagiye kubana akaramata,kugeza ubu hashize imyaka 3, bakaba barayigiriyemo umugisha bakibaruka imfura yabo bise "Iriza Briella Chavelle".

Miss Isimbi Deborah

"Iriza Briella Chavelle"Urubuto rw'umugisha Imana yabahaye mu myaka 3 bamaranye kuva bashakanye

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Miss Isimbi Deborah Abiellah yashimiye Imana yamurinze kuva atangiye amashuri ye kugeza ashatse umugabo. Yashimiye Imana n’umwana wayo Yesu umugisha n’ikiganza cyayo byagaragaye ku rukundo rwe na Safari kugeza ubu hakaba hashize imyaka 7 bakundana.

Miss Isimbi Deborah n'ibisonga bye



Miss Isimbi Deborah ubwo yari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2012

Miss Isimbi Deborah avuga ku byiza yakorewe n’umugabo we Safari Brian, yamushimiye kuba yaramubaye hafi mu myaka 7 bamaranye, kuba yaramuteze amatwi akamwumva, kumubera inshuti nyancuti, kumukunda n’igihe ari mu makosa akamukosora akamwereka ineza, kumwizera igihe nawe ubwe yabaga atiyizeye, kumugira umugore ubayeho neza n’ibindi byinshi atarondoye ariko cyane cyane ku isonga akaba yamushimiye ko yabaye umubyeyi mwiza w’imfura ye Iriza Briella Chavelle. 

(….)Warakoze kuhambera muri iyo myaka yose, warakoze kunkunda,kunyumva, kumbera inshuti(,,..). Ariko ikiri hejuru ya byose ndagushimira ko wabaye umubyeyi mwiza uhamye kuri Briella.U,ni ikintu cyiza cyane kitari cyakambayeho, ni amahitamo meza ntari nakabonye, ni impano nziza cyane yavuye ku Mana. Brian, ndagukunda,ndagukunda,nzagukunda kugeza urupfu rudutandukanyije. Isabukuru nziza y’imyaka 3 y’urushako,isabukuru nziza y’imyaka 7 y’urukundo rwacu.

Miss Isimbi Deborah

Miss Isimbi Deborah

Miss Isimbi Deborah n'umugabo we Safari bari mu buryohe bw'urukundo bamazemo imyaka 7

Nyampinga Isimbi Deborah Abiella, kuva ashakanye na Safari Brian wamuteye inda bagakora ubukwe nyuma,kugeza ubu bamaranye imyaka 3 ndetse bakaba barabyaranye umwana w’umukobwa bise Briella. Ubukwe bwabo bwabaye kuwa 31 Werurwe 2013 bubera mu rusengero rwa EAR Remera basezeranywa na Musenyeri Onesphore Rwaje ukuriye itorero Angilikani mu Rwanda mu birori byishimiwe na benshi mu nshuti zabo n'ababyeyi babo. Kugeza ubu barishimira kuba bakiryohewe n'urukundo nyuma y'intambara nyinshi banyuzemo aho bamwe babategaga iminsi bavuga ko batazarambana bitewe nuko ngo bashakanye bakiri abana.

Musenyeri Rwaje Onesphore abasezeranya


Miss Isimbi na Safari ku munsi w'ubukwe bwabo


Miss Isimbi Deborah mu bihe bye bya kera akiri umukobwa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...